Ibintu 5 ababyeyi badakwiye kubwira abana babo
Mu byo ababyeyi bavugana n’abana babo cyangwa uburyo babahamo ubutumwa, bikwiye kwitonderwa kuko hari ibintu bimwe na bimwe bigira ingaruka ku bana mu buzima bwabo bwa buri munsi.
By’umwihariko ababyeyi, ni ngombwa kwitwararira ku magambo bavuga cyane cyane iyo bari kumwe n’abana babo, rimwe na rimwe ababyeyi iyo bari mu rugo bashobora kuvuga amagambo hagati yabo, bitewe n’ibihe barimo byaba ibyishimo, umubabaro cyangwa intonganya bitewe nuko buri wese abivuze.
UM– USEKE.COM hari amagambo twabakusanirije ababyeyi bakwiye kwirinda kubwira abana babo:
1. Ntibindeba: rimwe na rimwe iyo ababyeyi barakaye, umwana ashobora kubabwira cyangwa kubasaba ikintu bagahita bamusubiza ngo ibyo ntibindeba, cyangwa bakamusubiza ngo jyenda. Ibi byose rero bishobora gutuma ubwunvikane hagati yanyu buhagararira aho.
2. Jya ukora ibijyanye n’imyaka yawe: Umwana ashobora gukora ikintu, kubera wenda yitetesheje, cyangwa azi ko ari gutyo gikorwa, ugasanga umubyeyi bimuteye umujinya agatekereza ko umwana akoze ibitajyanye n’ubwenge afite cyangwa imyaka ye. Iyo umubwiye gutyo rero bituma akeka ko umufata nkaho akiri muto, cyangwa atazi ubwenge. Bituma rero ashobora kureka kuzongera kugira icyo akora kuko atinya ko bamunenga.
3. Saba imbabazi: Ababyeyi bamwe na bamwe iyo abana bakosheje babazana imbere yabo bakabategeka gusaba imbabazi abo bakoshereje. Guhora utegeka umwana gusaba imbabazi bituma akura nta rukundo afite, kuko aba atariyunvisha impanvu abantu basaba imbabazi. Bishobora kumwicira imibanire n’abandi, kuko nta narimwe azasaba imbabazi mu gihe azaba yarakuze.
4. Kuki utabyunva?: Ababyeyi iyo barimo kwigisha abana babo, bakunda kubaha imyitozo kugira ngo barebe ko ibyo babigishije babyunvise. Rimwe na rimwe rero iyo bakoze ibinyuranye nibyo bize usanga ababyeyi babasubirishamo inshuro nyinshi batabishobora bakatontomera ngo “kuki utabyunva?”. Ibi rero bishobora gutuma umwana yanga ishuri kuko abarimu bavuga nabi.
5. Ndagusize: Iyo umubyeyi ari bujyane n’umwana mu modoka kandi afite no kujya ku kazi, akabona umwana amukerereje kubera ashaka gutwara ibipupe bye, umubyeyi ashobora kurakara agahita amubwira ati njye ngiye kugusiga. Umwana rero ashobora kumva ko umubyeyi amusize atamwitayeho na gato, kandi ariwe wenyine yumva ukomeye kuruta abandi. Gutakaza rero umuntu nkuwo ntibviba byoroshye.
Ababyeyi baba bashaka ko abana bazakura bafite icyizere cy’ejo hazaza kandi abana nabo bakura bazi ko ababyeyi babo aribo bantu bakomeye ku isi, bityo bakabafatiraho urugero. Umwana aba yumva yaba nka se cyangwa nyina, niyo mpanvu babona ko ari ntangarugero kuri we. Iyo rero umubyeyi abwiye nabi umwana cyangwa akamwereka urugero rubi bishobora gutuma amucika ho cyangwa agakura afite ubugome muri we.
RUTINDUKANAMUREGO Roger Marc
UM– USEKE.COM
0 Comment
hari umubyeyi nako umugore wajyaga abwira umwana we ko yamubyaye atabishaka, ko yasamye ari ku miti ya ONAPO! Traumatisme.com
Ooo! birababaje, uyu mu mama ntakwihangana afite. ibyo sibyo kuvugira ku mwana.
eh ibi mutugezaho ni inama nziza cyane. ni mukomerezaho
123654789+987456123214545565548745812458742145855555336332232323262323233333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333333335445451250
Guhora ubwira umwana wawe ko ari umuswa, ko ntabwenge wenda kuko adatsinda neza mw’ishuri, bituma acika intege akumva ko ntacyo azamenya kandi akabikurana.
ibindi umubyeyi yakorera umwana:
iyo ubona ko ariwowe uri mumakosa saba umwana imbabazi nubgo yaba afite imyaka ibiri.
Jya wibuka kenshi kuganiriza umwana wawe kandi umwibutse burigihe ko umukunda i love you ushobora kubimw2erka ukamusoma kuruhanga cyangwa ukamungumbira abana birabanezeza.
Ubishoboye cyangwa ubifitiye umwanya wabasomera ibitabu cyangwa imigani bituma umwana yiyumvamwo ko ababyeyi bamw2itayeho
ikindi umw2ana iyo akwitabaje nu kumutega amatwi kuko buriya abana bazi ko ababyeyi babo aribo bamabere muri byose:
NB: IBI BIREBA ababyeyi bombi ntabgo ari byumugore gusa
Ababyeyi bakwiye amahugurwa. Minisiteri y’umuryango ibi bintu ukwiye kubiha agaciro, kuko abana nibo Rwanda rw’ejo nibo mizero y’ababyeyi yabo, ni wo mutungo w’i banze. Byaba bibabaje kwiyicira umwana ahagaze (kwangirika k’ubumuntu bwe) kubera ubujiji.
guhora ugereranya abana bawe ubwira umwe ko nta kigenda, cyane iyo ari mukuru..
guhora ubwira umwana ko ari munini cyane cyangwa ari uruzingo nabyo si byiza.
abagabo abana babaza ikintu ngo “bwira nyoko”…..
IBI NI UKUBESHYA.KEREKA USHAKA KURERE BAJEYI
Ababyeyi badefriza cg bagashyirisha meshe ku bana b’abakobwa batarakwiza imyaka cumi n’umunani bakwiye ingando
Harimwo bimwe nakemera nko kwigisha umwana ugomba kumubwira neza mpaka abyumvise arko ibindi ubikurikije byose mukuri twakisanga abana bacu bameze nkabi burayi.utakivuga
Comments are closed.