Digiqole ad

Ndashaka umukunzi ariko nanduye VIH

Nkunda gusoma Umuseke.com

Nagize ikibazo kirankomerera kirambabaza none nkeneye  ubufasha n’ibindi mwabona byamfasha.

Ndi umukobwa mfite imyaka 26 niga muri university hano mu Rwanda ngeze mu mwaka wa kane nzarangiza umwaka uza wa 2014 Computer Science.

Nabaye  impfubyi y’ababyeyi bombi mfite  imyaka 12 iwacu ninjye ureberera  abavandimwe banjye bose.

Umuryango wa mama na papa badutaye  ababyeyi bakimara gupfa ariko haboneka umugiraneza atujyana muri Orphelina ngeze tugezeyo baradupimishije nsanga naranduye VIH nari mfite imyaka 13.

Kuva ubwo  byarangoye ariko ndihangana  mpitamo kwigira mu Mana yonyine gusa banjyanye kwa muganga ntangira mfata imiti neza kandi ndaniga kugeza ubwo ngeze muri Kaminuza.

Ubu rero ndashaka inshuti  y’umusore, ufite urukundo  nyarwo, ndashaka umuntu duhuje ikibazo kandi ukijijwe njye, nsengera  Restauration Gikondo.

Nagiye mbona  abasore baza bansaba urukundo ariko simbemerere kuko numvaga ntaho nahera mvuga ikibazo mfite kandi  ikibazo kinkomereye cyaho nahera.

None rero  ngeze igihe nkeneye gukunda kandi nanjye ngakudwa bityo  nkava mu bwigunge. Tukubaka ejo hacu heza akambera byose nabuze mubuzima.

Ariko ikibazo gikomeye muri byo ni uko nkeneye uzabasha kwihanganira ubwo bwandu bwanjye.

Murakoze! ibindi birambuye  nyandikira kuri iyi mail:[email protected]

 

145 Comments

  • nukuri ihangane kandi ukomere ndibwira ko icyo cyago atari wowe wakihamagariye,niyo mpamvu imana izaguha umusore mwiza kandi uzakumara agahinda.Kwandura sikibazo kuko nyuma yo kwandura nkuko uvuze ko wafashe neza imiti,mushobora kubyara urwanda rwejo kandi ruzima.Humura imana irakuzi

  • Ni ibitekerezo ushaka se? cyangwa urashaka umuntu?

  • Imana yakuremye,irakuzi kurusha uko wiyizi!wihangayika turagusengera izagusubiza bidatinze.

  • Humura ikibazo cyawe Imana iracyumva kandi uracyari muto numubiri urakubabaza Gumya ugiture Imana amanywa nijoro izagusubiza kandi ushake numukozi w’ Imana agufashe kugisengera uzasubizwa ubyizere .

  • Nanjye mfite imyaka40,nta mugabo mfite,ndi muzima ndashaka umugabo utagira umugore tuzajya dukora urukundo!nkamukunda akankundwakaza!

    • Ubuse ko nagushaka ukaba utashyuze adress umuntu yakubonaho

      • Uwima,shyiraho no yawe ya tigo nzaguhamagare

        • 0788235542

    • iyi ni e-mail yanjye uzanyandikire tuvugane [email protected]

    • ubwo se ko ubivuga udakomeje,ndi nkawe mpa nashyizeho adress maze ukarebako bataza biruka,none bakubwirwa ni iki?

      • Yashyizeho E-mail,ubwo rero wamwandikira umukeneye.

    • Komera nyiranzage. Nta adress yawe washyizeho. Iyanjye ni [email protected], wazayinyandikiraho tugapanga bisobanutse.

    • OHEREZA IZINA RYAWE KURI IYI NIMERO TUVUGANE 0788874499

    • Yeweeeeeee! Uri Nyiranzage koko!!

      • kabisa! nyiranzajye wujuje amategeko

    • nyandikira kuri 0788227033

  • pole shahu, nuko kuranga bitakibaho mba nkurangiye mukagerageza ariko Imana igufashe niyo Muranga mwiza.

  • ihangane ukomeze usenge igihe kizagera imana
    iguhoze amarira kd wizere cyane

  • Imana ikunda abayo cyane iyo ntaburyarya. sha uwakunyereka nibo nakubwira turi kumwe kuko numva nkubonye twaganira nuko ushaka umeze nkawe

  • 0788902312,0722902312 Urabona igisubizo kd cyiza niba iyi nkuru ibyo ivuga ari ukuri.

  • NSHUTI NDAGUSA BYE UZA MPAMAGARE KURI IZO NOMELO ZANGE TUGANIRE 0728133303FABRICE

  • Yooooo!!! Pole sana disi! Ihangane rwose. Uwo mudahuje ikgbazo c we ntabwo umushaka?

