Urban boyz mu gushaka amajwi yafashe hasi hejuru
Kuri uyu kane nimugoroba muri Sky Hotel Urban Boys yahakoreye igitaramo cyo kureshya abakunzi bayo ngo bakomeze bayitore muri Primus Guma Guma Superstar, gusa mbere yaho kuwa gatatu nabwo bari baraye baciye ibintu I Muhanga bashakisha amajwi.
Iyi group ihanganye n’abandi bahanzi bagera kuri 7 basigaye muri PGGSS, bigaragara ko bashyize imbaraga mu gushaka amajwi. Kuwa gatatu bakaba barakoze igitaramo muri Orion Club i Muhanga aho abakunzi babo kwinjira babanzaga gutora iyi group.
Nyuma y’iki gitaramo I Muhanga ntibashizwe, kuwa kane ku gicamunsi bwo binjiye muri Gare ya Muhanga bashishikariza abantu kubatora ndetse nyuma yo kubasobanurira uburyo bwo gutora bakanabagurira M2U z’amafaranga 100 ngo babashe kubatora.
I Muhanga abakunzi ba Urban Boys byagaragaye ko atari bake nubwo barimo na benengango dore ko muri urwo rugamba rwo kwiyamamaza no kwereka abakunzi babo uko bazabatora, SAFI umwe mu bagize Urban Boys bahamwibiye telephone ye igendanwa.
Ikindi gice cyo gusezerera abahanzi muri Primus Guma Guma Superstar (PGGSS) kikaba kiri bukomeze kuri uyu wa gatandatu I Gikondo muri Expo Ground.
Plaisir Muzogeye
Umuseke.com
10 Comments
umuseke nu wambere kabisa, urban boyz forever
mutubwi re sha uko batora nanjye nitorere EOM CLOSE
mutubwi re sha uko batora nanjye nitorere TOM CLOSE
mbere kubera ububwa bwanjye nari nanditse ndabi
NI TOM CLOSE
guhanga ni ugushishikara bagenzi!aba basore campain yabo izatuma bagera kucyo bashaka kuko gusanga abafana babo bakabagaragariza ibihangano byabo bizatuma abazabatora bazaba basobanukiwe n’ibyo bakora
Birakaze walah! Koko kubaka izina si imikino!
ahubwo narose bariburare bavuyemo bareke igikabyo kinshi
PGGSS Turashaka umuhanzi w’umuhanga ntabwo dushak ukunzwe kurusha abandi
Ariko aba bo?sha murarushya n’ubusa ejo murataha ndabarahiye kuko umuziki wanyu nta buhanga icyo mufite ni ugukundwa ubuhanga bwo ntabwo nabyo mubikesha kubiduhoza mu matwi byabindi by’abanyamakuru na ruswa mutahe mujye kwirira abana basore.
mubaze TVR impamvu iyo PGGSS igiye gutangira bacishaho indirimbo za Tom gusa, harimo akabazo amaranga mutima naruswa byose bivanze , dushaka umuhanzi wumuhanga ubikwiye ntago dushak abswa hariya bamenyereye playback gusa. Rafik,Kjames,Jay p, abandi barajwigira kabisa
Sha mujye mureka ntabahanzi tugira mu rwanda bose n’abashonji bishakira uko baramuka, usibye Kizito Mihigo, naho abandi bose umugani wa Desperado Barajwigira wampayinka, sha harabaye ntihakabe HAPFUYINKA N’INGOMA HASIGARA ihene n’intama. Duheruka umusika mu rwanda hakiriho ba: MINANI, SOSO MADO, MAKANYAGA, IMPALA, …………………….
Comments are closed.