Digiqole ad

Kurwanya iterabwoba ni intambara ndende kandi iruhije

 Kurwanya iterabwoba ni intambara ndende kandi iruhije

Iterabwoba rifata intera ku Isi

Bashingiye ku bitero biherutse kuba mu mijyi itandukanye nka Dhaka (Bangladesh), Orlando (USA), Nice (France), mu Budage n’ahandi  bamwe bashobora kumva ko iterabwoba rishobora kugera ahantu aho ariho hose ku Isi hahurira abantu benshi  kandi ibi ni ukuri.

Iterabwoba rifata intera ku Isi
Iterabwoba rifata intera ku Isi

Ubu hadutse n’abakoresha imipanga n’amashoka bakica cyangwa bagakomeretsa abantu bari muri za gari ya moshi n’ahandi.

Muri Gashyantare 2015, Perezida wa USA Barack Obama yigeze kuvuga ko iterabwoba atari kabutindi ikomereye inyoko muntu ariko muri rusange abantu bafite ubwoba kandi bifite ishingiro.

Igitangaje kandi giteye ubwoba kurushaho ni uko ubu bwoba abantu bafitiye ibikorwa by’iterabwoba butuma  n’abanyapolitiki bafata ingamba zihubukiwe cyangwa rimwe na rimwe inzego z’iperereza mu bihugu byabo zikibeshya ku makuru runaka, ibisasu bikamara abantu.

Ibi bigaragara cyane muri USA no mu Burayi aho usanga abiyahuzi bakorera amarorerwa ahantu ubusanzwe haba hari ibyuma bireba buri wese kandi ejo tukazasoma ngo ‘hari amakuru avuga ko umwiyahuzi yari bujye aha n’aha…’  abantu bagakomeza kubura ubuzima  gutyo!

Nubwo za Leta hari icyo zabasha gukora ku gukumira no kuburizamo ibitero by’iterabwoba, reka tubanze turebe icyo zitabasha gukora.

Nubwo ikibuga cy’indege cy’i Brussels (Bubiligi) n’i Istanbul (Turikiya) byari bicunzwe cyane ntibyabujije abiyahuzi kwararika ingogo.

Ntabwo  bishoboka ko abapolisi bajya bahagarara kuri  buri hantu hahagarara gari ya moshi cyangwa ngo bagendagende bacunga ko nta kihebe kihiturikiriza.

Uko bigaragara ibi bitero bizakomeza  mu gihe kiri imbere cyane cyane ko nubwo umutwe wa IS watsindwa muri Syria na Iraq ntibizabuza ko ibitekerezo by’ubuhezanguni bikomeza gukwirakwizwa mu rubyiruko binyuze kuri Internet.

Kuba iterabwoba ririho mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kandi rikaba ryarahuriranye n’uko abimukira bakomeje kuva muri Aziya no muri Africa baganayo byerekana ko bamwe mu bahahungira baba batajyanywe no gushaka imibereho gusa.

Ikindi  abahanga bavuga ko kizatuma iterabwoba rikomeza muri biriya bihugu ngo ni uko abanyapolitiki bo mu bihe byashize bakomeje kwirengagiza imibereho mibi y’urubyiruko rw’abimukira ubu aba basore n’inkumi batabashije kwiga neza nk’abandi bakaba ari bo basamira hejuru ibitekerezo by’ubutagondwa.

Utujagari tw’imijyi nka Paris, Brussels, Berlin  na London twuzuyemo urubyiruko rubayeho nabi ku buryo uwarushukisha amafaranga cyangwa ikindi cyose kugira ngo rwumve  ko rufite agaciro n’ubwo rwahitana imbaga rwabikora, ibi kandi ni byo Islamic State ikora.

Abanyapolitiki nka Manuel Valls mu Bufaransa bahakana uku kuri ahubwo bakemeza ko ibitekerezo by’ubutagondwa buri wese ashobora kubigira yaba akennye cyangwa akize.

Bisa n’aho birengagiza ko iterambere riri mu Isi no mu bihugu bikize, rituma icyobo kiri hagati y’abakize n’abakennye kirushaho kuba kinini, abakene bakiheba kandi bakagirira urwango rukomeye abakire babita ba nyirabayazana w’ibibazo bafite.

