Digiqole ad

PAC ikomeje ubushakashatsi ku gihombo cya miliyari 13 muri EWSA

Akanama gashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, (PAC) kuri uyu wa kabiri tariki 22 Mata kongeye gusaba ibisobanuro byisumbuye ku byo kahawe tariki 25 Werurwe 2014 na EWSA bijyanye n’igihombo cya miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda yaburiwe irengero nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ya 2011-2012. Uyu munsi abagize aka kanama bagiye kureba ibikorwa bya EWSA.

Hon Nkusi Juvenal ukuriye PAC abaza impamvu izi mpombo zaguzwe ariko ubu zikaba zidakoreshwa
Hon Nkusi Juvenal ukuriye PAC abaza impamvu izi mpombo zaguzwe akayabo ariko ubu zikaba zidakoreshwa

Impaka ndende biboneka ko abadepite bagize akanama ka PAC (Public Accounts Committee) batanyuzwe n’ibisobanuro byinshi bahawe na bamwe mu bayobozi ba EWSA bafite aho bahuriye na zimwe mu mpamvu zateje igihombo cyangwa bazifiteho amakuru, ni zo zaranze uyu munsi.

EWSA bwa mbere ijya kwisobanura mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, yavuze ko ibibazo by’igihombo byatewe na progarame ishyirwa muri mudasobwa (logiciel cyangwa software) ikifashishwa mu bijyanye no kumenya ko abafatabuguzi bishyuye no guhuriza hamwe imibare yo mu nzego zitandukanye z’ikigo.

Progarame za mudasobwa ni zo zateye igihomba cya miliyari 13 ?

Iki kibazo kirasa n’aho kitabonewe ibisobanuro ariko kuri uyu wakabiri, Progaram ya Oracle igezweho muri EWSA mu bijyanye no kugenzura no guhuza imibare y’inzego zitandukanye muri iki kigo, yagarutsweho nk’imwe muri nyirabayazana w’amakosa amwe n’amwe yagaragaye muri EWSA.

Iyi Oracle bivugwa ko hakoreshejwe isoko ryo gupiganwa ku muntu cyangwa ikompanyi ishobora kuyishyira muri mudasobwa za EWSA kandi akayigisha abakozi mu gihe cy’amezi atandatu.

Iri soko ryatanzwe mu 2009 ndetse ku buryo mu 2011 progarame yari yaratangiye gukoreshwa. Ariko nk’uko byagaragaye benshi bafite impungenge ku buryo isoko ryatanzwe n’akayabo k’amafaranga yarigiyeho kandi progarame ntigere ku ntego zayo.

Iyi Oracle yagombaga gusimbura ubundi buryo bwose EWSA ikoresha mu bijyanye no kwishyuza no kubara amafaranga n’indi mibare yose. Gusa ku mpamvu zidasobanutse, Oracle yaje kwifashishwa muri zimwe mu nzego nko mu biro bishinzwe abakozi (Human Ressources), mu bishinzwe imari (Finance)ndetse n’ahashinzwe ububiko (Store).

Ibi bisa n’ibitangaza abadepite kuko Oracle yagombaga gukoreshwa cyane cyane mu bijyanye no kwishyuza amazi n’amashanyari (billing) ariko mu masezerano ya nyiri gufata isoko ngo ntibyarimo muri ‘modules’ yagombaga gushyiramo iyo progarame.

EWSA yaje kwishyura uwatsindiye isoko kugera kuri 95% by’amafaranga yose (menshi cyane nk’uko babivuze) kandi muri rusange progarame yashyize muri EWSA itarakora hose.

Iyi progarame imaze kunanirana mu bakozi byaje kuba ngombwa ko hajyaho undi muntu wo guhugura abakozi mu gihe cy’amezi atandatu.

Kwigomeka kw’abakozi ba EWSA kuri Progarame ya Oracle

Umwe mu badepite yavuze ko Oracle ari progarame ikoreshwa n’ibigo bikomeye mu Rwanda nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA), Minecofin ndetse na Banki Nkuru y’Igihugu, ngo amakuru afite ni ay’uko iyi progarame bigoye kuyikoresha mu gihe hari umuntu ushatse kunyereza amafaranga kuko ‘irega ushaka kuyikorehsa ibidahwitse’.

Ibi rero ngo byaba biri mu byatumye Oracle itanyura abakozi ba EWSA, ariko bamwe mu bahuguriwe kuyikoresha bavuga ko Abahinde babahuguye batabahaye ubumenyi buhagije, havuzwe ko ngo bakoze ‘survoler la matière’ byaje gutuma bamwe bakomeza gukoresha progarame zishaje.

