Digiqole ad

Waruziko hari abana bavuka amara ari mu mwanya w’ibihaha?

Iyi ndwara ivukanwa bayita congenital diaphragmatic hernia(soma konjenito dayifuragumatiki haniya) mu rurimi rw’icyongereza ikaba ivukanwa n’umwana byibuze umwe ku bana 2,000 kugeza ku 5,000 bavutse.

Indwara ya congenital diaphragmatic hernia
Indwara ya congenital diaphragmatic hernia

80% muri bo amara ajya ibumoso, naho 20% akaba ajya iburyo, gake cyane nibwo iyi ndwara ishobora gufata impande zombi.

Kandi 60% by’abana bavuka amara atari mu myanya yayo, aho abari mu gituza mu mwanya w’ibihaha nibo bashobora kubaho abagera kuri 40% bitaba Imana nyuma gato bakivuka kubera ibibazo byo guhumeka.

Igitera ino ndwara ntikizwi, gusa hatakerezwa ko mu mikurire y’umwana mu nda ya nyina umuhora bita pleuroperitoneal (pleroperitoniyo) utifunga nkuko byakagenze. Tubibutse ko kandi igicamakoma (diaphragm) kigabanya inyama zigize inda n’izindi ziba mu gituza.

Izo nyama zibasha guca muri wa muhora zikerekeza mu gituza aho zibyiga igihaha cyaba ikiburyo cyangwa iki bumoso. Ibi bituma ingano y’ibihaha igabanyuka cyane ndetse n’umuvuduko w’amaraso yo mu bihaha wiyongera (pulmonary hypertension).

Ese iyi ndwara hari aho ihuriye n’izindi z’uruhererekane?

Ubushakashatsi bwerekanye ko rwose iyi ndwara hari aho ihuriye na zimwe mu ndwara zihererekanwa mu miryango (genetic diseases), urugero nka tirizomi 21, 15, 18 (trisomy) cyangwa n’iyindi yitwa Dijoriji sindiromi (Digeorge syndrome).

Congenital diaphragmatic hernia ibamo ibice 2:

Iyo amara yerekeye ku ntugu kandi asa naho ari inyuma (posterolateral): Bochdaleck’s hernia

Iyo amara yerekeye ku igufwa ryitwa sternum kandi asa naho ari imbere (anteromedial): Morgagni’s Hernia

Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara:

• Guhemeka bigoranye (difficult in breathing).

• Guhumeka cyane (Tachypnea).

• Ururimi guhinduka ubururu, byerekana ubuke bw’amaraso arimo umwuka wa oxygen.

Scaphoid abdomen

Ese birashoboka ko iyi ndwara yamenyekana umwana akiri mu nda?

Birashoboka rwose, umuhanga mu byerekeye indwara z’abagore Garne yerekana uburyo 3 bwakoreshwa ngo havumburwe ko umwana utwitwe yaba afite ubu burwayi:

• Amazi umwana aba arimo agomba kuba ari mensh (polyhidramnios) kugera ngo ubyemeze.

• Ekogarafi yerekana zimwe mu nyama zakombye kuba mu nda, izerekana ziri mu gituza cy’umwana.

• Ikigereranyo cy’ibihaha n’umutwe w’umwana

Ese umwana uvuka afite iyi ndwara yakwitabwaho ate?

• Kwita ku nzungano z’amaraso n’ibijyanye no guhumeka (cardiopulmonary system).

• Kuvura mwene uyu mwana burundu hakoreshwa kumubaga hanyuma ya mara ari mu gituza agakururwa akagarurwa mu nda wa muhora ugafungwa.

Corneille K. Ntihabose
UM– USEKE.COM

en_USEnglish