Igihe cyose abakora politiki mu bihugu bikize bataremera ko ibibazo bivugwa haruguru bifite ishingiro kandi bigomba gukemurwa, abajya mu iterabwoba baziyongera.

Kurwanya ubwoba bwamaze kukwinjira biragoye nk’uko inyandiko iri mu Kinyamakuru The New York Times ibyemeza.

Ubwo ibyihebe byagabaga ibitero i Paris mu Ugushyingo 2015, Leta yashyizeho ibihe bidasanzwe byo kurinda no gucunga umutekano.

Bivugwa ko ejo bundi ubwo ibitero bya Nice byagabwaga, hari hashize ibyumweru bibiri  ibihe bidasanzwe byashyizweho i Paris bivanyweho.

Ibi bica intege za Guverinoma kandi bigatuma abaturage bamwe bazitakariza icyizere.

Abatavuga rumwe na Leta bahita buririraho bakavuga ko abari ku butegetsi batazi kurinda ubuzima bw’abaturage, impaka zikaba ndende ugasanga n’inzego z’umutekano zirarangaye bityo ishyano rikagwa.

Abantu bamwe bavuga ko urebye ubwoba n’umujinya za Leta zifite, wakwibaza ubwoko bw’ingamba zizafatwa mu guhashya iterabwoba!

Valls aherutse kubwira Abafaransa ati: “Ubu ibihe byarahindutse! Tugomba kwiga ukuntu twabana n’iterabwoba kuko ririho kandi ntaho twarihungira…”

Nubwo muri aya magambo harimo ukuri mu rugero runaka, ariko ntabwo yanyura umuturage ushaka amahoro n’umutekano kugira ngo yishakire imibereho.

Ubundi se  wabwira umuntu aya magambo hanyuma ejo ukamusaba ko agutora ngo umuyobore kandi wariyemeje kwibanira n’iterabwoba?

Hari bamwe bavuga ko ibyo umukandida ku kuyobora USA, Donald Trump ku ruhande rw’ishyaka rya Republican, avuga byo kubaka inkuta zikumira abimukira no kubasubiza iwabo byaba umwe mu miti yo guca iterabwoba muri USA, ariko birahenze, bisaba abakozi benshi kandi bazi neza uburemere bw’ako kazi.

Abandi bemeza ko ari iby’ingenzi kongera ubumenyi, amafaranga n’imikoranire by’inzego z’iperereza zo muri USA n’Uburayi, aha umuntu akaba yakwibaza niba bazabona ba maneko bacunga buri muntu wese mu babarirwa mu bihumbi magana bamaze  kwinjirwamo n’ubuhezanguni binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Kugira ngo iterabwoba rihashywe abantu bagomba kwemera ko ari intambara nk’izindi zisaba kwitanga no kuba maso.

Abantu bagomba kwirinda gukabya mu mibereho yabo ngo abakire bahore biyerekana ko ntaho bahuriye n’abakene.

Iterabwoba ni nk’indwara yandura! Iyo wirinze ikiyitera na yo ntigufata. USA ishinjwa na bamwe mu banzi bayo ko ngo ikoresha ubukungu bwayo mu gusuzugura no kunyunyuza imitsi y’ibindi bihugu, ibi ngo ni na byo byatumye Al Quada ya Oussam Bin Laden ivuka.

Nubwo uyu muti bamwe bashobora kuvuga ko ari ukurota ku manywa y’ihangu, ariko ni wo muti urambye. Igihe cyose hatariho gusaranganya ubukungu bw’Isi ngo abantu bishimire  kuyituranamo na bagenzi babo bava amaraso amwe, abakene batabasha kubona ibintu nkenerwa bya ngombwa mu buzima ‘bazabishaka mu bakire ku neza cyangwa ku nabi’.

Mwibuke ukuntu abimukira bo muri Syria  bemeraga bakanyura muri za Senyenge zishinyitse ariko bakinjira mu Burayi, abanya Africa baguye mu nyanja ya Mediterane na bo si bake!

Kuba Capitalisme yaratsinze Communisme uko bigaragara byakemuye ikibazo kuri bamwe bake bigiteza abandi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kuba Capitalisme yaratsinze Communisme uko bigaragara byakemuye ikibazo kuri bamwe bake bigiteza abandi. UVUZE UKURI KUZIMA

Comments are closed.

en_USEnglish