Digiqole ad

Iburengerazuba: Ubujura bw’amatungo no gupfumura amazu bimaze gufata intera

Abaturage baturiye mu mirenge imwe nimwe igize uturere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ikabije kuburyo ngo bugiye kubamaraho amatungo cyane cyane Inka, amatungo magufi, bagasaba ubuyobozi bwa Polisi kubarenganura kuko niyo abajura bafashwe ngo usanga bahita barekurwa bidateye kabiri.

Ubujura bw'inka mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro buragenda bufata indi ntera
Ubujura bw’inka mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro buragenda bufata indi ntera

Ubwo Umunyamakuru w’Umuseke yanyarukiraga mu mirenge ya Nyakiriba na Kanama ho mu Karere ka Rubavu, umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu no mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro dore ko iyi mirenge yose ifite igice kinini cy’ishyamba rya Gishwati ari naho habarizwa inzuri za Gishwati,

Abaturage b’aborozi bo muri iyi mirenge bamutangarije ko abajura bakunda kuhibasira, bakemeza ko batibwa n’abantu ba kure ahubwo ngo bibwa n’abantu bamenyereye ako gace, inka bibye ngo bazijyana muri Congo ari naho zibagirwa mu Mujyi wa Goma.

Munyantore wororera mu nzuri za Gishwati ahitwa  Muhe yavuze ko kuba bugarijwe n’ibisambo ahanini ari ukubera umuco wo kudahana umaze kwigira akarande muri ibi bice kuko ngo n’iyo bafashe ababibye bakabashyikiriza inzego z’umutekano bucya bagahura yigendera mu muhanda barekuwe.

Yagize ati “Abajura turabafata wabajyana kuri polisi ejo mugahurira ku muhanda yidegembya ahubwo ugasanga banaduhigira ko bazatumerera nabi, tukaba dusaba ubuyobozi bwa polisi kujya bareba uburyo bashyikiriza abo bajura ubutabera naho ubundi inka bamaze kuzitumaraho.”

Naho  Mutware Justin wororera mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro we avuga ko ubujura bubamazeho ibintu uretse n’ubujura bw’amatungo ko hari n’abajura batobora amazu bakiba ibintu byose byo mu nzu.

Ati “Tugerageza gukora amarondo ariko biba imfabusa kuko bacunga aho tuvuye bakahiba, twibaza icyo tuzakora bikatuyobera kuko niyo tubashyikirije inzego z’umutekano ejo duhura nabo bigendera mu muhanda.”

Mu cyumweru gishize mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu mu cyumweru gishize abajura bateye mu nyubako ya koperative ya Kiaka batwara imirasire y’izuba ifite agaciro ka Miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atanu (2,500,000FRWS), nyuma y’iminota mirongo itatu berekeza ku kigo cy’amashuri  cya Nyakiriba batemagura umuzamu waho bikomeye ku buryo yahise ajyanwa mu bitaro bya Gisenyi ari naho ari kuvurirwa, ibi bisambo bikaba byarajyanye televiziyo y’ikigo.

Sebikari Munyanganizi Jean umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Kanama yatangarije Umuseke ko ubuyobozi ku bufatanye bw’abaturage bagiye gukaza amarondo, abaturage nabo bagatanga amakuru ku gihe ibyo bisambo bigafatwa bigashyikirizwa Polisi ariko uwibwe nawe agatanga ibimenyetso bigaragaza ko yibwe.

Munyanganizi kandi avuga ko mu nama y’umutekano bumvikanye ko umurenge ugomba kugirana ubufatanye na polisi hakarebwa uburyo ubu bujura bwacika, abaturage bakagira umutekano.

Maisha Patrick
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Muzanyarukire mu Kamuhoza murebe ukuntu urumogi, chief, imisururu isembuyemo ibintu ntazi… Bimaze kugira benshi ibigoryi. Ese ubwo ni amakuru yabuze? Icyakora njye icyo mbona n’uko ahari gereza zuzuye ntaho bashyira undi munyabyaha!

