Month: <span>October 2011</span>

Kamonyi: Banze gutabaruka badashyingiranywe imbere y’imana

MURARA Appolinaire, umukambwe w’imyaka 95, na NYIRABUNYWERO Florida w’imyaka 87 batuye mu Murenge wa Rugalika mu Karere ka Kamonyi bahisemo gukora ubukwe imbere y’Imana nyuma yo kuzukuruza bibanira. Uyu muryango ufite abana batandatu, abuzukuru 39, n’abuzukuruza 30 washakanye byemewe mu muhango gakondo w’ubukwe bwa kera, bamwe bita iya gipagani, aha ni mu gihe bari batarumva […]Irambuye

Gaz Methane yo mu Kivu ntizaturika nkuko abaturage babikeka

Impuguke za Minisitere y’ibikorwa remezo zatangaje ko Gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu idashobora guturika ngo ibe yahitana ubuzima bw’ abantu, kuko uburemere bw’ amazi buyiri hejuru buyikubye inshuro ebyiri. Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere mu cyumweru cyo kuzirikana ikuyaga cya Kivu no guhumuriza abagituriye bakekako Gaz yo muri iki kiyaga ishobora kubagirira […]Irambuye

Mufti mushya w’u Rwanda yimitswe

Kuri uyu wa kabiri nibwo kuri  stade ya Kigali I Nyamirambo habereye umuhango wo kwimika Mufti w’u Rwanda mushya Sheikh GAHUTU Abdul Karim,  usimbuye Sheik  HABIMANA Saleh. Ni umuhango witabiriwe na Perezida Paul KAGAME n’abandi bayobozi batandukanye. Mu guhererekanya ububasha Sheik HABIMANA Saleh yashyikirishije Sheik GAHUTU ibendera ry’umuryango w’abasilamu mu Rwanda (AMUR), igitabo cy’amategeko y’umuryango […]Irambuye

Kirehe : bamwe mu baturage i Nyamugali ntibumva icyo bazakoresha

Mu gihe imirenge y’akarerka Kirehe ihana imbibi n’igihugu cya Tanzania yari imaze igihe kirekire iri mu bwigunge bwo kubura bimwe mu bikorwa remezo nk’amashanyarazi, ubu muri iyo mirenge nk’uwa Nyamugali ari naho habarizwa umupaka wa Rusumo, mu gihe gito bagiye kubona umuriro w’amashanyarazi ku nkunga y’igihugu cya Tunisia. Ubwo UM– USEKE.COM, wahanyarukiraga wagerageje kuganira na […]Irambuye

APR na Rayon, byatangiye gushyuha

Nyuma y’umunsi wa kane wa Shampionat wasize Rayon Sport mu kantu ubwo yatsindwaga na La Jeunesse, mukeba APR we yari yabashije gutsinda AS Kigali, mu mikino ibanziriza ihura ryabo tariki 23 uku kwezi. Nubwo habura iminsi ngo aya makipe ahurire I Remera kuri Stade Amahoro, ariko uyu mukino watangiye kuvugisha benshi ku mpande zombi. Ku […]Irambuye

Vice president w’umuzungu muri Zambia

Nyuma yo gutorwa tariki 20 Nzeri, President wa Zambia Michael Sata yagize vice president we umuzungu witwa Guy Scott, kuri uyu wambere. Guy Scott abaye umuzungu wambere ufashe uyu mwanya wo ku rwego rwo hejuru muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuva Appartheid yarangira muri Africa y’Epfo mu 1994. Akimara gufata uyu mwanya Guy […]Irambuye

u Rwanda kimwe mu bihugu byiteguye guhangana n’ibihe bitatu bikomereye

Umuryango ActionAid washyize u Rwanda ku rutonde rw’ ibihugu bitanu bigaragaza ubushobozi bwo guhangana n’ ingaruka eshatu z’ ibihe bidasanzwe aribyo: imihindagurikire y’ ikirere, gusarura cyane ubukungu kamere, n’ izamuka cyane ry’ ibiciro by’ ibiribwa. Umuryango ActionAid uvuga ko muri uku kwezi kwa 10 abaturage batuye isi bageze kuri miliyari 7, ibi rero bikaba bihangayikishije […]Irambuye

Gereza 5 mbi kurenza izindi ku isi

Nta gereza nziza ibaho, nta n’imfungwa yishimiye aho iri. Ariko nanone hari gereza mbi cyane kurusha izindi bitewe n’imibereho yabahafungiwe, urugomo, ibihano n’uburyo bafastwa n’ibindi. Gereza cyangwa ibohero ntawifuza kujyayo, nuriyo kandi ntawumuveba ngo “Umugabo mbwa aseka imbohe” ariko nunajyayo ntuzajye muri izi eshanu kuko ngo ni mbi kurusha izindi waba warumvise cyangwa warafungiwemo (niba […]Irambuye

Taiwan: Undi mugore yashahuye umugabo we nk’igihano

Umugore yaciye igitsina cy’umugabo we akoresheje imakasi, maze ajugunya uyu mubiri w’umugabo we mu mugezi nko kumuhanira ko yaryamanye n’undi mugore nkuko byemejwe na Polic emuri Taiwan. Uyu mugore ukomoka muri Vietnam, izina rya ryatangajwe ni ‘Pan’ ngo yakase kimwe cya kabiri cy’uburebure bw’igitsina cy’umugabo we nyuma yuko uyu afashe ibiyobyabwenge ndetse n’ibinini bimufasha gusinzira […]Irambuye

Aba Touareg barwaniraga Khadaffi babaye inyeshyamba muri Mali

Aba barwanyi bo mu bwoko bw’aba Touareg bari indwanyi za Col Mouammar Khadaffi, nyuma yo gutsindwa, ubu bari gufasha inyeshyamba ziwabo muri Mali kurwanya ubutegetsi bwa Bamako. ‘National Movement for the Liberation of  Azawad’ (NMLA) umutwe uharanira ubwigenge bw’igice cy’ubutayu bwo mu majyaruguru ya Mali cya Azawad,  niwo wiyemerera ko watewe ingabo mu bitugu n’izi […]Irambuye

en_USEnglish