Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse kugera kuri 6% mu

Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 16/01/2012, ibiciro by’ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli bya lisansi na mazutu  biri bugabanukeho  kugera kuri 6%, ibi bikaba bisobanuye ko igiciro cyabyo kiri buze kugabanuka kugera ku  mafaranga y’u Rwanda 60, mu gihugu hose, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ribyerekana. Ubusanzwe igiciro cya Lisansi cyari gisanzwe […]Irambuye

Waruziko hari abana bavuka amara ari mu mwanya w’ibihaha?

Iyi ndwara ivukanwa bayita congenital diaphragmatic hernia(soma konjenito dayifuragumatiki haniya) mu rurimi rw’icyongereza ikaba ivukanwa n’umwana byibuze umwe ku bana 2,000 kugeza ku 5,000 bavutse. 80% muri bo amara ajya ibumoso, naho 20% akaba ajya iburyo, gake cyane nibwo iyi ndwara ishobora gufata impande zombi. Kandi 60% by’abana bavuka amara atari mu myanya yayo, aho […]Irambuye

King James yamuritse album ye muri NUR ashimisha abari aho

Nyuma yo gushyira ahagaragara Album ye yise UMUVANDIMWE kuwa 10 Ukuboza 2011 kuri Stade ntoya, umuhanzi KING JAMES yanayimurikiye abanyeshuri biga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Huye kuri uyu wa 13 Mutarama 2012 ahamya neza ko ari inkoramutima ze. Ibi kandi byaje kugaragara koko ko KING James akunzwe cyane kuko Auditorium yari yakubise iruzura. […]Irambuye

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 13 Mutarama 2012

None kuwa gatanu tariki ya 13 Mutarama 2012, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yatangiye, Abagize Guverinoma bifurizanya umwaka mushya muhire. Inama y’Abaminisitiri yishimiye ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika KAGAME Paul ari ku rutonde rw’abantu 70 b‘ingirakamaro ku isi rwakozwe na Forbes Magazine ya American […]Irambuye

Bujumbura: Eddy Kamoso yateye inda uwo yayoboraga mu itorero

Eddy Kamoso,  wari umukuru wa Abaririmbyi mu itorero Assemblies of fellowship i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi yateye inda umukobwa yayoboraga mu itorero ubu akaba yahise ahagarikwa ku mirimo ye.  Nkuko Umukuru w’iri torero ry’i Bujumbura, Nyambere Gaspard yabitangarije UM– USEKE.COM, uyu Eddy Kamoso yari umukuru w’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana, yaguye mu cyaha […]Irambuye

Leon Mugesera ntakizanywe mu Rwanda kubera uburwayi

Byari biteganyijwe ko Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryivangura, ryahamagariraga abahutu kwica abatutsi mu 1992, ashyikirizwa inkiko zo mu Rwanda kuri uyu wa kane, ibi ntibikibaye kubera uburwayi butunguranye yagize. Ku munsi wo kuwa gatatu, nibwo ingobyi y’abarwayi yaje kumutwara mu bitaro bya Kaminuza ya Laval mu mujyi wa Québec, kubera uburwayi bukomeye yagize, kugeza ubu […]Irambuye

Eric Cantona wakiniye Manchester arashaka kuyobora Ubufaransa

Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Manchester United, akaba kandi umukinnyi w’amafilm, yaba noneho agiye gukina na politiki. Kuri uyu wa kabiri, byamenyekanye ko yandikiye ba Mayor mu bufaransa abasaba ngo bamusinyire agire ‘signature’ 500 zikenewe ngo yemererwe kwiyamamariza gusimbura Nicolas Sarkozy. Mu nyandiko ye, ngo champ Elysee siyo ntego cyane, ahubwo ngo ikibazo […]Irambuye

Patrice Mulama wari umuyobozi wa MHC yakuwe kukazi ke

Kuri uyu wa mbere Tariki ya 9 Mutarama 2012, nibwo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda Patrice Mulama yekuwe ku mirimo ye y’ubunyamabanga  mu nama nkuru y’itangazamkuru mu Rwanda (Media High Council). Kuri uyu mwanya akaba yasimbuwe by’agateganyo na Mugisha Emmanuel wari usanzwe mu inama nkuru y’itangazamakuru,  yari umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe iby’iterambere ry’itangazamakuru […]Irambuye

Umuryango wa Beyonce na Jay Z bibarutse umwana w'umukobwa bamwita

Nyuma y’igihe kinini mu binyamakuru havugwa cyane ku buzima bwa Beyonce n’uwo yaratwite, aho bamwe bavugaga ko abeshya adatwite, abandi bakavuga ko yabyaye umwana udashyitse, mu ijoro rya keye byatangajwe noneho ko yibaruka umwana w’umukobwa maze bamwita Blue Ivy Carter. Beyoncé Knowles  umubyeyi w’imyaka 30 na Shawn Carter uzwi ku izina rya Jay-Z w’imyaka 40, ku […]Irambuye

Ingendo zongeye kuba ikibazo mu itangira ry’amashuri

Bamwe mu babyeyi baherekeza abana babo  ku mashuri, barinubira ko ikibazo cy’ibura  ry’ imodoka muri gare ya Nyabugogo mu gihe cy’ ifungura  kitarakemuka burundu, ngo hari sosiyete zitwara abagenzi zidatanga servisi ku bayeshuri  nk’uko ziba zabyemeranijwe na Minisiteri y’Uburezi Aba babyeyi bakaba basaba ko ababishinzwe babikurikiranira hafi nkuko babitangaje kuri iki cyumweru mu gihe abanyeshuri […]Irambuye

en_USEnglish