Digiqole ad

Menya indwara y'ibimeme no kunuka mu birenge

Indwara y’ibimeme iterwa no kwandura uduko bita fungi, ni yo ituma umuntu anuka hagati y’amano ndetse ugasanga rimwe na rimwe gushima hagati y’amano kubera uburyaryate, hashobora gucika udusebe.

Indwara y'ibimeme yibasira benshi ndetse itera ipfunwe
Indwara y'ibimeme yibasira benshi ndetse itera ipfunwe

Urubuga rwa Internet mayoclinic.com rutangaza ko ibimeme bikunda kwibasira umwanya uri hagati y’amano, ariko ngo hari n’igihe usanze byafashe ibindi bice bigize ikirenge. Uru rubuga rwa Internet kandi rukomeza rutangaza ko indwara y’ibimeme ari imwe mu ziterwa udukoko (microbe) bita fungi ikunda kugaragara cyane.

Ibimeme ngo ni uburwayi bukunda kwibasira abagabo, bukaba bushobora guterwa no kwambara amasogisi atumye neza ndetse ngo n’inkweto ntoya ugereranyije n’ikirenge. Ikindi ni uko ibimeme bishobora kwandura ku bantu bagendesha ibirenge ku matapi yakandagiweho n’umurwayi wabyo. Indi nzira yatiza umurindi kwandura ibimeme ni nko kurarana ku buriri bumwe n’ubirwaye, gusangira amashuka, ndetse no gutizanya inkweto n’amasogisi.

Kugira ngo umenye ko kanaka arwaye ibimeme, ushobora no kubibwirwa na bimwe muri ibi bimenyetso; kugira uburyaryate hagati y’amano ndetse ugasanga hatutubikanye, kuvuvuka ndetse ukagira uburyaryate ku gatsitsino, kuzana utuntu tw’uduheri turyaryata hagati y’amano kuburyo udukoraho tukameneka, gusanga uruhu rwo hagati y’amano rukanyaraye ndetse rukajya rushishuka, ndetse usanga umuntu urwaye ibimeme yumagara uruhu rwo mu kirenge cyangwa ku mpande zacyo.

Ukigaragaza ibimenyetso tumaze kukubwira ushobora kwihutura kugana muganga kuko uburwayi bw’ibimeme buravurwa bugakira.

Source: UMUGANGA.COM

0 Comment

  • eh eh eh uriya muntu yarashize pe pe pe si ibimeme gusa menya na Sida irimo

    • Claude ntukavange amasaka n’amasakartamentu SIDA ni icyorezo.

  • mutubwire n’umuti wabyo kuko hari umuntu uburwaye byamereye nabi kandi batinya kubivuza baba bafite isoni .

  • Umuntu ufite ikibazo cy’ibimeme ashobora gusigamo cream yitwa DAKTARIN kabiri ku munsi amaze gukaraba neza no kwihanagura cyane!ikindi agatera amasogisi ipasi mbere yo kuyambara kandi akirinda amasukari menshi kuko atuma turiya dukoko dukura.

Comments are closed.

en_USEnglish