Month: <span>August 2013</span>

U Rwanda rugeze ku rwego rwo kwihaza mu biribwa-RAB

Mu kiganiro ubuyobozi bw’ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi cy’u Rwanda (RAB) cyagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama 2013, mu rwego rwo kubereka uko ibijyanye n’ubuhinzi bwa kijyambere bwifashe ndetse n’ingamba bafite mu gihe kiri imbere, bagaragaje ko nubwo inzira ikiri ndende mu buhinzi n’ubworozi ariko umusaruro w’ubuhinzi ugeze aho kuba wahaza igihugu. Umuyobozi mukuru […]Irambuye

Min. Mukantabana yijeje abirukanywe muri Tanzania ko u Rwanda rubitayeho

Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi Madamu Mukantabana Seraphina kuri uyu wa gatanu tariki ya 16/08/2013 ari kumwe na  Minisitiri ushinzwe Umuryango Afurika y’Iburasirazuba Madamu Jacqueline ‪‎Muhongayire , Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Dr Alvera Mukabaramba basuye inkambi ya Kiyanzi icumbikiwemo by’Agateganyo abanyarwanda birukanwa mu gihugu cya Tananiya babizeza ko […]Irambuye

Cameroon-Perezida Paul Biya yafunze amadini 100 y’Abapenikositi

Perezida wa Cameroon Paul Biya yategetse idini rya gikirisitu ry’Abapenikositi (Pentecote), gufunga imiryango ahantu rifite ibyicaro hagera ku ijana, ayashinja guteza umutekano muke mu gihugu cye. Iki cyemezo Perezida Biya yagifashe ashingiye ngo ku byaha bikorwa n’abahagarariye idini rya Penikositi, aho mu misengere yabo ngo bagerageza gukoresha imbaraga zidasanzwe zijya zitwara n’ubuzima bw’abantu. Ubuyobozi muri […]Irambuye

Muhanga: Umuyobozi w’ishuli yabuze nyuma yo kuregwa gutanga sheki itazigamiye

Nsengimana Joseph umuyobozi w’urwunge rw’Amashuli rwa Munyinya hashize iminsi isaga 15 ataye akazi kubera ko akekwaho  gutanga sheki  itazigamiye. Nsengimana Joseph  ayobora ishuli ryisumbuye ry’imyaka 9 (Groupe Scolaire Munyinya) riherereye mu murenge wa  Shyogwe mu Karere ka Muhanga. Nsengimana Joseph aheruka  ku kazi mbere ya taliki 30/07/2013 kuva ubwo abo bakorana bagerageje kumushakisha kuri telefoni […]Irambuye

Kamunuza ya Makerere yatanze igihe ntarengwa ku barimu bayo

Guverinoma ya Uganda yahaye ibyumweru bibiri abarimu ba Makerere, bakaba bagarutse ku kazi cyangwa bagasimbuzwa. Ibyo kongezwa 100% by’imishahara bari basabye babyibagirwe. Nk’uko byatangajwe na minisitiri w’uburezi mu gihugu cya Uganda, Mme Jessica Alupo, ubwo yaganiraga n’akanama k’abadepite ku munsi w’ejo. Ubwo yaganiraga n’abadepite bo mu kanama gashinzwe uburezi muri Uganda, Mme Alupo yasabye abarimu […]Irambuye

Iburengerazuba: Ubujura bw’amatungo no gupfumura amazu bimaze gufata intera

Abaturage baturiye mu mirenge imwe nimwe igize uturere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ikabije kuburyo ngo bugiye kubamaraho amatungo cyane cyane Inka, amatungo magufi, bagasaba ubuyobozi bwa Polisi kubarenganura kuko niyo abajura bafashwe ngo usanga bahita barekurwa bidateye kabiri. Ubwo Umunyamakuru w’Umuseke yanyarukiraga mu mirenge ya Nyakiriba na Kanama […]Irambuye

Soma wumve uraseka!

   Umugabo wakinnye umugorewe umutwe ashaka kumwirukana Umugabo yabanaga n’umugore we ariko inshuro nyinshi ntibumvikane na gato! Nyamugabo agahora ashakisha ukuntu yazirukana nyamugore ariko bikaba iby’ubusa umugore akamubera ibamba. Bukeye umugabo yiga andi mayeri arakugendera no kukazi afungura internet ashakisha amafoto y’abakobwa beza cyane batatu arayacapa (printing), arangije yandika kuri buri foto ngo ‘R.I.P’ (Uruhukire […]Irambuye

U Burundi n’u Rwanda byavuguruye amasezerano ku gukoresha ikirere mu

Ku kicaro cya Ministeri y’Ibikorwa Remezo kuri uyu wa 16 Kanama, u Burundi n’u Rwanda byasinye ku masezerano avugurura amasezerano yari yarasinywe mu 1973 yo gutwara abantu n’ibintu hifashishijwe inzira y’ikirere hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano yashyizweho umukono n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri minisiteri y’ibikorwa remezo y’u Rwanda ndetse na Ministre wo […]Irambuye

Ndashaka umukunzi ariko nanduye VIH

Nkunda gusoma Umuseke.com Nagize ikibazo kirankomerera kirambabaza none nkeneye  ubufasha n’ibindi mwabona byamfasha. Ndi umukobwa mfite imyaka 26 niga muri university hano mu Rwanda ngeze mu mwaka wa kane nzarangiza umwaka uza wa 2014 Computer Science. Nabaye  impfubyi y’ababyeyi bombi mfite  imyaka 12 iwacu ninjye ureberera  abavandimwe banjye bose. Umuryango wa mama na papa badutaye  […]Irambuye

Amashyaka ya Politiki mu Rwanda mbere gato y’ubwigenge

Mbere y’uko u Rwanda rwigobotora ingoma ya gikoloni mu 1962, mu Rwanda havutse amashyirahamwe agamije kuvuganira inyungu zitandukanye harimo iz’uturere cyangwa ubwoko abayashinze bakomokamo. Aya mashyirahamwe yaje kwitwa amashyaka ya Politike mu myaka ya za 1957 na1960. Aya ni amwe mu mashyaka akomeye yari mu Rwanda icyo gihe: UNAR: (Union Nationale Rwandaise), ryari ishyaka ryashinzwe […]Irambuye

en_USEnglish