Beckham yamanitse inkweto
Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe y’igihugu cy’Ubwongereza The three lions, Joseph Robert David Beckham yatangaje ko atazongera gukina umupira w’amaguru uyu mwaka(Saison) nurangira, ibi bibaye nyuma yaho atwariye igikombe cya shampiyona yo mu Bufaransa n’ikipe ya PSG.
Beckham w’imyaka 38 akaba yarakiniraga ikipe ya PSG kuva mu kwezi kwaMutarama nyuma yo kuva muri LA Galaxy, PSG ikaba yari ifite gahunda yo kumwongerera amasezerano ariko we akaba yahisemo guhagarika guconga ruhago, Beckham akaba yarahesheje iyi kipe igikombe yaherukaga gutwara mu myaka 18 ishize
Beckham ati:”Ndashimira cyane PSG kuko yansabaga kuba nakomeza kubakinira undi mwaka umwe gusa jye ndabona ari cyo gihe cyanje ngo mbe nahagarika gukina umupira”.uyu mugabo wandikiye izina mw’ikipe ya Manchester United aho yatwaye ibikombe bya shampionna 6 byose.
N’ubwo yakiniye Real Madrid, PSG, LA Galaxy mu magambo ye yatangaje ko Old Trafford(Manchester United) ariho hantu ha mbere akunda, yagize ati:” nkiri muto nakiniraga i Manchester kugira ngo ntware ibikombe, narabikoze, inzozi zanjye zabaye impamo kubera i Old Trafford, nkunda igihugu cyanjye”.
Ibigwi bya Beckham
Club
Manchester United
Premier League (6): 1995–96, 1996–97, 1998–99, 1999–2000, 2000–01, 2002–03
FA Community Shield (4): 1993, 1994, 1996, 1997
FA Youth Cup (1): 1991–92
UEFA Champions League (1): 1998–99
Intercontinental Cup (1): 1999
Real Madrid
Supercopa de España (1): 2003
Los Angeles Galaxy
MLS Supporters’ Shield (2): 2010, 2011
Winners (Regular Season) (3): 2009, 2010, 2011
Winners (Playoffs) (3): 2009, 2011, 2012
Paris Saint-Germain
Jean de Dieu Nsengiyumva
UM– USEKE.RW
0 Comment
Uyumugabo David yatumye nkunda ikipe ya Manchester U byumwihariko ikibe y’igihugu cyubwongereza. Aritonda, numuhanga mubyaruhago, ntamenshi ninzangano zuruhu byamurangwagaho, afite amafranga menshi ariko ntiwa bimenya. Aha muri AMERICA ntuye yarahakiniraga, twese yari yara dutwaye umutima! tukifuza kumusuhuza twitabiriye aho bakorera imyitozo, akihangana akadusuhuza ariko kubera ubwinshi bwacu tumushaka byageragaho ananirwa abamurinda bakamwirukankana ariko ubona akibishaka, mugihe abandi badafite nizina bandikishije nkawe batatwikozaga.Imana izamufashe aze adutoreze Manchester U
sha genda waragakoze kuko wubatse izina bihagije kandi no hanze ya ruhago bizaguhire.
Ubundi kumanika inkweto muyandi magambo bivuga gupfa kimwe namagambo nko gufunga ingumi gutanga ibitabo nayandi, niyo mpamvu mbere yo gukoresha ijambo hajya habanza hakigwa neza ku bisobanuro byaryo. Gusa nyine umuntu arakora igihe kikagera akabona inyungu yibyo yakoze umusore David Beckham nawe nagende aryoherwe numusaruro wibyo yabibye kuko atapfushije igihe ubusa niko bigenda mu buzima.
NYAMARA NUBWO MWANZE GUTAMBUTSA IGITEKEREZO CYANJYE “KUMANIKA INKWETO = GUPFA”, Kandi rwose ntabwo Beckham yapfuye yahagaritse gukina umupira nk`uwabigize umwuga! Ndumva gukosora nta kosa ririmo.
iyo bavuze ngo umuntu yamanitse inkweto bivuga ko aba yapfuye hano ndabona utari kuvuga utyo kuko yarahagaritse