Tags : Ubukerarugendo

Patrick Gashayija agiye kuzenguruka uturere twose ku igare

Patrick Gashayija uzwi ku izina rya Ziiro The Hero ni umusore atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi afite imyaka 28 y’amavuko. Mu Ukuboza 2016 yatashye mu Rwanda avuye kwiga mu Buhinde. Aho agereye  mu Rwanda ngo yatangajwe n’iterambere yahasanze maze yiyemeza kuzenguruka uturere twose ku igare yitegereza uko igihugu cyifashe. Amafaranga n’ibikoresho azakoresha ni ibye, […]Irambuye

Interamatsiko; Wari wasura ubuvumo bwo munsi y’ibirunga?

Ikigo RDB kivuga ko mu Rwanda muri rusange hari ubuvumo burenga 50, i Musanze honyine hari 12 bufitanye isano n’uruhererekane rw’ibisozi binini cyane byitwa Ibirunga. Aha hamaze kuba agace k’ubukerarugendo bunogeye ijisho ku banyamahanga ndetse n’abanyarwanda bagenda batahura ibyiza bitatse igihugu cyabo. Amateka y’ubu buvumo ntaho yanditse kuko buri wese no mu bakuru cyane muri […]Irambuye

Imurika gurisha ry’ubukerarugendo i Musanze. AMAFOTO

Kuva ku cyumweru tariki 29 Kamena, muri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze harabera imurikagurisha ry’ibigo bifite aho bihurira n’ubukerarugendo bw’u Rwanda bitandukanye. Iri murikagurisha ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho mu myaka 20 ishize no kwitegura umunsi wo kwita izina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka.Kwita ingagi ku nshuro ya 10 biteganyijwe kuri uyu wa […]Irambuye

Ku ncuro ya 10 abana b’ingagi 18 bagiye kwitwa amazina

Ku ncuro ya cumi, umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina abana b’ingagi bashya baba bavutse mu miryango 10 y’ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga y’u Rwanda uzaba tariki 01 Nyakanga, kuri iyi ncuro hazitwa ingagi 18. Nk’uko bisanzwe uyu muhango uzabera muri Parike y’igihugu yo mu Birunga ari naho zibarizwa. Insanganyamatsiko yo “Kwita Izina” muri uyu mwaka […]Irambuye

en_USEnglish