King James yamuritse album ye muri NUR ashimisha abari aho – Reba amafoto
Nyuma yo gushyira ahagaragara Album ye yise UMUVANDIMWE kuwa 10 Ukuboza 2011 kuri Stade ntoya, umuhanzi KING JAMES yanayimurikiye abanyeshuri biga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Huye kuri uyu wa 13 Mutarama 2012 ahamya neza ko ari inkoramutima ze. Ibi kandi byaje kugaragara koko ko KING James akunzwe cyane kuko Auditorium yari yakubise iruzura.
Ikigitaramo cyashimishije abantu cyane ariko cyanakerewe gutangira kuko cyatangiye nyuma y’amasaha atatu arenga ku gihe cyari cyategenijwe. Hari abahanzi benshi cyane bankunzwe mu Rwanda ariko hari n’abandi bagaragaye muri iki gitaramo batunguranye kuko ubusanzwe batajyaga batumirwa mu bitaramo cyane aha twavuga nka SENDELI na MAKO NIKOSHWA nasekeje abantu kubera imibyinire idasanzwe.
KING JAMES yanejeje abitabiriye iki gitaramo cye, mu ijwi rye ry’umwimerere rinyura amatwi ya benshi yaririmbye indirimbo ziri kuri Album ye zibazwi cyane ariko abafana bazikunze twavuga nk’izitwa : Ubaye Uwanjye, Ese warikiniraga, Birandenga n’izindi.
King James yavuze ko yanejejwe cyane n’iki gitaramo kuko yabonye ko afite abankunzi benshi muri iyi kaminuza, akaba yakomeje avuga ko we inzozi ze yazigezeho kuko ibi nabyo byari mubyo yifuzaga gukora.
Mu bahanzi bose batumiwe ntago ariko baje kubera impamvu tutaramenya neza abo ni amatsinda nda Dream Boys, Tuff Gangz n’abahanzi nka Edouce na Paccy.
Ihere Ijisho uko byari byifashe, UM– USEKE.COM twarahakubereye.
Bamwe mu bahanzi bakomereje ibirori muri Orion Club i Muhanga aho babyinanye n’abafana ndetse banica icyaka
Aba bahanzi bavuye muri Orion Club i Muhanga mu rukora rwo kuya 14 Mutarama 2011.
Photo: Muzogeye Plaisir
MUZOGEYE Plaisir
UM– USEKE.COM
0 Comment
MUTERIMBERE NUKURI IVYO MUKORA TURABISHIMYE NUKURI
hahah ndabona byari umuriro pe!!!
abahanzi bacu batangiye kumenya kwishimana nabafana babo!! ariko iyo mico mbona mibi izatuma igihugu cyacu tucyangiza.
Wow byari byiza pe,ariko mbibarize ubundi Knowless apfa iki no kwihatangiza mu maguru y’abasore??
Sibyiza ko akntu kose umuhanzi akoze atariho aririmba mugashyira mu itangazamakuru.kuba barinezezaga bifitoza uko bashaka, banywa itabi cg mutzig ntaho bihuriye na muzika yabo , nta nicyo byafasha abafana babo igihe mubiberetse usibye kuba amafoto yakoreshwa uko bidakwiye nkuko byagendekeye minister Joe.
Mwarakoze kuhatubera.
ABA BASORE NIZI NKUMI BIGARAGARA KO IBYO BAKORA BABIGIZE UMWUGA. MURI MAKE NI ABANTU B’ABAGABO
Ewna Plaisir ndakwemera ku ma pics kabisa,ndabona kwa gildass umukanji hari hahiye ndahakumbuye kabisa i muhanga…..
mukomereze aho ariko twanze abambara ubusa
Muradusebya kabisa sana
IYI CONCERT YARI ISHIMISHIJE NKUKO BIGARAGARA KU MAFOTO.
MU BYUKURI ARIKO MBONYE HARI ABANTU BATANDUKIRIYE CYANE BIYIBAGIZA KO BAKWIYE KUBERA URUBYIRUKO RW’URWANDA INTANGARUGERO! UYU KAMICHI, mISS KNOWLESS, NUYU EMMY BARIYANDAGAJE CYANE!!
BAKWIYE GUSABA IMBABAZI ABANTU BABONYE AYA MAFOTO YIMYIFATIRE MIBI YABO NYUMA YIYO CONCERT! NTABWO ARI GUTYA BUBAKA URUBYIRUKO. MWIBUKE KO IYI MYIFATIRE IFITE INGARUKA KU BANA BAZAKURA EJO.
mumbabarire kuri iyi comment ariko ndabona ibi atari byo rwose.
Boom Boom !!!!
ahah ndumiwe tu?!abastrar mu muhanda hahahinduye uburiri,
ngaho re
Vava urasebya mama wawe? uli umsinzi n’ubusambanyi bitakubuze ho, Pole iryo si ishema.
Ariko knowless APFA IKI NO KWAMBARA UBUSA?MWAGIYE MUMUGIRA INAMA KO MUMURUTA KDI MBIZI.ESE HARI UWAMUGIRIYE INAMA ARAMUNANIRA? ABANDI COURAGE.KAMICHI NAWE WITONDE KUKO USIGARANYE AMARERE ATARI MEZA.KDI JYA WIBUKAKO USHAKA URUPFU ASOMA IMPYISI GABANYA.
rwose ushobora kuba uziko uri mwiza cg se barabikubwiye ariko kwiyambika ubusa sibyo bizaguhesha agaciro icyo kibero nabandi barakigira kwirigwa ucyanitse ntagaciro namba my friend.nkekako miss jojo ntaho amwaye ajye ababera urugero muri mu rwanda kdi muri abanyarwanda mwishaka kwigira abazungu mutaribo.
umugore ya kamichi yaragowe koko, ishyari rizamuturitsa umutima niyo yaba umuzungu ka jana.