  • komeza usenge nyagasani niwe mushumba kdi kugera kure siko gupfa ihangane imana izaguha igisubizo mugihe cyavuba,murakoze

  • IHORERE PETITE SOUER IMANA yo mwijuru ibasha kugukiza naho itagukiza kandi uzakomeze uyite IMANA imwe rukumbi kandi mwana wa mama iyo itaguhereye iburyo iguhera ibumoso gusa uzashishoze mu bazaza kuko kigali yuzuye ibirara naho icyo kibazo ninkuko harufite ubundi burwayi diabete umutima nibindi niwifuza ko nkuba hafi nditeguye nyandikira [email protected] cg 0728686256 nditeguye kugufasha kandi ndi n umuforomokazi que DIEU te garde .

  • Kombona urikeza ariko tukaba tudahuje ikibazo tubigenze dute? gusa komeza kwihangana.

    • ibyo tubita gushyanuka!!urashaka iki se nyine niba mudahuje ikibazo!!

      ubu iyaba ari umugabo yari kurara arongoye umukobwa utanduye ndetse ukiri na vierge ye!! men!!!

      courage rata, ntabwo ari wowe wenyine ufite icyo cyibazo! uzabona uwawe!!

  • Nyiranza,Nyandikira kuri e_mail [email protected] adress yawe yuzuye nyuma umpamagare kuri 0728553524

  • Ihangane icyo uzaba ntaho cyirajya , icyo nkushimiye nuko wabyitwayemo neza

  • SALUT NDASHAKA KO TUVUGANA KURI PHONE 0728686256 SHAKA UKO WAMVUGISHA

  • barababashya kiri ni igitekerezo bashyiraho

  • ndabashimiye abantu mwese mwampaye inama,abanyandikiye,abansengeye nabandi mwese mugikomeje ndabashimiye! Rero nagiragango ngire abo nsubiza @Innocent “ni byiza ko umuntu yisungana n’uwo bahuje kuko ndumva ri byo byaba ari byiza cyaneeee!!!!kurusha kujya kutazi ikibazo cyawe.gusa merci kunama wampaye” ,@nones?” nawe ndashaka kugusubiza iyo usomye neza uko nabivuze haruguru njye ndashaka uwo twakwisungana tukubaka!”

    • Umva mukobwa mwiza inama ngiye kukugira, ICYAMBERE WAVUZEKO — USENGA IMANA, niba usenga koko, ihangane wongere kwegera IMANA birenze uko wabikoraga kandi utangire kuyibaza icyerekezo cyawe cy’ubuzima buri imbere, kubwanjye nizera ko IMANA yagukorera igitangaza UKAZONGERA kwandikira inshuti zawe wasabye inama ubamenyesha noneho ibyo IMANA yagukoreye!!! Humura si ibwa mbere IMANA yo mu Ijuru itabaye abantu bafite ikibazo nk’iki cyawe, gusa KWIZERA kw’abantu niko kutubuza gushyikira UBWIZA BW’IMANA, ariko humura IMANA iragukunda. Ugire ibihe byiza kandi IMANA IKUREBANE AMASO Y’IMBABAZI, uzatubwire uko byagenze kandi uzatange ubuhamya ku bantu bose (Ndavuga umunsi wakize)

  • NANGE MFITE 29ANS, NDETSE N’UMWANA. NABONA UWIFUZA KO TUBANA? YAMPA ADRESS YE HANO.

    ARIKO AKABA YARIZE, ASHOBORA GUSHAKISHA UBUZIMA NDETSE NO GUFATA IMITI.

    • sha nanjye nkugiriye inama yo kwiyizira kuri njye .sinagupfusha ubusa Nagupfubura ukanyara cherie .

      • oya di iyo umuntu avuga aba ababaye. Sibyo gupfuburwa navuze! Imana ibarinde

        • ngewe nkeneye uri serieux kandi ukeneye kubaka urugo.akikunda nange akankunda

    • Simbona numwe wasubije ikibazo wabajije. nanjye tugihuriyeho. koresha phone 0781105893 cg email [email protected] tuvugane.

  • ihangane nukuri Sida irakira nawe izere uzakira, ntusabe umusore urwaye ahubwo usubire kwipimisha uzasanga wakize kandi uzambwire

    • Ariko nkibyo mubikura hehe?nkumuntu wikora akavuga ngo azasubire kwipimisha azasanga yarakize si nko kongera kumutoneka koko!ko umwana yavuze ko yishakira umukunzi uri serieux mu rukundo naziriya criteres yavuze uwumva azujuje yabimubwiye ibindi mukabireka ko buriya amagambo nkayo yose wasanga yarayahaze.tumenyere umuco wo gusubiza ibyo tubajijwe.

    • ndagushaka cyane terefona +250787324821

  • Kubara 6: 24-26
    Yeremiya 33:3
    Matayo 7: 7
    Uwiteka ntacyo yananiwe… Ntukihebe!!!!
    0731329939

  • umva mama nanjye nkugire inama nukuri kugeragezwa ntago aribihano byibyaha kd kugera kure siko gupfa ndakwinginze bamaso kd usenge Imana yakumenye cyera ukiri urusoro munda yamama wawe kd izi ibyo yibwira kukugirira sibibi ahubwo nibyiza gusa tuza kd menyako mwijuru hari Imana ikuzi kd ikwitayeho ntago ari accident kuriyo izi ni herezo ryabyo harimpamvu
    Humura!!!!!!Turagusengera.kd nukuri birababaje.

