Muri iki gitondo cyo kuwa 17 Gicurasi 2013 ahagana saa 6h00 mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge, Akagari k’Amahoro, hasanzwe umurambo wa Hakizimana bakundaga kwita Gicumba uri mu kigero cy’imyaka 30, uwo murambo ukaba wasanzwe ku muhanda imbere y’aho yari atuye. Mbonikesha Theogene ushinzwe umutekano muri ako Kagali yatangarije UM– USEKE.RW ko umurambo wa […]Irambuye
Umuntu ugira amatsiko ashobora kwibaza ikibazo nk’iki. Ubundi se nyine kuki useka, bigenda bite ngo umuntu na bona ikintu cyangwa se akacyumva bitume rimwe na rimwe aseka ? Ese haba hari ibindi binyabuzima biseka ? Umuhanga witwa William Herkewitz amaze kwiga intandaro yo guseka mu bihe bitandukanye bigize amateka y’abantu(Evolutionary history of human beings)yemeje ko […]Irambuye
Abantu bane kuri batandatu baguye mu mpanuka y’igorofa ya Barigye Geoffrey mu Mujyi wa Nyagatare ho mu Ntara y’Iburasirazuba bashyinguwe ku bufatanye bw’Akarere, abaturage n’ibitaro by’akarere. Ubuyobozi bw’Akarere bushima uruhare abaturage bagize mu bikorwa by’ubutabazi kugeza ku mihango yo gushyingura nk’uko Orinfor ibitangaza. Aba bantu bane bashyinguwe mu irimbi rya Mirama n’irya Barija mu Murenge […]Irambuye
igikombe cy’amahoro cyahariwe kurwanya Malaria giterwa inkunga n’Imbuto Foundation kigeze muri kimwe cya kabiri naho imikino izakomeza ku munsi w’ejo, imikino yose ibanza ikaba igomba kubera kuri stade ya kicukiro. Ikipe ya Bugesera ubu yasubiye mu Kiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Gicumbi, iyi kipe kandi yasezereye umutoza wayo ku munsi w’ejo hashize ikaba […]Irambuye
Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe y’igihugu cy’Ubwongereza The three lions, Joseph Robert David Beckham yatangaje ko atazongera gukina umupira w’amaguru uyu mwaka(Saison) nurangira, ibi bibaye nyuma yaho atwariye igikombe cya shampiyona yo mu Bufaransa n’ikipe ya PSG. Beckham w’imyaka 38 akaba yarakiniraga ikipe ya PSG kuva mu kwezi kwaMutarama nyuma yo kuva muri LA Galaxy, PSG […]Irambuye
Abaturage bo mu karere ka bugesera ubu bafite ibyishimo kubera ko Polisi y”igihugu yataye muri yombi Itsinda ry’abagera kuri 24 bakekwaho kugira uruhare mu ghungabanya umutekano w’Akarere ka Bugesera. Aba bantu batawe muri yombi ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage b’Aka karere bakekwaho kugira uruhare mu byaha bitandukanye bihungabanya umutekano nk’ubujura, kunywa gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi. Polisi […]Irambuye
Mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Kamena perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama ateganya uruzinduko rwe rwa kabiri ku mugabane wa Afurika, aho biteganijwe ko azasura ibihugu bitandukanye bya Afurika harimo n’u Rwanda. Uru ruzinduko rwa perezida Obama muri Afurika ruzibanda muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, rukaba ari urwa kabiri nyuma y’urwo yagize muri manda ya […]Irambuye
Nyuma y’uko abakozi bo mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bagaragarije ikibazo cyo kudahemberwa igihe, tariki 15 barahembwe ariko imishahara yabo iza ngo yaragabanutseho kimwe cya gatatu, bityo bari gusaba ko yasubizwaho byihuse, ku rundi ruhande ubuyobozi bw’ibitaro nabwo bukavuga ko byakozwe na MIFOTRA na MINISANTE, nta ruhare bwabigizemo. Kuri uyu wa kane ubwo […]Irambuye
Umukozi: Mabuja ndashaka ko munyongeza kuko nkora akazi neza na mwe murabizi ko hari byinshi nkora kubarusha! Kandi ni mutanyumva ubwo birasaba ko mbibwira patron akaba ariwe unyongeza! Mfite impamvu eshatu mpamya ko nzi akazi! Umugore: Ukora iki se kundusha muko? Ngaho mbwira izo mpamvu se twumve da! Umukozi: mabuja nkurusha gutera ipasi neza! […]Irambuye
Kuva tariki ya mbere Nyakanga uyu mwaka, ikompanyi yitwa “The Universal Payment Solutions” izatangiza mu Rwanda uburyo bushya bwitwe “Mobicash” bwo kubitsa no kubikuza amafaranga cyangwa guhaha hakoreshejwe ikarita zabugenewe, irangamuntu, telefone, internet n’ubundi buryo bufite ubwirinzi bwo ku rwego ruhanitse. Pascal Nyagahene Umuyobozi mukuru wa Mobicash Rwanda avuga ko bazanye itandukaniro rishingiye ahanini ku […]Irambuye