U Burusiya na America byumvikanye ku guhagarika imirwano muri Syria
Ibi bihugu by’ibihanganjye byatangaje amasezerano byagiranye ku ihagarikwa ry’intambara muri Syria, imirwano ikazahagarikwa guhera ku wa mbere w’icyumweru gitaha nimugoroba.
Muri aya masezerano, Leta ya Syria igomba guhagarika intambara mu bice bizwi ko bigenzurwa n’abayirwanya.
U Burusiya na America bigiye gushyiraho itsinda rihuriweho n’impande zombi, rizafasha mu kurwanya imitwe y’abahezanguni bo mu Idini ya Islam (Jihadist groups), harimo n’abiyita Islamic State (IS).
Iri tangazo ryakurikiye ibiganiro hagati y’Umunyamabanga wa Leta muri America, John Kerry na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Burusiya, Sergei Lavrov.
Aya masezerano arimo uko abakeneye imfashanyo zizabageraho
Aya masezerano akubiyemo ko inkunga izagera ahantu hose n’ahagoye kuhagera nko mu mujyi wa Aleppo.
Nyuma y’imisni irindwi, U Burusiya na America, intambara nimara guhagarara bizashyiraho ‘ahantu bihuriyeho bazafasha ko ibyumvikanyweho bikorwa’ “joint implementation centre” birimo kurwanya IS n’indi mitwe y’ubuhezanguni harimo na Jabhat Fateh al-Sham.
Lavrov yatangaje ko aha hantu hashyirwaho hazafasha ingabo za America n’iz’U Burusiya kwirukana ibyihebe mu duce twemeye gukurikiza amasezerano.
BBC
UM– USEKE.RW