Digiqole ad

Kuryama mwambaye ubusa ku bashakanye ni ibanga rikomeye ry’Ibyishimo

Mu bushakashatsi bwakozwe n’abanyamerika, ku bantu bagera ku 100.000 babashije kwifashisha baturutse mu mpande zose z’isi, bababajije ku byaba byarabashimishije mu rukundo rwabo cyangwa ibyaba byarabababaje mu gihe cyo gukundana kwabo, bemeza ko no kuryama bombi bambaye ubusa biza ku mwanya wa mbere.

Imibiri yegeranye ihindura byinshi mu babana/photo Internet
Imibiri yegeranye ihindura byinshi mu babana/photo Internet

Abagore mu babajijwe ni bo baje mbere mu kwiryamanira n’abakunzi babo bambaye ukuri kandi bakumva ari byiza ugereranije n’abagabo (38%).

Abagabo bo bakaba bakuramo gusa imyenda micye igihe bagiye kuryama, abayikuramo yose uko yakabaye kugera ku kenda ka nyuma bakaba bagera kuri (34%).

Nkuko byakomeje gutangazwa n’abakoze ubu bushakashshatsi, Pepper Schwartz n’ikipe yari ayoboye bo muri Kaminuza ya Washington [Washington University] bagaragaje ko 44% by’abagabo na 29% by’abagore bemeza ko ngo kugira ngo urukundo ruryohe, umwe mu bakundana aba adafite urukundo ruhanitse.

Bakomeza gutangaza ko guhana amabizu (les baisers) mbere yuko mukorana imibonano mpuzabitsina, na byo ngo bitera akanyamuneza ko kwishimana, kuko iyo umwegereye cyane ukamugwamo (ukamuhobera) bitera akanyamuneza [affection] ku bakunzi, bikanongera cyane ubushake bw’igikorwa nyirizina cy’imibonano mpuzabitsina.

Uretse iki gikorwa ariko ngo nyuma yacyo iyo mukomeje mukipfumbatanira mwiyambariye gutyo gusa, bigira uruhare mu gukomeza urukundo rwanyu.

Mu rukundo rw’abashakanye kandi ngo ni bibi cyane kwigereranya na kanaka bitewe n’uko we yakubwiye ko iwe baryoherwa mu gihe muganira.

David Buss umuhanga muri psychology avuga ko imibiri y’abantu itandukanye bityo gushaka gukora ibyo wumvise ku bandi, cyangwa ibyo wabonye muri film pornographic ari bibi cyane kuko imibiri yanyu itaba ishoboye cyangwa imeze kimwe n’iy’abandi.

Uyu muhanga avuga ko ibyiza ari ugukora urukundo rwanyu mu buryo bwanyu, kandi ntawe mubigishijemo inama wundi. Kwegerana cyane kw’imibiri yanyu ni imwe mu ntwaro yo gukomeza urukundo rw’abashakanye.

Ngo byaba byiza kandi abashakanye bagiye baha agaciro gakomeye igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina ntikorwe byo kurangiza umuhango ahubwo igakorwa nk’igikorwa cy’ingenzi kandi cy’urukundo ruhoraho.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Muduha,ibigaro byiza oye.

    • nakera abana bajyaga gusura babyarababo bagahugurana mwiterambere isi yabaye ntoya nuguhurira kumbuga mpuzambaga udakeneye amhugurwa nkaya ajye areba ibimueba ibitamureba abireke

  • hari abararana amatraining kdi ngo ”birabaryohera”, narumiwe!(abana bajye kuryama abakuru twivugire)

    Ubusa ni ok. Iyo umubiri ukora ku wundi, ubushyuhe bw’urukundo butambuka neza, n’iyo mupfumbatanye wumva umutima we uterera mu wawe. Ntako bisa.

  • Vanaho ibi bintu, bagufunge wowe munyamakuru usyira hano ubwambure bwabantu, mugye mwihesha agaciro

    • Niba utabikeneye wareka kubisoma kuko bino bitanga inama zo kubaka neza.Umuseke keep it up kabisa kuko njye ndabikunda kandi bituma niyumva mu mugabo wanjye.

    • Ibi ni ukutwigisha nshuti ntabwo ari bibi. cyange nawe wivugiraga byo kuganira uzi neza ko ibri muri iyi nkuru bitafungisha umuntu. sibyo se?

  • Reka nta kurara innyo zihana yambu,byatuma mukora nk’amatour 20,mukananirwa cyaneeee!!!!!

  • Eh wana ndabona aba ari abahanga cyane kuko baduha impanuro nyinshi gusa abantu bajye birinda icyababaza abakunzi babo bizabafasha mubuzima.

  • Iyo foto ntiyemewe.

  • RATA BANYAMAKURU NDABAKUNDA IYIFOTO NTACYO ITWAYE KUKO IJYANYE NINKURU ABAVUGANGO SUKWIHESHA AGACIRO BAARAYOBYE

  • ariko murasetsa we ubuse iyi foto ibatwaye iki???? ntimukatujijishe di turabazi!!! kuri njye rwose ni byiza bajye bahugura abantu hari benshi baba babikeneye kdi binafasha wowe niba ubona ntakamaro nibaza impamvu uta igihe ubisoma cg wita kuri ayo mafoto udashaka kureba!!!! ni iki ubonye se hano bwa mbere???? hahahahahaha

    • ubivuze ukuri rwose, bajye bigisha abo bantu bigira injiji, ibi nibintu bibaho

  • Ino photo ni sawa. niyo ijyanye n’inkuru. Asanti sana kuduhugura. Umuseke.com kabisa mushinge TV.

  • Nkumbuye gukorera aho biraryoha cyaneee wee

  • ARIKO NKANJE UMUNYEREYE UYU MURIMO KUKO NUBATSE KERA HARIYA NTABWO ARI MU BURIRI AHUBWO NI MU NTEBE YO MURI SALON.GUSA KURYAMA MWESE MWAMBAYE ADAM UNIFORM(UBUSA) NI BYIZA CYANE KUKO UMWE YIYUMVA MU W’UNDI.NIYO MUSHATSE KUBIKORA BIRIHUTA KANDI BIKARYOHA CYANE.

  • ibi nanjye bitumye nshaka uwanlye kandi ntarihafi

  • MAMASE NGE NAVGA IKI KO IYO NGINGO ARI WAPI

  • NASHAKAGA KWIBARIZA IKINTU KIMWE KUBABISOBANUKIWE BIRASHOBOKAKO UMUNTU YASAMA ARI MUMIHANGO?HARI UBIZI YAMFASHA AKAMBWIRA

    • Byose se sha ko bikorwa n’Imana iyo yabishatse muricyo gihe wasama.

  • nibyo rwose iyo mwambaye ubusa mwifuzanya vuba bityo imibonano ikaryoha kandi ga ni ni igikorwa mbanzirizamushinga
    ni mu rwego rwo gutegurana.

  • Ubundi kurara wambaye ubusa bitera affection niyo urebye imiterere ya mugenzi wawe bikongera ubushake cyane kugitsina gore ho biyizi kugukurura abagabo ninayo mpamvu usanga biyambitse utu muni-juppe

Comments are closed.

en_USEnglish