Ikindi cyavuzwe kuri Oracle ni uko EWSA itigeze iyifashisha mu buryo bwo kwishyuza, ariko yo (EWSA) ikavuga ko uwari kuyishyira muri mudasobwa za EWSA yabaciye akayabo ka miliyoni 2,5 z’amadolari y’Amerika bityo ngo babona ari umurengera banga kuyatanga.

Progarame ya CIS

Iyi yaje ku gitekerezo cy’Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iki kigo cya EWSA Ruterana Lucien, ubundi wakoreshaga iyitwa ‘Customer’ ariko kuko yari ishaje kandi iteza ibibazo binyuranye mu kubarira amafaranga abafatabuguzi, abagira inama yo kuzana CIS.

Byaje gutuma EWSA yongera gutanga irindi soko maze uwaritsinze akajya ahabwa akayabo k’amafaranga na bwo ku makosa y’abatanze isoko.

Abayobozi ba EWSA bemera ko progarame ya Oracle nta musaruro yatanze ndetse bakemera ko CIS yaje mu buryo bunyuranyije n’amategeko dore ko nta nyandiko EWSA yagaragaje zerekana inyandikomvugo z’inama zatumye iyo progarame yifashishwa.

Kuri izi ngingo zijyanye na progarame zifashishwa muri mudasobwa, EWSA isa n’aho yemeye amakosa yabayeho haba mu gutegura amasoko nabi no kutamenya kugena neza uko izo progarame zizasimburana (transition), ikaba yagiriwe inama yo kwegera ibindi bigo bikomeye bikoresha Oracle.

Izindi mpamvu zihishe inyuma y’ibihombo bya EWSA

Iki kigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, amazi, isuku n’isukura, raporo ya 2011-12 y’Umugenzuzi w’Imari igaragaza ko ku bijyanye n’amazi EWSA ihomba 42% na ho ku mashanyarazi igahomba 23%.

Minani Theoneste ushinzwe ibijyanye n’amazi ari nacyo gice uyu munsi PAC yagenzuye cyane, avuga ko ubusanzwe n’ahandi ku isi, mu bijyanye n’amazi bemera igihombo cya 20-25% bityo ngo uwareba neza yasanga ko EWSA yahombye 17% ku mazi.

Ibi ngo biterwa no kuba hari abaturage bahawe amazi muri gahunda za Leta ariko bakaba batayishyura, impombo zishaje zikenewe gusanwa, abakiliya benshi EWSA itazi ndetse na progarame zo muri mudasobwa EWSA yifashisha yishyuza abafatabuguzi.

Mu migambi yo kugabanya iki gihomba ngo EWSA yatangiye gusimbuza bene izi mpombo zishaje ku buryo ngo muri uyu mwaka igihombo cyavuye kuri 43% kigeze kuri 35%.

Impombo zaguzwe akayabo ka miliyoni 600 na n’ubu hadasobanurwa impamvu zaguzwe

Izi mpombo ziri ku ruganda rw’amazi rwa Nyabarongo, PAC yabajije impamvu zaguzwe muri 2009 na n’ubu zikaba zitarakoreshwa. EWSA isobanura ko zihari ngo zifashishwe mu gusimbura izindi, ibi ibisobanuro ariko ntibyanyuze abadepite basaba iki kigo impapuro.

UM– USEKE washatse kumenya icyo EWSA ivuga ku bugenzuzi bwa PAC bwo kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi wungirije Sano James avuga ko yumva ibisobanuro batanze byanyuze abadepite kandi ngo inama babagiriye bagiye kuzikurikiza.

Yagize ati “Mbere twari dufite umwanya muto wo kugeza kuri PAC ibisobanuro, uyu munsi twawubonye twishimiye ko baje turaganira batubwiye byinshi birimo kugenzura umutekano wa programme za mudasobwa dukoresha, gukurikirana itangwa ry’amasoko n’uko ashyirwa mu bikorwa, tuzabyubahiriza.”

Ku bijyanye no gushyira mu mibare y’amafaranga igihombo cya 42% cyagaragajwe, Sano yavuze ko ari amazi ngo bityo ntibaramenya neza uko yaba anagana mu mafaranga kuko ngo hari abakiliya benshi EWSA ifite ariko batazi.

Bigoranye kandi Umuseke washatse kubaza umuyobozi mukuru wa PAC, Hon. Nkusi Juvenal niba banyuzwe n’ibisobanuro bahawe na EWSA uyu munsi, ariko avuga mu magambo make icyo abyumvaho.

Yagize ati “Nawe wandike ibyo wabonye. Jyewe sinanyuzwe, ikibazo ni ugukora kugera igihe bizarangirira.”

Ariko se kuki PAC yaba ikora ibyayo byo kugaragaza amakosa, bene kuyakora ntibahanwe? ntibyaba ari imwe mu ntege nke z’aka nama k’abadepite?