    • sha nanjye meze nkawe kandi nditegura kubana n uwo tudahuje ikibazo kuko abo tugihuje urukundo rwacu ntirwakunze wowe uzakunde uwo uzakunda cg uzagukunda utitaye ku kibazo amateka yawe ni nk ayanjye neza neza gusa ndakurusha umwaka ndagutumiye mu bukwe bwanjye ahubwo gusa ntubigiremo ikibazo pe wiyunve neza si ngombwa uwo muhuje ikibazo kuko hari abo mutagihuje bakunva kurusha abo mu gihuje merci

  • gusa urimwiza!

    • Emmy uransekeje pe, nimwiza se wamubonye hehe

  • Ihangane uzabona ugukunda muhuje ikibazo yjusenga cyane siwowe w’enyine.(mail [email protected]).

  • Ihangane Imana isubiriza igihe

  • Ihangane uzamubona umukunzi ugukunda yja,usenga cyane kuko siwowe wenyine.(mail [email protected])

  • dosie ndumva arinsazi komeza wizere iyakubumbye izibyinshi kuriwowe imana iguhe igisore gisanajye cyitari4 muribyo c!

  • Nshuti yanjye,ndagira nkumbwire ko Imana yo mwijuru yumva kandi isubiza, jye nahuye nicyo kibazo kirankomerera, kandi rwose sinkubesha,sinkijijwe, ariko natangiye gufata imiti,twarabyaye, kandi ndizera ko isaha iri vuba ngatanga ubuhamya bwuko icyo cyago Imana yagikuyeho, naho ubundi nawe komeza gusenga uzabona igisubizo vuba kandi ubyizere, kandi uzabona umusore mwiza, mubyare, mutange ubuhamya bwibyo IMANA yakoze.Ihangane Irasubiza.Courage.

  • Ihangane bibaho kandi imana izagususbiza, komeza gusenga kandi wizeye.

  • uwatanze icyifuzo iyi foto si iye nkurikije uko mbyumva.ahubwo inama nagira uyu mukobwa ni ugusaba Imana imbaraga zimushoboza kwegera no kubabarira imiryango ya se na nyina batabitayeho, kandi akumva ko abo mu miryango yabo atariko bose babanga.

  • Umva nshuti,ihangane Imana irakuzi kandi izi impamvu ibyo byabaye,kandi izaguha uwo uzakunda nawe akagukunda mu gihe gikwiye. courage!Knadi witondere aba bantu bose bakubwiye ngo barashaka kukumenya kuko siko bose bafite imigambi myiza,munyihanganire kubivuga uko kuko niko kuri!

  • Uraho mukobwa? Uravuga ko ukijijwe, ariko ntutubwira niba hari icyo Imana yagusezeranije. Kuko abakijijwe bose bagira amasezerano bahabwa n’Imana. Niba utayafite, suzuma neza niba warakijijwe. Niba kandi uyafite nta mpamvu yo kwinyanyagiza.
    Yesu akwiteho

    • ariko se wowe umuciraho urubanza,ngo nimba adafite amasezerano ntarakizwa,ubwo wowe waba usobanukiwe neza,amasezerano abonerwa mugakiza ayo ariyo?amasezerano ahabwa abakijijwe bose nimba wowe utayazi reka nyakubwire ni ubugingo buhoraho gusa!naho ibindi ni inyongera kuko gukizwa ntibisobanurako utandukanye nibibazo n,ibigeragezo,nkwibutseko sida ari uburwayi nkubundi,ntabwo uwakijijwe rero aba atakirwara malaria,noneho nawe uri muri bamwe batakijya kwamuganga kuko bakijijwe!reka kuyobya abantu no kubavangira ngo uwakijijwe narwara ajye yicuraho urubanza.Muvandimwe warakoze kuba utariciriye inzira cg se ngo wihe amasezerano bityo uje akugana wese umusamire mugicu ntanicyo umubwiye,uhave unamwanduza uzapfe wiciraho urubanza,ibyo aribyo byose komeza usenge njye ndemerako muriyi nzira cg se nomuyindi Imana izaguha igisubizo Uwiteka akomeze akwiteho kdi akugirire neza!

  • unva nshuti nanjye meze nkawe ariko nawagira iki cyago ngo agire na stress yumugabo mureke usigarane amahoro.

