Gasabo: Umuyobozi wungirije w’akarere yatanze inama ku rubyiruko rwa AERG & GAERG
Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Werurwe 2016 Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushizwe ubukungu Mberabahizi Chretien Raymond yabwiye urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abanyeshuri n’abarangije kwiga barokotse Jenocide yakorewe Abatutsi AERG & GAERG ko rutandukanye n’urubyiruko rwasenye ibyo igihugu cyari cyaragezeho.
Uyu muyobozi yabivugiye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo ubwo urubyiruko rwa AERG na GAERG rwakomerezaga muri aka karere mu ibikorwa ngarukamwaka byarwo byitwa AERG & GAERG Week.
Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi, yababwiye ko ababyeyi babo babayeho mu buzima bugoye kuko ibyo bakoraga byose nta bwisanzure bari bafite kuko n’ibyo babashaga gukora babisahurwaga.
Yongeyeho ko ababyeyi babo bari intwari kuko nubwo babagaho basahurwa ibyo bagezeho bitababuzaga kubana n’ababasahuraga kandi bakanabatunga.
Mberabahizi yabwiye uru rubyiruko ko bagomba kujya bishimira ubuyobozi bw’igihugu buba hafi Abanyarwanda ngo iyo urebye muri iki gihe usanga ubusanteri (Centres) bwo mu cyaro bwarateye imbere bitewa n’ubuyobozi bwiza, ngo we iyo arebye abona Perezida wa Republika agira impuhwe ziruta iza Yezu.
Avuga ko nyuma ya Jenocide ubusanteri bwose bwari bumaze kuzima, ariko ubu bukaba bumaze kuzamuka bitewe n’imiyoborere myiza.
Ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko abantu bakuru bari aha babizi, ubusanteri bwose bwari bwarafunze ariko kubera imiyoborere ndetse n’urukundo rw’igihugu, bumaze kongera kuvugururwa.”
Uyu muyobozi yasabye uru rubyiruko gukomeza gusigasira ibyo igihugu cyagezeho ndetse n’ubumwe bw’Abanyarwanda ngo kuko aribo bazi ingaruka z’igihugu cy’ibi kandi ko bafite amahirwe ababyeyi babo batigeze bagira.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW