Month: <span>October 2011</span>

Ese koko kuri Facebook wahakura urukundo?

Benshi tuzi Facebook nk’urubuga rukomeye cyane ku isi ruhuza abantu bakabasha kuba inshuti bakanaganiriraho, ibintu bimaze kumenyerwa ku isi hose. Nubwo inshingano za Facebook ari uguhuza abantu, siko bose babibona kuko hari abajya kuri uru rubuga bafite izindi gahunda, cyane cyane insoresore ziba zifitiye umwanya uhagije ngo zirebe niba nta rukundo zahitoragurira mu gihe nta […]Irambuye

Mouammar Khadaffi yishwe nyuma yo gushinyagurirwa

Amakuru yakwiriye isi yose ko kuri uyu wa kane Col Mouammar Khadaffi yafatiwe mu mujyi avukamo wa Sirte, akicwa. byemejwe kandi na Conseil national de transition (CNT) , gusa bimaze kumenyekana ko atishwe n’ibikomere by’amasasu y’indege za NATO ahubwo yaje yaje kurangizwa n’ingabo za CNT Mouammar Kadhafi  yakomerekejwe ku maguru yombi ku buryo bukomeye, ndetse no […]Irambuye

Ministre Rwangombwa na Olivier Chastel w’Ububiligi bageze kuki?

Ministre w’Ububanyi mu Iterambere w’Ububiligi Olivier Chastel na Ministre w’Imari w’u Rwanda John Rwangombwa bagiranye ibiganiro birambuye kuri uyu wa gatatu aho ari mu ruzinduko rw’akazi. Ba Ministre bombi banzuye ko gahunda y’iterambere (2011-2014) yumvikanyweho n’ibihugu byombi mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka iri kugenda neza. Iyi gahunda ikaba igamije iterambere mu : Ubuzima, Ingufu, […]Irambuye

Australiya :Umuti wo kugufasha kumara imyaka 150 ku isi

Mu gihugu cya Australiya kuri uyu wa gatatu umwarimu muri Kaminuza ya New South Wales akaba n’umushakashatsi yashyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi yakoze aho yemeza ko mu gihe gito ikeremwa muntu kizaba gishobora kubaho imyaka igera ku 150 bitewe n’umuti yita uw’uwibitangaza yavumbuye. Urubuga rwa internet 7s7.be, rwatangaje iyi nkuru ruvuga ko Peter Smith,yatangaje ko […]Irambuye

Abahinzi bo mu Mayaga baratabaza leta kubera imyuzure

Nyuma y’uko imvura yaguye ari nyinshi mu bice byo mu ntara y’Amajyepfo nko muri Nyamagabe n’ahandi abahinzi bo mu bishanga bari biteze umusaruro utubutse muri ibi bihe bararira ayo kwarika. By’umwihariko abahinzi bo mu kibaya cya Rwabusoro bo bahuye n’akaga kuko mu gihe imvura yagwaga mu bindi bice amazi yose yisukaga mu Kanyaru noneho akagera […]Irambuye

Bokota Labama ashobora gukina match ya Rayon vs APR

Ku bagera ku myitozo ya Rayon mubona ko umukinnyi Bokota Labama ayikora nk’abandi bose, amakuru agera k’UM– USEKE.COM ni uko uyu rutahizamu ashobora gukina umukino wa Rayon Sport na APR ku cyumweru. Rayon Sport iri bugufi kumvikana na  DCMP ikipe yo muri Congo, yo yemeza ko amasezerano yayo na Bokota Labama atarangiye, Rayon ikaba iri […]Irambuye

Eric Nshimiyimana araba agumanye Amavubi

Mu gihe urutonde rw’abifuza gufata umwanya wo kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi rugeze ku batoza 28, Ministre ushinzwe imikino mu nshngano ze bwana Protais Mitali, aratangaza ko byaba byiza umutoza Eric Nshimiyimana nabo bakorana bagumanye ikipe kugeza nyuma y’imikino ibiri izahuza u Rwanda na Erithrea. Byari biteganyijwe ko umutoza ashobora kuzamenyekana nyuma gato y’amatora […]Irambuye

Impanga za Mariah Carey, Monroe na Moroccan bwambere ku mugaragaro

Kuva zavuka mu kwezi kwa kane tariki 30, nta muntu wari wabasha kubona aba bana ku mugaragaro, mu binyamakuru cyangwa mu bantu benshi. Mariah Carey n’umugabo we Nick Cannon muri week end ishize nibwo bagaragaje izi mpanga zabo bise Monroe na Moroccan mu kiganiro kitwa ‘20/20’ kuri ABC TV muri Amerika. Aba bana bamaze kugeza […]Irambuye

John Rwangombwa i Bruxelles

Ministre w’Imari w ‘u Rwanda John Rwangombwa, kuri uyu wa gatatu biteganyijwe ko agirana ibiganiro na Andris Piebalgs, Umuyobozi ushinzwe amajyambere mu muryango w’Ibihugu bigize ubumwe bw’uburayi (EU) i  Bruxelles mu Bubiligi. John Rwangombwa yageze i Bruxelles kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ukwakira mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, akaba ari mu rwego rwo kuvugana ku […]Irambuye

Pelé yoherereje Video Lionel Messi ngo akunde amwemere

Uyu munyabrezil wabiciye muri ruhago yo hambere, bita umwami Pelé, yahisemo koherereza Lionel Messi wa FC Barcelona amashusho (video) y’ibikorwa bye mu kibuga ngo yemere ko yari amurenze. Ibi byatewe n’ibyo Lionel Messi aherutse gutangaza kuri Pelé ngo byababaje cyane uyu mukambwe, dore ko Messi yavuze ko Diego Maradona ariwe munyamupira wabayeho ukomeye mu mateka, […]Irambuye

en_USEnglish