    • umva uko byagenda ko se ntago abantu bose ari babi kandi nizeyeko Imana izampa icyo nayisabye.Murakoze1

  • ndagusha njyewe ubuzima se nuwanduye araramba sha nindese utakwandura ninde utakwanduza ihangane bibaho kandi imana izi impamvu natwe wenda iyo batureba tugenda munzira babona twarashize wowe humura ujye kuri face book muri inbox yanjye unyandikire tuzabonane ushake umuntu witwa muhire janvier ferguson ukore add ndahita nkubona kandi kwandura bibaho ntawaguha akato shanjye ndi open kukwikundira ndahabaye urakoze

  • ihangane mama yezu aragukunda

  • uretse nawe ugihumeka Imana izura n’abapfuye irakuzi kdi iragukunda

  • ariko umuntu wandusha izina ryiyo shusho yuwo mukobwa uri bashyize aha ninde ko nkunda kunubona kubantu benshi kuri face njye narinzi ko ari numwe munshuti zanjye zo kuri face uwaba azi ibye ambwire ?
    naho uriya mukobwa yizere IMANA Izabikora kuko biriya ntibintu umuntu wese murikigihe byabaho Imana Imugirire neza peee !!

  • cher humura Imana irakuzi kdi izi ibyo ukeneye,gumya usenge abahungu bafite urukundo barahari kdi muhuje ikibazo,ntugire ubwoba isaha nigera uzamubona

  • cher niba uri serieuse mbwira nkurangire umusore ufite urukundo kdi muhuje ikibazo?uzansubize kuri iyo e-mail yange

    • @Odette ko nta mail yawe mbona?yimpe ndahaka kukuvugisha unyandikire kuyanjye ni [email protected]

      • nshuti ko e-mail watanze idakunda?

      • Umva e-mail watanze ko idakora?reba neza!

  • uraho muandimwe wihangane kubyakubayeho utizaniye ariko hari byiringiro,ahubwo utangire usabe neza kuko imana ntabwo ija inanirwa kuko ibyo byose irabizi .

  • kuki ushaka uwomuhuje ,gusa wowe senga IMANA izigaragaza

  • SHA POLI KABISA GUSA HUMURA HARANIRA KWIGIRA NAHO IBINDI IMANA IZABIGUFASHA.

  • Sha ihangane pe byose bitangwa n’uwiteka sha pore sana

  • ihangane gusa Imana nibyose kd iyansubije nawe izagusubiza ubu mfite umwana kd muzima twembi turwaye

  • Umva mugenzi wanjye ubwo se ko wumva ngo ufata imiti aho muyifatira ntabasore beza uhahurira nabo ko ari urwa benshi uzashake uwo muhuje ikibazo kandi barahari benshi bakeneye abafasha ushobora no kunyura ku baganga baho ufatira imiti babigufashamo

  • Humura ntabwo watutse Imana, kandi ibyo yagukoreye nibyo byinshi. Ishibora kugukiza VIH kunko kandi yaguha umugabo. Byose bihira abatinya Imana. Niba utarigeze urangwa ubufarizayi kuva mu buto bwawe, ugaharanira guhesha Imana icyubahiro, izagutabara. Ariko niba wariyandaritse, kandi ukagira umutima udatunganiye Imana, ntizakureba irihumye.

    Ariko kandi, icya mbere ni ukwiyakira, no kwakira amateka y’ubuzima bwawe. Kuko abadafite abagabo siko Imana itazi ko ari ngombwa mu buzima. Shakashaka ubutungane, Imana izagusanga mu mateka y’Imibereho yawe.

    Ikindi kumva washaka uwo muhuje ikibazo sibyo namba. Icyo cyifuzo ndacyanze, ariko uzi ko ushobora kubana n’ufite ubwandi ntumwanduze, iyo ugushaka kw’Imana kubirimo. Nje nzi abantu 4 Imana yakijije VHI, kandi ayo masezerano bayahawe mpari rwose.

    Imana ikurinde kandi igufashe.
    tel:0726906597

  • Umva nshuti yanjye nubwo ubona imbere yawe hari inyanja,iburyo n’ibumoso ukahabona imisozi ariko mw’ijuru hari IMANA itabara

  • wikiheba kuko ufite amaso urabona, amatwi urumva, amaguru uragenda, ubwonko utekereza neza kandi ibiruseho usenga Imana nyir’ ubuzima humura kuko hari abavutse batabona, baratakaje rumwe mu rugingo rwabo kuburyo aho uri (level urimo)batabasha kuhagera, tegereza igisubizo cyawe kigiye kuza ari kiza, komeza usenge Imana kandi ugume mu kwizera .

  • njyewe uzampamagare. tuvugane birambuye kuri 0728674201

  • Sha ihangane bibaho.Aho nkorera hangora gukoresha ikoranabuhanga kubera connection ohereza sms kuri iyi nber ngufashe 0738147065

  • mwiriwe? nonese email yatanze ko sms itabasha kugenda ifite ikihe kibazo? thx.

  • Nagerageje kwandikira uwo mwana ufite HIV ariko mukohereza ntago yagiye, e.mail ye ifite ikibazo! keretse niba mwaribeshye kuko nanditse kuri [email protected]

  • Yewe, iyi si yuzuye imfura n’abashyinyaguzi koko!! Hari abajya k’urubuga wagira ngo banyoye itabi. Rata mukobwa,sinzi sinumva ikibazo ufite!! Umva uracyari muto, warize ufite mu mutwe, uzi ubwenge warireze urera n’abavandimwe bawe, uvugisha ukuri,uri mwiza (niba koko iyi foto ari iyawe). Ahubwo ikibazo n,uko wifuza gusa ABASORE!! Njye ndi umugabo ( 40ans), divorce , nta mwana mfite, narize ndakora, ariko nshaka gukora remariage, ndacyashakisha umunyakuri, ukunda, uzi gutanga affection nkamuha Care, urumva wanyemera? Mboneyeho no gusaba uwari we wese unyibonamo ko yanyandikira kuri iyi e-mail akambwira aho abarizwa nkazamushaka tukavugana> Gusa njye sindwaye, n’uko umugore wanjye wa mbere yandecevye. Nongeye kwihanangiriza abandika bakina kandi ibintu nk’ibi biba atari ibyo gujajwa mo. Murakoze

    • None niba  udafite vih wakwemera umuntu uyifite? Njye mfite 30ans, umwana umwe, ndi kurangiza kaminuza! kd hiv pos

      • nshaka kuri 0781105893

      • Keza, nturasubizwa se Nakbona gute?

  • please ndumva neza duhuje call me 0783324634/0722324634

  • it alwayz happen u not the first and not the the last. komereza mumana yawee izogusibiza.

  • umva sister wikwiheba ngo wumveko,ubuzima bwawe bwangiritse,ahubwo reba,imbere hawe wumveko nawe,ukirumuntu nkandi nonese nshuti bivugako kwandura VIH byica,umuntu wowe gusa niwumveko byarangiye kuri wowe,ubuzima burakomeza humura nshuti kdi ngushimiye ubutwari wakoze bwo kubivuga haraceceka bakabihisha

  • ohereza.Email yawe kuri [email protected] cq 4ne 0788919314cq0728919315nkungire,inama nka sister wanjye

  • ihangane mama wanjye imana yumve gusenga kwaewe peeeee

  • ihangane mama wanjye ni mwisi na bazima bazapfa ahubwo urebye neza bashobora kugutanga

  • ihangane

  • humura IMANA irakuzi kdi iragukunda

  • Imana yo mu ijuru na Yezu wapfuye akazuka nakumanukireho maze agutsindire iyo ndwara. Mu izina rya Yezu wazutse. Amina.
    Komera, nubwo ntaguha urukundo kuko narangije kurutanga, nkwemereye ubucuti bwa kivandimwe niba ubushaka.
    Komera

  • njyewe ndimamam wabana3ntamugabo mfite mbamugihugu kimwe cyabaturanyi mfite akazi mwishyirahamwe rinini mucyo.nkaba nshaka uwaba ameze nkanjye.uwanshaka twavugana muburyo burambuye anyandikiye.

  • icyo kibazo kirihanganirwa uzabwire kurizo emeri

  • umva shuti yajye abo muhuje ibibazo nibenshi ariko nawe usenge imana nibyose izaguha uwo muhuje ikibazo kandi ukijijwe ntugire ikibazo imana murikumwe.

  • Please call me, 0786520831

  • wakakoze kugaragaza ikibazo kiriho? nzi neza ko inkuru ari imvumburamatsiko. abahuye n’iki kibazo umuti wa mbere ni ukwiyakira, hanyuma mu rukundo rwo kubaka nta mbibi zibaho. kuko uretse na VIH hari n’izindi nenge kandi uko ziri kose ntizishimisha. urugo rwubakwa n’urukundo na flexibility

  • Umva rero mwana wa maman nkugire inama,wowe ereka imana ikifuzo cyawe!uzasubizwa kandi neza,wirambirwa yisabe niba rero ugiye kwiha umugabo ufite ibyago,ntuzakore iryo kosa imana itazagutsibura.urakoze

  • mpamagara kwiyi number tuvugane 0783789807

  • pole sana gewe unteye ubwoba none se ukeneye uwo wanduza uramenye tuza utazateza ambutiyage hagapfa abasore bazima ihanganeuzijyane arioko ujyane roho yawe mu ijuru

  • luv its not the end of the world. a lot of people that are hiv positive get married and have children. you need to tell your partner that you are hiv positive.
    you just need to go to a counselor about this problem and they will tell what to do. please to Jesus that you find a man that is understanding.

  • kwandura c est pas la fin du monde.tu as droit d aimer et d etre aime.gusa ntuzagire uwo mushakana utamubwiye ko ufite icyo kibazo.utazamwanduza.imana yakurakarira.courage.

  • pole sana ihangane IMANA irakuzi

  • gerageza uduhe uduhamagare kurizi number turifuza kuguha igisubizo cyiza 0728874499cyangwa 0788874499 kandi humura twifatanyije nawe murakoze

  • duhamagare kurizi number 0788874499or 0728874499 tuvugane

  • inama naguha nugusenga atarukujya mwidini kuko ntamuntu udasenga usenga nyakuri IMANA iramuvugisha ikamuha amasezerano bigatuma umutimawe habagutuza nogutegereza ibyo yamubwiye ntahangayika kuko aziko itabeshya none senga byukuri iguhe amasezerano ubwayo kuko twebweturabantu twakugirinama nibyo ariko tunakuroha none bazimana kurenza uko wabaza abantu niyo itayobya kndi iravuga merci

  • ndifuza umukobwa wambera igihozo call 0722830531 twivuganire lave.

  • umva nshuti , ikibazo wagize ni benshi bagifite,kandi nibyo pe ushaka umugabo ariko inama nkugira :1) umuhungu nagukunda mudahuje uzihangane umubwize ukuri umukatire kuko akwereka urukundo akenemera ko mubana ariko iyo afashwe rwa rukundo ruragenda ,cg weho iyo ugeze mubihe bibi nabwo nuko ,iyo murugo zikubitanye amahembe aragucyurira ukaba sana valeur uzihangane ntiwemere.
    2) inama rero nakwita serieux uzajye kwa doctor wawe aba azi benshi akurikirana kandi bafite urukundo bafite avenir batari ibirara rwose azabahuza bigende neza.

  • nyiranzage aravanze,azashake umwanya we abaze ibyo ashaka,gusa amenye ko ashaje atabasha kurera neza umwana umwe yabyara yihangane.

  • Isi Niyibazo.

  • Umwo mwana yararenganye pee, nubwo abaye intwari. Imana ibigufashemo, ntuzabura uwo imana izaguhitiramo muhuje ikibazo. kandi barahari pe ni na benshi. Ikindi niba wizera Imana, izagukiza ubwo bwandu utirutse. komeza wizere n’umutima wawe wose. Uzakira nshuti. Blessings

  • nshuti ihangane imana irikugukorera ibitangaza ok mfite 25ans nanshuti ngira y’umukobwa ese na mubona. call 0722830531

  • Nshuti wihangayika kuko icyibazo ufite siwowe wacyiteye humura imana irakuzi wahamagara kuriyi nimero tukavugana birambuye tugashaka igisubiyo 0728710641

  • fata iminsi yo gusenga, ushyire icyifuzo imbere y’Imana niba ukijijwe neza nta buryarya, usabe Imana igukize sida kandi iguhe umugabo byose irabishoboye, kandi uhige umuhigo w’icyo uzakora nibikora, kandi koko nuhiga uzabishyire mu bikorwa

  • shyira icyifuzo imbere y’imana, usenge usaba kugukiza kandi ikaguha umugabo, uhige umuhigo w’icyo uzakora nigusubiza, kandi nibikora koko uzahigure

  • kuki ushaka urwaye? hari uwakwitaho kandi ari muzima akagukunda kurenza uko ubikeka. ge nifuza kuzabana n,umukobwa wahuye nikibazo gutyo kuko amenya kubaka akanakugira inama zubaka.si uwo mwavuze nkeneye si ukumwifuza ge ndakiyubaka

  • Hejuru y’ibintu byose hari iMANA yonyine niba uyubaha izakubisha iguhe n’uwo utatekerezaga ko yaba uwawe.Kuko abagabo irabafite kandi n’ubushobozi bwo guhagarika iyo ndwara mu izina rya Yesu ni nko guhumbya.Humura shenge.

  • sha ikibazo sicyawe gusa ariko hari imana iyo uyizeye ishobora byose kuko yaranyijije nubu nfite abana4 twese turi bazima na papa wabo uzi nyibimenya ko nanduye nakoze amasengesho y iminsi 40 ariko nyuma imana yakoze imirimo nibitangaza ya ranyijije nge na abange gusa ibanga n ugusenga wizeye imana nuyibe kure uyibwire ibyawe uyireba hafi yawe kandi uzatubwira n uyizera nk imana yawe kuko nje maze kuyibona nkwifurije kuzayibona nkange.

  • SHA IMANA IRAKUZI ,NTUKIHEBE N’UBWO WAHUYE N’ICYO KIBAZO MENYA KO ATARI WOWE WENYINE, GUSA ICYO NAKUBWIRA MU IJURU HARI IMANA ISHOBORA BYOSE, KANDI ICYO UMUNTU AZABACYO NTAHO KIJYA, IMANA NIYO IFITE IJAMBO RYANYUMA KU MWANA W’UMUNTU YAREMYE, NAHO UBUNDI UFITE UBURENGANZIRA BWO GUKUNDA NO GUKUNDWA, UNGERA IGIHE CYO G– USENGA IMANA IZI BYOSE KURI WOWE KUKO IKUREMA NTABWO BYARI IMPANUKA, NYAGASANI AHAZE KWIFUZA KWAWE

  • UMVA MAMA IMANA NIYO NKURU KANDI ISHOBOYE BYOSE, ISHOBORA NO KUGUKIZA, GUSA ICYO NAKUBWIRA UFITE UBURENGANZIRA BWO GUKUNDA NO GUKUNDWA KUMUNTU MWABWIZANIJE UKURI, NONESE KUKI WISABIRA UMUNTU MUHUJE IKIBAZO, NTUZIKO USHOBORA KUBANA NUMUNTU UDAFITE UBWANDU AGAKOMEZA KUBA MUZIMA NDETSE MUKABYARA UMWANA MUZIMA IYO MUFITE UMUGANGA UBAKURIKIRANIRA HAFI ABAGIRA INAMA ZUKO MUGOMBA KWITWARA, GUSA MENYA KO IMANA IKUREMA NTABWO BYABAYE IMPANUKA KURIYO KANDI NIYO IFITE IJAMBO RYANYUMA KUBUZIMA BWAWE,GERAGEZA UKIRANUKE MURI BYOSE IMANA IZAGUHA IBYO WIFUZA BYOSE.KANDI NKWIFURIJE KUZAGIRA IHEREZO RYIZA.ZABURI 106:3 haranditse ngo hahirwa abitondera ibitunganye, hahirwa ukora ibyo gukiranuka iminsi yose. nawe nukora ibyo gukiranuka UWITEKA AZUMVA GUTAKA KWAWE AGUSUBIZE.SOMA ZABURI 102:2-3

  • UKENEYE UBUNDI BUFASHA WAHAMAGARA KURI 0782467860 / 0722467860

  • Ihangane Imana irakuzi. Kuba ufite icyo kibazo ntibivuzeko wabura umugabo! Mpamagara kuri 0725485442 tuvugane uko tubigenza.

  • umva nshuti ihangane ibijyeragezo biza bihetse ibisubizo. niba utaramubona seach kuri fsk. Mugabe Alexis. ndahita nkusubiza. cg.. kuri 4ne. 0785133644/0722830531. nundi wabyifuza.

  • Nagufasha mukibazo ufite nage itekerezo 0726370940

  • hashize Iminsi nibwo nkisoma iyi post; jye ndi umusore najye mfite ikibazo nk’icyawe (niko navutse) ; ndangije kaminuza uyu mwaka kandi ndakijijwe. ubaye utaramubona wanyandikira kuri [email protected] ; tukaramukanya. Thx

  • NDAGUSHAKA. UZANSHAKE DORE N,0784171179

  • NAYSGSGANI WUMVE UGUSABA K’UMUKOBWA WAWE UMUHUZE N’UWO WAMUREMEYE, UZABAHANE UMUGISHA. NA TURUMUNA TWE UTURERE UTURINDE UTUGWIRIZE IMIGISHA YAWE. Umwiyereke Mana y’impuhwe N’URUKUNDO. NTA KIDASHOBOKA KURI WOWE.

  • SHA NDAGUSUHUJE NANJYE NAHUYE NI CYO KIBAZO UBUNFITE 3OAGE NDARANGIZA KAMENUZA GUSANFITENAHO MBAYENKORA,NUBAHA IMANA KANDI NDIFUZA UWAMBERA UMUFASHA NIBAWABYEMERA MPAMAGARA KURI 0738858498 IBIHEBYIZA.

  • SHA IHANGANE KANDI NDU MVA DUHUJE BYOSE HARIMO NO KUBAHA IMANA .IBYIFUZO BYANJYE NIBYOBYANJYE.MY number0738858498.

  • Mwana ihangane pe!nanjye ubu ni ko navutse mfite imyaka 24 nanjye nkeneye umuntu dukundana ariko bikaba byiza duhuje ikibazo,gusa nanezezwa no gukundana nawe kuko numva mfite urukundo rwinshi cyane ariko nabuze uwo naruha duhuje ikibazo ntabwo nigeze nizera uwo tudahuje ikibazo kuko hari byinshi mbona mu bantu nkabona bitoroshye pe ko twarambana,ariko wenda warabonye undi nta kibazo rwose,haba hari undi ubyifuza kandi uri mu kigero cyanjye call me 0728238600/0787238600 kdi Imana ikomeze kudufasha Amen!!!..

  • uzabaze umudamu wari utuye igikondo ukijijwe cyane witwa Maman dan Maman Bertin yarakize peeee akwereka result zuko arwaye akongera akakwereka izuko ya kize kandi ntabeshya so iherere usenge uzasubizwa sha kandi ubonye uwo mu maman mwaganira ukamukunda ndababaye kuba ntakuzi ngo mbahuze nawe ubu sinzi amakuru ye ariko humura jya wibuka Mordekaye,Nebukadinesali ibindi byose nubusa imbere yayo thx.

  • nanjye ndi umusore w,imyaka 31nkaba nararangije amashuri 6 y,isumbuye nkaba mfite 1m65 ndi muto muto nkaba mfite akazi gaciriritse kandi mba mu mujyi wa kigali
    none nkaba nifuza umukobwa cg umudamu uteye atya
    kuba afite icyo akora
    kuba afite 1m60
    kuba ari HIV+
    kuba atarengeje umwana umwe
    uwakumva ari interesse yampamagara kuri 0728538745.

  • gerageza umvugishe kuri 0781541688

  • yoo wagize icyi bazo urumwana ntuzi icyabiteye sibyo ok wihangane mayidia.

