Tags : Olivier Rwamukwaya

Burera: Kuri G.S Kirambo si ngombwa ko umunyeshuri wese azatunga

Abanyeshuri n’abarezi ku ishuri ryisumbuye rya Kirambo bemeza ko kuba umunyeshuri wese yatunga telefoni bishobora guteza ikibazo, haba mu myitwarire ye n’imikoreshereze yayo, ariko kuri iki kigo hashyizweho telefoni rusange aho umunyeshuri avugana n’ababyeyi be igihe biri ngombwa kandi agatelefona abashinzwe imyitwarire ye bamwumva. Ku ruhande rw’abanyeshuri ngo iyi telefoni yarabafashije kuko ntibakibirukana kubera ko […]Irambuye

Ngoma: Ku munsi wabo, Abagore basabye ko Itegeko Nshinga rihindurwa

08 Werurwe 2015 – Iburasirazuba mu karere ka Ngoma kuri stade ya Cyasemakamba niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’igihugu. Uwavuze mu izina ry’abagore muri uyu muhango yavuze ko bifuza ko Itegeko Nshinga rihindurwa Perezida Kagame akongera gutorerwa indi manda. Uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Kibungo waranzwe n’akarasisi k’abagore bagize amashyirahamwe atandukanye mu […]Irambuye

84% muri ‘primaire’ baratsinze, 86% muri ‘tronc commun’ nabo baratsinda

Kacyiru, 12 Mutarama 2015 – Minisiteri y’uburezi yatangaje ko muri rusange abitabiriye ibizamini bya Leta mu mashuri abanza ari 95.05% by’abari biyandikishije kubikora, mu mwaka ushize hakoze 94,04% by’abari biyandikishije. Naho mu mashuri yisumbuye ikiciro cya mbere uyu mwaka hitabiriye 97,77% by’abiyandikishije mu gihe mu mwaka ushize hari hitabiriye 97,32%. Minisiteri y’ubuzima ikaba ivuga ko […]Irambuye

Agences zasabwe kutazatwara abanyeshuri batambaye impuzankano

Kuri uyu wa 06 Ukwakira, mu nama yo yo gusuzumira hamwe gahunda yo gucyura abanyeshuri bajya mu biruhuko by’igihembwe gisoza umwaka w’amashuri wa 2014; umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye Olivier Rwamukwaya yasabye ama “Agences” atwara abagenzi kutazaha amatike cyangwa gutwara abanyeshuri batashye mbere cyangwa nyuma y’igihe cyagenwe. Ni inama yabimburiwe no konononsora itangazo […]Irambuye

82% by’abanyeshuri baraye mu bigo byabo, 18% ntibaharaye

Minisiteri y’uburezi yatangaje kuri uyu wa 13 Kanama 2014 yishimira ko mu itangira ry’amashuri ryabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru abana 82% baraye bageze mu bigo bigamo naho 18% bo bakaba batarageze ku ishuri ku gihe cyagenwe.  Kugeza abanyeshuri aho biga ngo byagenze neza ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo izitwara abantu, ababyeyi na Polisi ishami ryo […]Irambuye

Abanyeshuri baca mu zindi nzira mu gihe cy'itangira ry'amashuri babonewe

Kuri uyu wa 6 Kanama 2014, mu nama yahuzaga Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC n’abafatanyabikorwa biga ku itangira ry’amashuri mu gihembwe cya gatatu batangaje ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 n’iya 10 Kanama ariho abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bazasubira ku ishuri bitarenze saa 17:00. Abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Uburezi mu gutangiza […]Irambuye

en_USEnglish