  • Mwiriwe basomyi bacu njye sinumva impamvu mubashyikiriza police nubwo birirwa bashima irananiwe kuko niyo yambere mugihugu irya ruswa mbese upfa kumugeza kuri police nawe aba asakiwe kuko bucya ataha njye mubyukuri nigeze kwibonera Boss wanjye twakoranaga ya kubise umuntu aramubabaza umu police warukuriye umurenge aramufunga yarayemo bucya amuha ibihumbi maganabiri 200,000 Frw ninjye yayatumye ambwirako agiye kuyaha uwo mu police kuko twari dufite ikamyo ipakiye amakara kandi twagombaga kujyana i Kigali njye mbona umuti aruko mwajya mufatira mucyuho ibyo bisambo mugahita mu byica naho kubashyira police muba muhaye kwirira aba police nabitanu barabifata byibuze mwapfa kubashyikiriza abasikare gusa nuko batakibyemerewe nibo bari badufitiye akamaro kanini uwakongera akabaha uburenganzi bwo gukosora abajura nabasinzi twakongera tukagira umutekano usesuye nkuwo twahoranye ubwo abasirikare bakiba mu mirenge kuko abajura na basinzi bari barabiretse none police upfa kumugezayo hariwo ufata akakubwirako mwatinze kumujyana kuri police ese koko nyakubahwa perzida yazafashe aba police akabajyana aho abasirikare bigira koko ko abasirikare bakunda igihugu naho abapolisi bo bakijyamo bagiye kwishakira gukira no gushaka amafaranga cyangwa akazafata abapolisi akabajyana mu gisirikare maze agafata abasirikare akabagira abapolisi ko twagira agahenge koko ku turambiwe ruswa zabapolisi uziko umuntu akubita undi uti mujyane kuri police kuko aziko ahita yitahira ntacyo bamutwara iyo afite amafarangaho rwose nayakwica akishyura amafaranga ikindi nabonye usanga abayobozi babapolisi baba ku mirenge no muturere bo ntibakireba ibyakazi kabo baba bacungana nabayobozi kugirango bashakishe ikintu cyose kijyanye nicyamuhesha kubona amafaranga ntabindi biberamo niba umuyobozi amubwiye ngo mfungira uriya byibuze amaramo iminsi ibiri agahita abikora kuko ahera kuwambere amugurira icyo kunywa nicyo kurya nicyo kigiye kwica igihugu cyacu twarashize mbese mumurenge niba urumucuruzi cyangwa wifashije udasangira na exectif wumurenge numuyobozi wa police ubwo bagushakishaho impamvu zishoboka ngo ugwe mu makosa
    – See more at: http://www.umusekehost.com/uburengerazuba-ubujura-bwamatungo-no-gupfumura-amazu-bimaze-gufata-intera/#comment-60710

  • Ariko ubwo wowe wafunga
    Inkeregutabara kweli keretse
    Wahaze ubuzima

  • Iburengerazuba biteye ubwoba ubu muri Rwahi mumu renge wa Gihundwe i Rusizi hari ubujura bwo gutobora amazu bakiba ihene nibindi byinshi nyabuna abo bishinzwe mudutabare amakora amarondo bakaze kandi nnkera gutabara zishyiremo imbaraga nahubundi bariba nyuma hazakurikiraho nibindi bitari byiza niho tubona bigana

  • Murakoze kuba mwadutariye iyi nkuru.

    Gusa nanjye ntuye mu karare ka Rubavu, mu murenge wa Kanama, Akagali ka Mahoko, umudugudu wa Bikuka.

    Aha hatuye amabandi menshi cyane, abanywa rumogi benshi cyane, ikibabaje ni uko polisi ibizi kdi ntishake kuba yagira icyo ibikoraho.

    Abajura b’inka bafite ubuyobozi bwabo bihariye kdi bukorana hafi na hafi na Polisi, njye nigeze mbona umuturage wibwe inka, afata ibisambo hamwe n’inka zibwe, ariko Polisi yari imuhitanye ariwe ngo kuki yafashe ibisambo.

    Ibisambo bizacika ari uko Polisi iretse gushyigikira no gukora nabyo mu ibanga. Hafatwa igisambo kimwe, abayobozi bacyo bakirukira kuri polisi, uwibwe akaba ariwe usa naho ari igisambo, Nsabaga abayobozi ba Polisi gukurikirana abapolisi bose bakorana n’ibisambo kdi barahari bazwi neza n’ibisambo bizwi neza

    Murakoze, mboneyeho gushimira ubuyobozi bwa Polisi bukuru kuba buzadutabara

Comments are closed.

en_USEnglish