Imyenda y’u Rwanda igeze kuri 45% bya GDP, Min. Gatete ati “Nta mpungenge biteye”
*IMF yagaragaje ko imyenda u Rwanda rufite iri kwiyongera cyane,
*IMF iti “turakomeza gucungira hafi”
*U Rwanda ruti “Nta mpungenge”
Nyuma y’icyumweru itsinda ry’Ikigega mpuzamahanga cy’ubukungu “International Monetary Fund/IMF” riri mu Rwanda kugenzura uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe, raporo yaryo yagaragaje ko buhagaze neza, ndetse inatanga inama z’ibikwiye kwitonderwa.
Iyi Raporo yagaragaje ko imyenda y’u Rwanda ikomeje kuzamuka, nubwo Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) mbere yari yavuze ko itarenze 35%, uyu munsi IMF yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2016 imyenda y’u Rwanda yari igeze hafi kuri 45% by’umusaruro mbumbe w’igihugu “GDP” (biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2017 GDP y’u Rwanda izagera kuri miliyari 8.918 z’amadolari ya America) .
IMF yagaragaje ko kuva mu 2010, inguzanyo Leta y’u Rwanda yafataga imbere mu gihugu zagiye zigabanuka zikava kuri 15% bya GDP y’igihugu mu 2016 zari zimaze kujya munsi ho gato.
Ni mu gihe, inguzanyo zifatwa mu mahanga zo zazamutse cyane kuko kuva mu 2010 zavuye hafi kuri 17% bya GDP y’u Rwanda, mu mu 2016 zikaba zararenze 35%.
Laure Redifer waje ayoboye iri tsinda rya IMF yabwiye Umuseke ko izamuka rikabije ry’inguzanyo (public debt) rishobora guterwa no gutakaza agaciro k’ifaranga cyangwa ibindi bibazo, gusa ngo ku ruhande rw’u Rwanda hakozwe ishoramari rinini mu kubaka Kigali Convetion Center no kongerera ubushobozi Ikompanyi ya Rwandair, kugira ngo rubashe kugera ku ntego yarwo yo kubaka ubukerarugendo “Business Tourism Hub”.
Yagize ati “Iri ni ishoramari rishobora kuzatanga umusaruro ku bukungu bw’igihugu mu gihe kiri imbere. Izi nguzanyo zijya mu kubaka ibikorwaremezo no kuzamura ubukungu ni ngombwa, ziba zigomba gukorwa kubw’ejo hazaza h’igihugu.
Nk’uko twabivuze hagomba kubaho kwitonda kugira ngo imyenda idakabya ikarenza igipimo, gusa ibi turabibona nk’iterambere ryiza (positive development) ariko turakomeza no kubacungira hafi.”
Kuri iki kibazo cy’inguzanyo, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete we yavuze ko amadeni kugira ngo atere ibibazo agomba kuba ari hejuru ya 50% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Ati “Ku isi yose, nka biriya bihugu byagize ibibazo, nka Grece bari barengeje 170%, ndetse n’ibihugu bikize nk’Ubushinwa ufashe ideni rya Leta ugafata n’iry’abikorera birarenga 250%, n’ibindi bihugu byinshi biri kuri za 90%, ariko twe twemeje ko muri aka Karere ka Africa y’Iburasirazuba ko tutarenza 50%,
Kugira ngo ideni rizamuke, rimwe na rimwe hari igihe bizamuka atari uko wafashe amadeni, ahubwo ari uko ifaranga ryataye agaciro bigatuma icyo kigereranyo kijya hejuru ariko aho turi turacyari munsi ya 50%, bigaragara ko za mpungenge mwavugaga ntazihari.”
IMF yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda mu 2017 buzazamuka
Laure Redifer yavuze ko basanze ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza.
