Imurika gurisha ry’ubukerarugendo i Musanze. AMAFOTO
Kuva ku cyumweru tariki 29 Kamena, muri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze harabera imurikagurisha ry’ibigo bifite aho bihurira n’ubukerarugendo bw’u Rwanda bitandukanye.
Iri murikagurisha ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho mu myaka 20 ishize no kwitegura umunsi wo kwita izina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka.Kwita ingagi ku nshuro ya 10 biteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 01 Nyakanga.
Iri murikagurisha risanzwe ritegurwa mbere y’umuhango wo kwita izina kugira ngo abakerarugendo babishoboye baze kwihera ijisho ku bintu bikorerwa mu Rwanda, ariko no guha umwanya ababikorera kugira ngo bagaragaze ibikorwa byabo.
Abamurika benshi bakaba ari abakora imitako n’ibigo bifite aho bihurira n’ubukerarugendo by’umwihariko bw’ingagi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Genda Rwanda uri nziza… yooo humeka amahoro! Tubekesha mwebwe NGABO Z’U RWANDA mwatugaruriye umutekano n’amahoro asesuye none n’abanyamahanga bafite akanyamuneza iwacu! Félicitations Ngabo zacu kandi Grand Grand MERCI!
Birashimishije ibyiza bitatse u Rwanda, turashima cyane abayobozi bacu babishyizemo ingufu bikaba bitanga umusaruro . Mukomereze aho muzarugire Paradizo natwe abaturage ntituzabatenguha. Amahoro,ubworoherane, ubumwe, ubwiyunge n’iterambere bishinge imizi iwaku. Kaci, kaci, kaci……..
Ibyiza bitatse u Rwanda birashimishije, turashima ubuyobozi bwabishizemo ingufu bikaba batanga umusaruro. Mukomereze aho muzarugire Paradizo, natwe abaturage ntituzabatenguha. Mugire amahoro, ubworoherane,ubumwe,ubwiyunge n’iterambere rirambye……
Comments are closed.