Ku ncuro ya 10 abana b’ingagi 18 bagiye kwitwa amazina
Ku ncuro ya cumi, umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina abana b’ingagi bashya baba bavutse mu miryango 10 y’ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga y’u Rwanda uzaba tariki 01 Nyakanga, kuri iyi ncuro hazitwa ingagi 18. Nk’uko bisanzwe uyu muhango uzabera muri Parike y’igihugu yo mu Birunga ari naho zibarizwa.
Insanganyamatsiko yo “Kwita Izina” muri uyu mwaka iragira iti “Kubungabunga ibidukikije haterwa inkunga abafatanyabikorwa mu kurinda umutungo kamere wacu.”
Umuyobozi w’ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere Amb. Yamina Karitanyi asobanura iyi nsanganyamatsiko yavuze ko umuhango wo Kwita Izina uyu mwaka uzaba igihe cyiza cyo kwizihiza ibyagezweho mu kwizihiza ibyagezweho mu kubungabunga ingagi zo mu birunga ndetse n’ibindi byiza nyaburanga muri rusange.
Amb. Yamina Karitanyi ati “Tuzaboneraho kwishimira ukwiyongera kw’umubare w’ingagi wazamutseho 26.3% mu myaka icumi ishize ubwo haheruka gukorwa ibarura.”
Ubuyobozi bwa RDB kandi buvuga ko gahunda zo kongera ibikorwa bisurwa mu Rwanda byatumye amadevize ubukerarugendo bwinjirazaga igihugu akomeza kwiyongera. Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2013, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda Miliyoni 293.6 z’amadolari ya Amerika ($).
Umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi bashya baba biyongereye mu ngagi z’u Rwanda, ni kimwe mu bintu bituma abantu benshi ku Isi bongera kwerekeza amaso ku Rwanda.
Mu mwaka ushize wa 2013, hiswe amazina abana b’ingagi 12, mu muhango wari witabiriwe n’abantu benshi baturutse imihanda yose y’Isi biganjemo abakinnyi b’amafilimi, abaririmbi, n’abandi benshi.
Amakuru aturuka RDB aravuga ko noneho muri uyu mwaka hazifashishwa ibihangange by’Abanyarwanda gusa, bitandukanye n’umwaka ushize hakoreshejwe ibihangange by’abanyamahanga benshi.
Ingagi zo mu Birunga zibarizwa mu ruhererekane rw’ibirungo bihuza u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ubu zirarenga 800.
Gusa iziri muri Pariki y’ibirunga y’u Rwanda nizo zikunda gusurwa cyane kubera uburyo zimenyekanishwa kandi aho ziri hakana hari umutekano uhagije kubazisura nazo ubwazo zikaba zisanga cyane mu Rwanda.
Ingagi zo mu birunga ni zimwe mu nyamanswa zisigaye ahantu hacye ku Isi, muri aho hacye harimo n’u Rwanda, biragorana kumenya umubare buri gihugu gitunze kuko usanga zitembera hagati y’u Rwanda, Uganda na DRC cyane.
Kubera akamaro kazo ku bukungu bw’igihugu n’Isi muri rusange, u Rwanda rwiyemeje kujya rutegura umuhango ukomeye wo kwita abana bashya baba bavutse mu miryango y’ingagi 10 iba mu Rwanda.
Ibi ariko bikaba no kwibutsa Abanyarwanda n’Isi ko izi ari inyamatswa zikeneye kubungabungwa dore ko zinagira imibereho ijya gusa n’iy’abantu, abemera Siyansi bakavuga ko mu bwoko bwazo ariho abantu dukomoka.
Source: Gov.rw
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
mukomereze aho kandi natwe abaturage dukwiye gufata iyambere mukurinda ibidukikije kuko ubukerarugendo budufitiye akamaro kanini mukukamura ubukungu bw’igihugu cyacu.
Ingagi imwe akaboko kasohotse. Gusa u Rwanda rurakataje mu guhanga udushya
dukomeze kubungabunga ingagi kuko zidufatiye runini mu iterambere ry;igihugu cyacu
Comments are closed.