Avuga ko nubwo umuvuduko w’ubukungu wabaye 5.9%, umuvuduko uri hasi y’uwo mu 2015, nta kibazo kuko n’ubundi ari umuvuduko uri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere no muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Ati “Turabizi ko gusubira inyuma k’ubukungu bw’u Rwanda byatewe n’umusaruro mucye w’ubuhinzi, umusozo w’imishinga minini y’ubwubatsi n’impinduka zabayeho mu mategeko mu rwego rwo guhangana n’ikinyuranyo kinini cy’ibyinjizwa n’ibisohoka (trade imbalance).”
Kuri iyi ngingo Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu John Rwangombwa yavuze ko guhungabana k’umusaruro w’ubuhinzi byahungabanyije ubukungu muri rusange, kuko uretse kuba bufite hafi 30% by’ubukungu bw’u Rwanda, bunihariye byibura 70% by’abakozi mu Rwanda.
Ati “Uretse umusaruro wabaye mucye, n’ubushobozi bw’abaturage bwo guhaha ku isoko bwaragabanutse.”
Redifer n’itsinda ayoboye bagateganya ko muri uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda nabwo buzakomeza kuzamuka kubera imvura yaguye neza, na gahunda zo kongera umusaruro w’imbere mu gihugu Leta yashyizeho.
Mu 2017, Leta y’u Rwanda irateganya ko ubukungu buzazamuka ku gipimo kiri hejuru ya 6%, IMF nayo ikavuga ko bishoboka.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
14 Comments
M23 yaratuvangiye kweli.
Wowe nande? Tohoza neza ku mugani hari ibyakuvangiye!
Nonese ntimureba ko byose byatangiye gupfa muri 2012? Mwibuke ibyabaye ku Rwanda guhera muri 2012.Ibihano badufatiye harya ntibyatangiye muri 2012?
niyo yubatse KCC se?
@kamali: sha uvuze akantu k ubwenge byo, M23 byo uwadufasha tugasubirayo pe gusa wumvishe discours wamujama yavuze tuvayo? urebye byaramubabaje cyane ikindi hari abantu bahagaritse inkunga batarongera gusubizaho njye nkeka ko ariyo mpamvu leta isigaye ishakishiriza hose (agaciro, imisoro ya yato na hato, kongera ibiciro by ingagi….) gusa icyo nibaza biriya bavuga bys Convention Center buriya ifitiye akamaro n umuturage wa Nyaruguru cg ifitiye akamaro abayicunga n abishyuza ziriya nama ( n ubwo ntabazi) ubwo muraza kunsobanurira… ikindi Rwandair yo ndayishima pe, kuba tourism hub ni byiza ariko se iyo umukerarugendo aje akareba ingagi yego arara muri hotel za ba rwiyemezamirimo nabo bajya kugura ibijumba k umuturage wo hasi (byumvikana ko nawe abyungukiramo) ariko se ntibyaba byungura abifite kurusha abaturage bo hasi? bikazamura ubusumbane ngo nuko twashoye kuri Rwandair cyane? ikindi ko Gatete atugereranya n Ubushinwa, Ubugereki… arashaka ko tubyigana cg ni ukugereranya ibitagereranywa byo gushaja ubusobanuro just (kwanza yari yanavuze ko bitarenze 35% IMF yo ihita ibigaragaza ko ari 45%????????????) yari yatubeshyeho 10% kose? cg yari yibeshye? ese IMF irinda kumurusha statistics za nyazo kdi ari we nyiri igihugu gute?? Murakoze
ibaze ngo ntakibazo kd imyenda arimyishi ariko abayobozi meagiye muvugisha ukuri ko natwe twakora cne ngo twisyure
Le taux d’endettement qui atteint 45% du PIB est quand même inquiétant. Leta y’u Rwanda yakagombye gutangira gucungira hafi iki kibazo, kuko iyi taux ya 45% iri hejuru iyo uyigereranyije n’ubushobozi nyabwo bwo kwishura u Rwanda rufite (capacité réel de remboursement).
Rwandair na convention centre ntacyo bimariye abaturage
Iyo izo nguzanyo bazifata at least bavugurura kaminuza cyangwa CHUK .
