Digiqole ad

Senateur John MacCain yageranyije Ahmadinejad n’inguge

Umusenateri w’umu-républicain ndetse wigeze kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika John MacCain, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yise Perezida wa Iran Mahmoud Ahmadinejad inguge.

Ngo n’ubusanzwe John MacCain ajya ashotorana abinyujije kuri twitter. Photo: Intenet
Ngo n’ubusanzwe John MacCain ajya ashotorana abinyujije kuri twitter. Photo: Intenet

Ibo byateye impaka ndende ndetse bibabaza benshi kubona umuntu nkawe ndetse w’umuyobozi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika arangwa n’amagambo y’ivangura bigeza aha, nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yabitangaje.

Igihugu cya Iran giherutse kuvuga ko kigiye kohereza mu kirere ibyogajuru, ndetse Perezida w’iki gihugu Mahmoud Ahmadinejad ahita avuga ko ariwe muntu wambere uzagenda muri icyo cyogajuru.

Ubusanzwe ngo ntajya akunda gukurikirana cyane amakuru y’igihugu cya Iran ariko ubwo mu cyumweru gishize Iran yoherezaga mu kirere icyogajuru kirimo inguge ikagaruka ari nzima ndetse Iran ikabyigamba cyane, uyu musenateri yabitekerejeho.

Ntiyabitekerejeho ngo aceceke gusa ahubwo, nyuma y’ijambo ryavuzwe na Mahmoud Ahmadinejad yemezaga ko ariwe munya-Iran wambere uzajya mu kirere kubera gahunda igihugu cye cyihaye, John MacCain yararikocoye.

Abinyujije kuri twitter yagize ati “Ubwo rero Ahmadinejad arashaka kuba Umunya-Iran wambere uzajya mu kirere, harya niwe wariyo mu cyumweru gishize? Iran yohereje inguge mu kirere.”

Mu kanya gato cyane abyanditse, abantu bari bamwirengeje, si uguterana amagambo karahava, ibyo kandi byakuruye amahane cyane kubona yandika amagambo benshi bafashe nko gutuka Perezida wa Iran.

Iyi ni inguge yoherejwe na Iran mu kirere ikagaruka ari nzima. Photo: Reuters
Iyi ni inguge yoherejwe na Iran mu kirere ikagaruka ari nzima. Photo: Reuters

Abamukurikira (followers) bamubajije impamvu atinyuka kwandika amagambo nkayo ndetse bamubajije inyungu abikuramo. Mu gusubiza, John McCain yavuze ko atabikoze ashaka gutukana ahubwo ngo rwari urwenya yateraga.

Mugenzi we w’umu-républicain ariko ukomoka mu gihugu cya Syria yahise amucyaha amubwira ko nubwo yatera urwenya atarengera ngo agree aho ageranya umuntu n’inguge.

Ku itariki ya 28 Mutarama 2013 nibwo Iran yohereje mu kirere icyogajuru cyarimo inguge ndetse igaruka ari nzima, byari mu rwego rwo kugerageza ngo barebe niba hari abantu babo bajya kogoga ikirere mu rwego rwo kugira ngo bakomeze gutere imbere mu bikorwa byabo, dore ko biyemeje ko bizajya kugera mu 2020 barohereje umuntu wa mbere mu kirere.

Iki gikorwa cya Iran yateye impungenge ibihugu bikomeye kuko bakekako yaba ishaka kureba uko yakagura ibikorwa byayo bya gisirikare n’ubundi bisanzwe bikemangwa.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uburyarya bwanyu sha. Ubu muramwihaye ngo yatukanye? Ari ugutukana no kohereza indege zijya gucukura petroli nako intagondwa maze zigahitana ibihumbi by’inzirakarengane, ikibi ni iki? Zionist lap dogs.

    • Muslim must wake up!!!!

  • Ariko Abdullah akora mu UM– USEKE? Kuki bahitisha ibigambo bye?

    • Bajye bamureka kuko hari igihe avuga ukuri. ikibazo nuko abenshi tuba twaramenyereye diplomacy naho abdullah we avuga atitangiriye. none se nk’ubu aho yabeshye ni he? ntabwo se USA na bagenzi bayo birirwa batera ibindi bihugu basahura? tujye tumenya ukuri. komereza aho abduli we.

  • iryo nishyari macain yagize nareke nabandi bajyeyo niba haribyo america yibagayo uraje wumv’induru mukugabana baravuga natwe muri 2050 tutarajyayo twe tuzoherezayo akabenzi mwigerageza

    • akabenzi? Hahaha abakunzi bako ntibakwemerera!

    • urunva ko hazagomba berlin 2 kugirango bigabanye isanzure nk’uko bagabanye africa…ibizakurikira ntuzambaze, uzabaze abuzuku bacu…

    • muzohereze akavuye come again

  • Abdullah reka nkubwire. bene wanyu bariya wirirwa uburanira ni intagondwa zuzuye amacakubiri n’ubugome. Nkawe w’umwirabura (ndakeka ko ariwe sinkuzi) ugiyeyo ntibareba ngo ari umu islam, bakumira bunguri.

  • None se ahubwo uyu mugabo sindeba nkabona ari we usa n’inguge!? naragenze ndabona da!

  • Mac ntacyo yatukanyeho yateye urwenya keretse niba gutera ubuse murwanda bitakiriho? gusa buriya ikibi nukurengera kdi amerika n’abanyarwanda umuco wacu wenda gusa ndetse erega nuruhu turasa!waretse ra ahaaa! agashya ahubwo mwamenye ko imperuka itakibaye maze kubirota ndyamye ngaho ni mwishime kdi mushime nanjye ubibabeshye.

  • ma man ndabona uyu mugabo ariwe usa ningugetu.miss u nyiraburyohe

Comments are closed.

en_USEnglish