U Rwanda rwahigiye gutsinda ibirwa bya Maurice rukajya mu gikombe cya Africa
Mu kiganiro n’abanyamakuru umutozwa w’Amavubi, Johnny McKinstry, yavuze ko bashaka gutsinda Iles Maurices (Mauritius Island) mu mikino yombi bikazafasha mu rugendo rwo gushaka ticket yo gukina igikombe cya Africa cya 2017.
Johnny McKinstry yagize ati: “Tugiye gukina n’ibirwa bya Maurice dushaka amanota atandatu mu mikino ibiri kugira ngo bifashe imibare yacu. Ni intego zacu, ariko turabizi ko bitazoroha kuko umusaruro iki gihugu cyakuye kuri Mozambique, Kenya n’u Burundi mu minsi yashize wari mwiza.”
Haruna Niyonzima wari uhagarariye abakinnyi, yatangarije itangazamkuru ko uyu mwaka aribwo Amavubi yiteguye kwitwara neza kurusha imyaka yabanje.
Ati “Kuva nagera mu ikipe y’igihugu (2006), ni ubwa mbere mbonye ikipe irimo umwuka mwiza. Twese twumvikana ku rurimi. Kera twasaga nk’abatinyana kuko wasangaga harimo abakinnyi bamwe tutisangagaho. Icyo navuga ni uko ubu twiteguye, kuko nk’uko mpora mbivuga, ntawakunda igihugu kurusha nyiracyo. Umwuka mwiza uri mu ikipe nicyo kizatuyobora ku ntsinzi.”
Amavubi azahaguruka kuri uyu wa kane tariki 24 Werurwe, umukino ube tariki ya 26 Werurwe 2016 kuri Stade Anjalay, mu gihe uwo kwishyura uzaba nyuma y’iminsi itatu mu Rwanda.
Amavubi ari mu itsinda H yatsinze umukino umwe yahuyemo na Mozambique igitego 1-0, atsindwa na Ghana 1-0 i Kigali muri Nzeri 2015.
Amafoto/NGABO/UM– USEKE
NGABO Roben
UM– USEKE.RW