Iyo ugeze CHUK uhasanga ibikoresho n’amazu byo muri 1960
Ariko narumiwe koko!!!!
Nonese igihugu nikidafata imyenda hanze twazakurahe “Hard Currency” $$$?
Tugomba gufata imyenda kugirango tubashe kubona ayo madovise tukajya kurangura IMISATSI,IBIKOMO n’IMIKUFU YAZAHABU,LISANSI,UMUCERI,IMYENDA,AMAMODOKA nibindi.
Naho kubijyanye nisano irihagati y’Urwagasabo nibibyo bihugu Hon. Gatete yavuze nuko byose aribihugu, nuko byose bifite ubukungu, nuko byose bifite imyenda etc.
Naho kukibazo cya Rwandair na “KIBARUME” nako Convention Center, nuko ifasha igihugu kwinjiza ayo Madolari bigatuma tuyabona tutarinze gufata inguzanyo,Nanone kandi byombi bihesha isura nziza igihugu bigatuma nabashoramari bitabira kuza gushora imari yabo mugihugu (Nyaruguru cg nahandi) noneho wamuhinzi akabona aho agurisha umusarurowe. Ikindi nuko abana babo bahinzi babonamo akazi kingeri zitandukanye. Yewe binahesha ishema umunyarwanda wese aho ava akagera bikamwongerera umurava nogukunda igihugu iyo ubonye KCC/Rwdair Ntubabara ahubwo wumva akanyamuneza. Murakoze
@Karangwa utanze ibisobanuro bishemeye. Urasobanutse.
Shahu kugereranya u rd nubushunwa nuwabivuze nziko atabisubiramo,ubuse ko imihanda myinshi turimo kuyubakirwa nabashinwa kunkunga wari wumva u rd rwubatse umuhanda niburundi??ndabza wowe karangwa wivugisha ibyo utahagararaho,imyenda nikomeza kwiyongera bizaba bibi cyane sikintu cyogushyigikira.
Iyi myenda kombona ari hatari, ariko se simperuka Rwandair itari iya leta raa gusa kubaka amazu nibyiza, ariko byari kuba byiza iyo izo nguzanyo zifatwa hagatezwa ubuhinzi imbere kugirango ruganda rugufi rugerweho dore ko gahunda nyinshi zitabageraho kubera itekinika cash zimishinga baraziba bakiyubakira ibipangu urugero: urebye ugiye kuri ariya mazu yuzura hirya nohino mugihugu nkaza Runda, kicukiro, Masaka , kabuga, Rugende ,….. ukabwira buriwe kwerekana aho yakuye cash zujuje inzu abamo byagirana hari nababeshya ko bakodesha daa, hejuru mubuyobozi nisawa wagera hasi bigapfa kabisa.
Nyakubahwa Minister, iyi myenda rwose nta mpungenge iteye. Ko imyinshi se izishyurwa n’abuzukuru n’ubuvivi bizaba bikitureba twebwe?
KA TUREBE HANO IMIBARE MIKE NGERAGEJE GUKORA NICYAVAMO
CONVETION CENTER YUBATSWE NA 300M US DOLLARS AYA MADOLAR KA TUYAVUNJE MU MANYARWANDA TUREBE 300M USD * 843 = 2,526,000,000,000 RWF
KA TUREBE LETA YUBAKIYE UMUTURAGE INZU YA MILIONI 10 HAVAMO AMAZU ANGAHE
2,526,000,000,000 : 10 000 000= 25260 AMAZU
NUKUVUGA NGO CONVETION CENTER UYIVUNJE MUMAZU ACIRIRITSE IMWE IFITE NIBURA AGACIRO KA MILIONI ICUMI HAVAMO AMAZU 25260 MBIBUTSE KO IMIRENGE IRENZA AMAGO 10000 ARIMIKE MURWANDA
BIVUZE KO AMAFARANGA YUBATSE CONVETION YAKUBAKA HAFI AKARERE KOSE AMAZU KADASTRE YA MILION ICUMI ICUMI ACIRIRITSE
Comments are closed.