Digiqole ad

Nsengimana Jean Bosco muri 6 BikeAid izakinisha ‘La Tropical Amissa Bongo’

 Nsengimana Jean Bosco muri 6 BikeAid izakinisha ‘La Tropical Amissa Bongo’

Nsengimana Jean Bosco yegukanye Tour Du Rwanda 2015.

Nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe, Nsengimana Jean Bosco yamaze gutoranywa mu bakinnyi 6 bazahagararira ikipe y’abigize umwuga, BikeAid yo mu Budage, mu irushanwa ry’amagare rya mbere muri Afurika “La Tropical Amissa Bongo” ryo muri Gabon rizaba hagati y’itariki 18-24 Mutarama 2016.

Nsengimana Jean Bosco yegukanye Tour Du Rwanda 2015.
Nsengimana Jean Bosco yegukanye Tour Du Rwanda 2015.

Tariki ya 9 Mutarama 2016, nibwo Nsengimana Jean Bosco azerekeza mu Budage, aho agomba gukorana imyitozo na bagenzi be bazakinana muri iri siganwa.

Nsengimana azaba ari kumwe n’Abadage babiri Beck Joschka na Holler Nikodemus, Umufaransa Garcia Damien, umutanzaniya Laizer Richard, Umunya-Eritrea Teshome Meron (watwaye agace/Etape ya Muhanga – Rubavu, muri Tour du Rwanda 2015).

Nsengimana uvuka mu Karere ka Nyabihu, umwaka wa 2015 wabaye umwaka we w’amahirwe kuko yegukanye Tour Du Rwanda, binamuviramo gutorwa nk’umukinnyi wa 6 mwiza mu magare ya Afurika.

Abanyarwanda Nsengimana na Hadi Janvier ni bamwe mu basore bashya BikeAid yaguze nyuma yo gutakaza inkingi yayo ya mwamba, umunya-Eritrea Debesay Mekseb werekaje muri Dimension Data yo muri Afurika y’epfo (yahoze yitwa MTN-Qhubeka).

Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco basinyiye BikeAid.
Hadi Janvier na Nsengimana Jean Bosco basinyiye BikeAid.

Hadi Janvier, we azajya muri iyi kipe yo mu Budage nyuma ya ‘La Tropicale Amissa Bongo’ kuko ari mu basore 6 bazakinira Team Rwanda muri iri siganwa rizenguruka Gabon.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Mutarama 2016, nibwo i Musanze Hadi Janvier na bagenzi be batangiye imyitozo bitegura iri rushanwa.

Abakinnyi 6 ba Team Rwanda bazajya muri La Tropicale Amissa Bongo ni Hadi Janvier (Kapiteni), Haleluya Joseph, Joseph Biziyaremye, Hakuzimana Camera, Karegeye Jeremie na Byukusenge Patrick.

Muri ‘La Tropicale Amissa Bongo’ iheruka, Team Rwanda yegukanye umwanya wa mbere muri Afurika; Mu gihe Uwizeyimana Bonavanture yabaye uwa gatandatu ku rutonde rusange, anaba umukinnyi wahanganye kurusha abandi.

Teshome wegukanye Etape ijya i Rubavu.
Teshome wegukanye Etape ijya i Rubavu.

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish