President Kagame azagenderera Ubufaransa tariki 12/09
Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bw’igihugu cy’ubufaransa nibwo Laurent Continu, uhagarariye ubufaransa mu Rwanda, yavuze ko President Paul Kagame azagira uruzinduko mu Bufaransa tariki 12/09 uyu mwaka.
Mu magambo ye Cotinu yagize ati: ” Uruzinduko rwa President Kagame mu Bufaransa ruzagira uruhare mu gukomeza kunoza imibanire myiza hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa”
Akaba yarabivuze mu ijambo rye ubwo Ambassade y’u Ubufaransa mu Rwanda yizihizaga umunsi w’ifatwa rya gereza ya Bastille tariki 14/07/1789 ari nayo tariki abafaransa bafata nk’umunsi bibohoye ingoma y’igitugu y’abami babo.
Uruzinduko rwa President Paul Kagame mu Bufaransa rukazashimangira umubano ibi bihugu biri kugiranira, dore ko President Salkozy nawe yaje mu Rwanda mukwa 2/2010, akaba ari we President wambere w’ubufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Laurent Cotinu yavuze ko imibanire y’Ubufaransa n’u Rwanda yifashe neza nyuma yo kongera gufungura inzu ndangamuco y’Ubufaransa n’u Rwanda, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais.
Mu Bufaransa naho kuva muri Mata uyu mwaka hakaba hari urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi ruherereye muri Commune Cluny, iherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Lyon.
President Kagame akaba yaragombaga gusura ubufaransa mu kwezi kwa 5 gushize, ariko uruzinduko rwe rukaba rwarigijweyo, rugashyirwa kuri iyi tariki yavuzwe na Laurent Cotinu Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda.
Jean Paul Gashumba
umuseke.com
8 Comments
Naze turamutegereje cyane
umubano mwiza n’ibihugu bitandukanye ni ngombwa mu rwego rwo guteza imbere imigenderanire n’ubuhahirane.ntitugomba kuba ingwate z’amateka ngo dusibe amayira yo gukemuriramo ibibazo bitandukanye.
ubwenge bwumwe burayobera
imwe mu nkingi leta y’urwanda yiyemeje gushinga igakomeza ni umubano mwiza n’ibindi bihugu byaba ibyo mu karere cyangwa ibiri kure yako,mbona uru ruzinduko rwa HE mu bufaransa ruzashimangira umubano hagati y’urwanda na kiriya gihugu ndetse n’ibindi bihugu byo mu muryango w’ibihugu by’i burayi.
isuka ibagara ubucuti ni akarenge,uru ruzinduko ruzaba imwe mu nzira yo gukemura ibibazo byaranze umubano w’ibihugu byacu.
nibyiza ariko rwose ajye abitondera nabahanga nakomereze aho
Wowe wanditse Bruguiere, nagira nkubwire ko ntacyo akimaze mu bufaransa, urumva ko nubwo nyakubahwa azajyayo sinzi niba azagira n’amahirwe yo kumubona.
Naho ubundi umusaza ntacyo adakora ngo anoze umubano n’amahanga.
Muzehe wacu komereza aho.
WHY NOT?
POURQUOI PAS?
Comments are closed.