  • Bavandimwe mbandikiye mbasaba.inama DIDIER
    navutse mfite HIV+ kugeza iyisaha uko iminsi ishira ngenda ndushaho kwiyanga kuko ntekerezako kubona uwo tuzubakana bizangora.nabashije kwiga nsoza university nkaba narimfite inshuti y’umukobwa nabwiye ikibazo mfite ambeshya ko nawe aruko ameze none natunguwe no kubona amapaye invitation maze arambwira ngo yarambeshaga we nimuzima.ngo yambeshye agirango ampumurize mbashe kwiyakira ishuri ritazananira.kugeza iyisaha ngize imyaka 28 kuba ndingenine ntamukunzi ngira numva ari agahinda gakomeye.bavandimwe mungire inama yukuntu nava muri ubwo bwigunge.murakoze.No yange ni 0722770981

  • ase ururubuga nurwo gutangiraho ibitekerezo cyangwa?
    nurwo guhuza abashyaka gukundana( love connection)
    niba ruhuza abashyaka gukundana ndashaka umukunzi (fille) agomba kuba afite imwaka 20-30 njye mfite 25 mfite akazi murakoze.no 0789313693! 0726435957.

  • Ndashaka Umukobwa Twaba Incuti,noneho Yabona Imico Yanjye Ihura Niye Tukazabana.Gusa Nuko Yaba Ari Mwiza Kdi Afite Igikundiro.Yanyandikira Sms Kuri 0727201454/0736698770

  • Muraho bavandimwe? naje hano nziko nzahakura inshuti bitewe nuko nagiye kwipimisha nkasanga naranduye HIV ndayibura.nyuma hari umuganga wampuje nabandi bafite ikibazo nkicyange mpita numva nduhutse.niba nawe warahuye nicyo kibazo cyo kuba uri HIV+ nakugira inama yo kuza muri group yacu uzabona umutuzo aho kwirirwa ushakira umukunzi hano uteshwa umutwe nabadafite gahunda.niwumva ubishaka uzoherereze amazi yawe na nimero ya watsapp muri message kuri:0739090376 bazagufasha nange byaranduhuye.
    NB:ugomba kuba uri HIV+

  • Munyihanganire;hary’uwanduye,akundwa n’uwanduye?Ni nde washyizeho iryo hame?Bora n’uko ubaho,kdi utaranduye yakwandura.Nta mpamvu yo gutekereza byinshi kuko n’uburwayi si Election.Ibihe byiza mwese abanduye n’abatanduye(ariko cyane abanduye)bo bibabere byiza kurushaho kuko nabonye kwiyakira bigor’ikiremwa muntu!.

  • Bavandimwe muraho? ibasabaga inama.ubu ndi umusore wujuje imyaka 29 nkaba ndinganiye 175Cm.narize nsoza university ariko mbabazwa nuko mfite ubwandu bya SIDA.nagerageje kwifashisha umuganga ngo amfashe kubona inshuti kuko nkeneye umuryango.yarabikoze ampuza n’umukobwa mwiza twenda kureshya doreko ntakunda umukobwa mugufi.tumaranye ukwezi kumwe yahise ambwirako tutashoboka kuko ngo akeneye umuntu uzajya amusohokana buri weekend kandi akirinda kumenya gahunda ze nimwe.byarambabaje kuburyo nibaza uko nzabona umukunzi nyawe tuzubakana.mumbwire uko nabona umukunzi w’ukuri.0785292010

  • Maman nanjye ndi umugabo wo mu kigero cyawe nkorera muri RBC nanjye nifuzaga uwanfasha kujya nkemura ako kabazo kandi ubyemeye twaryoheewa thx

  • fire 32ans ndashaka umudamu ukuze Ariko ufite gahunda kandi ndi Serieux

    Email [email protected]

    Tel 0722320077

  • i want to make friendship with the one who has the following criterias : below 28 old years ,Educated to A0 level, who has public job , white ,1.65m lives in kigali,and read to be merry. contact me via felixing [email protected]

  • NITWA ERICK FITE 32. 1 70M MBA IREMERA

    MUBYUKURI NDASHAKA UMUNTU WU MUDAMU UKUZE UMUKOBWA.

    AGOMBA KUBA YUJUJE IBI …..

    (1) KUBA ATAZI UKO UMUGORE ARYOHERWA NI MIBONANO MPUZA BITSINA. (2) KUBA ATAZI UKO BANYARA AMAVANGINGO. (3) KUMENYA KURANGIZA KUMUGORE .

    IBYOBYOSE NDABIZI KANDI NDABYINGISHA .
    NDETSE WA NATUGISHA INAMA . UYARIYO YOSE. KUBIJYANYE NA Sex .

    Wahamagara kuri

  • Nitwa Erick nta mukunzi shaka Kuberako ntakazi fite . Ahubwo Ndashaka Umudamu Ukuze Cg Umukobwa Uwariwe wese Wumva Akunda Sex Ariko akaba Mubuzima bwe atazi kurangiza icyaricyo Cg Kunyara Aribyo bita Amavangingo . Ushobora ku Uri bwihagarareho Nyamara ufite Icyo kibazo . Ntiba wumva Ugifite Wa mpamagara kuri 0726820486 . Ukamenya byishi kuri Sex

Comments are closed.

en_USEnglish