Ubushize mwanze guhitisha igitekerezo cyanje mbwabwira ko Knowless na anitha asa nufite umugambi utari mwiza kubana burwanda ubuse hari ikiyobyabwenge kirenze iriya myambarire yaba bakobwa, nyamuneka nimurebe namwe abasore bose bitabira ibi bintu ntimubona ko bari bagifite imbaraga zo gukorera igihugu, nihabeho itorero “ingando” yabahanzi hakirikare bavugako ufata ihene ayifata igihebeba naho ubundi nikibazo.
KWAMBARA UMUSA NTABWO ARI UMUCO MWIZA.N’IMANA IKWIYE ICYUBAHIRO IBIHE BYOSE.
sha njye nabuze umuntu wambaye ubusa ngo ndebe wana?! mwamunyeretse ko mbona bose bambaye imyenda!!!
Ayiwe Kamicki yarapfuye pe .
urumogi
ntacyo nongera ku bujyanama abandi batanze, yumva benshi akumva beneyo
urumogi.com
ibyo byose ngo na majyambere abajyana mwirimbukiro ni bareke kuzanira igihugu cyacu imivumo bitwara uko umuco nyarwanda utari miss jojo ntakundwa harya buriya nkabariya baba bazavamo ababyeyi babereye u rwanda nzaba ndora iyo tugana
mukomerezaho turabemera sana
kuba umuririmbyi cg umubyinnyi= kwambara ubusa?
Sha nukuri Imuhanga mukomereze aho uziko ntahantu wasanga Club nkiriya mu ntara y’amajyepho yose nge narumiwe ubwo mpaheruka iri ku rwego rushimishije kabisa courage (ORION CLUB)
Ngaho re!!!!!!!!!!!!!!!
Nyamara njye sinishimye pe; nta Urban Boys mbonyemo, kuki itabonetse?
Gd nashimye abanyarwandakazi mumaze kumenya kwambara
Ariko ko mutavuga Emmy wikoreye abantu babiri nako Ally soudy n’akaguru ka Anita!!!!!!
Mbega imirqmbo mu muhqnda????? Ni impanuka y’urwagwa ni amatende??? Walahi!!!!!
ewana Emy na kamishi ni danger!!! ariko turacyabakunda cyane. nahon a christophe na danny nabo bakomereze aho, knowless na anita bo bari kudohoka nkabakobwa bageregeze biyubahe
HARI ABO MBONYE WAGIRANGO NIMBWA ZIRI G– USENZANYA NGO NOLESS NA UNCL HOSTIN UUH!!!EEHH!!
iriya bayita DOG STYLE!!!!umugore arahena umugabo agaturuka inyuma ngo KOCOOO!!!!!
kuki mwerekanye gusa amafoto ya ba superstars gusa ? ese nibo ba performinze gusa? ese abandi ba underground bazatera imbere gute mubagira invisible muri showbiz nyarwanda murakoze kandi mu byiteho.
man,njye ndishimye ariko abasomyi twese ntituri kimwe muri mind.ndunva mwajya mukoresha amafoto afitiye impande zombi akamaro kuko u don’t have now any special protection ku mafoto yo ku rubuga rwanyu.murakoze cyane.
Abahanzinyarwanda,ndabemeracyane ahubwobakomerezaho,tubarinyuma.
KNOWLESS URIMWIZA ARKO NTIWIYUBAHA URASHYIRA AKABUNO KAWE KUGITSINA CYABAHUNGU WISUBIREHO KUKO BIRIYA BIFITE ICYO BIVUGA
hanze y’ikibuga aba ari hanze mwa bantu mwe ntaago wabuza umuntu freedom ye kuko amahoro dufite mu Rwanda arabibemerera. kandi ntaho bitaba nuko abanyarwanda tuzi gukabya inkuru. pc 2 all
Knowless mumuveho ahubwo mugabanye ubuturage mwifitemo. Ubuse yambaye ubusa he?
ibigambo kucyi byabishe hari umuntu ukora ibintu atabizi so knowless mumureke mugabanye ubututu
abo bahanzi bagaragara nijoro gusa kuko uwababona kumanywa ntiwamenya ko bajya basohoka jye duhura burimunsi ariko bamwe binjira muri bus bakubika amaso bakongera kuyubura bageze iyo bajya
nukubona bagenda gusa!un peu de respecte notre culture vs les filles!!!!!!
kuroshya nibyo ariko kwiyambika ubusa?
Ikinyabupfura imbera.
Mwishimishe uko mushatse kose ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Ntegereje kubona mwambaye ingori nk’ababyeyi b’abanyarwandakazi.
ariko se koko kamichi uriyamuzungu koko yaretse gukomeza kumuca inyuma na kniowless nawe akamenya ko ari umucopine wa safi anitha we rwose yabaye umunyamerika burundu bravon kubahahnzi nyarwanda ariko rwose bagerageze be gutatira umuco nyarwanda naho king jemas we tumuri inyuma azaze hano muri rusizi kuko dukunda indirimbo ziwe
ahubwo ndabona barenze
Comments are closed.