Umwe mu badepite yahakanye iki gitekerezo cy’umunyamakuru ati “Twebwe ntiduhana akazi kacu tuba twagakoze haba hasigaye Polisi n’Inkiko gukora akazi kabo.”

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari yasanze ESWA ifite amakosa 80 yatumye iki kigo gihomba akayabo k’amafaranga miliyari 13, ariko na n’ubu hataraboneka abagize uruhare mu ibura ryayo.

Gusa hari abatangaza ko amavugurura atandukanye ya hato na hato yaba ari nyirabayazana w’ibi bihombo bikabije bibura ubibazwa. Abayobozi ba EWSA ubu  basobanuye ko amakosa menshi yabaye bataraza muri iki kigo, ubu bo bakaba bari kuyakosora.

Rukundo Theogene wari ukuriye IT ubwo EWSA yatangaga isoko ryo kuzana Oracle software
Rukundo Theogene wari ukuriye IT (Information Technology) ubwo EWSA yatangaga isoko ryo kuzana Oracle software uyu munsi
Bamwe mu badepite bari bumiwe kubera ibisobanuro bahabwaga
Bamwe mu badepite bakurikiye ibisobanuro bahabwaga n’abakozi ba EWSA
Abadepite bashakaga kumenya neza impamvu EWSA yakoze amakosa menshi ajyanye no gutanga amasoko no kutayakurikirana
Abadepite bashakaga kumenya neza impamvu EWSA yakoze amakosa menshi ajyanye no gutanga amasoko no kutayakurikirana
Bageze no muri Labo y'aho imiti ishyirwa mu mazi ivangirwa
Bageze no muri Laboratoire y’aho imiti ishyirwa mu mazi ivangirwa babaza imikorere yaho
Kimisagara ahatunganyirizwa amazi akoreshwa mu duce tumwe na tumwe tw'umujyi wa Kigali
Kimisagara ahatunganyirizwa amazi akoreshwa mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi wa Kigali
Ibyo bihombo ni byo ku bw'Abakoloni b'Ababiligi mu 1945 nubi byifashishwa mu gukwirakwiza amazi mu mujyi wa Kigali
Ibyo bihombo byavuzwe ko ari ibyo ku bw’Abakoloni b’Ababiligi mu 1945 nubi byifashishwa mu gukwirakwiza amazi
Aha ni Kimisagara, PAC yasobanurirwaga uburyo amazi akoreshwa i Kigali ayungururwa n'aho akomoka
Aha ni Kimisagara, PAC yasobanurirwaga uburyo amazi akoreshwa i Kigali ayungururwa n’aho akomoka
PAC irahabwa ibisobanuro ku buryo urwo ruganda rukora
PAC irahabwa ibisobanuro ku buryo urwo ruganda rukora
Aya matiyo n'andi mesnhi hasabwe ibisobanuro by'impamvu hashize imyaka 4 aguzwe ariko akaba adakoreshwa
Aya matiyo n’andi mesnhi hasabwe ibisobanuro by’impamvu hashize imyaka 4 aguzwe 600 000 000Rwf  ariko akaba adakoreshwa

HATANGAIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mutubarize,ko ndeba amatiyo ,kandi EWSA KACYIRU baratwimye amazi, nyuma y’uko abaturage twishyize hamwe ngo baduhe umuyoboro dufatiraho,ngo nta matiyo ngo bafite. ni abaturage bo mu mudugudu wa NYAKARIBA,AKAGALI KA M– USEZERO,UMURENGE wa GISOZI.Ikibazo uko giteye twagejeje umushinga kuri EWSA kuko itiyo yogufatiraho iri kure cyane ,ariko ikindi kibyica ni uko hari abaturage baca inyuma bagafatira kure kandi za metero ziteganyijwe zirenga kure , mwatubariza cyangwa mukaza kureba, mu mujyi wa kigali ntahantu hatari amazi uretse iwacu.Turababaye mutubarize rwose baduhe itiyo yo gufatiraho dore ko n’ikigega kiri hafi.

  • Aho bigeze birababaje muri EWASA, Leta niyirukane uwitwa Directeur wese wo muri EWASA,Ishake abandi bayobozi,kko amakosa yokunyereza imisoro yabaturage ararambiranye,reba ariya matiyo arihariya kdi harabaturage birirwa bataka amazi.kuki bategera ibyo bigo bya LETA ngo babereke uko iryo korana buhanga rikora?ahubwo bahugiye mukwiba umutungo w’abanyarwanda.PAC ikore raporo iyishyikirize parike baryozwe ibyarubanda bamaze biba.

Comments are closed.

en_USEnglish