Digiqole ad

Mouammar Khadaffi yishwe nyuma yo gushinyagurirwa

Amakuru yakwiriye isi yose ko kuri uyu wa kane Col Mouammar Khadaffi yafatiwe mu mujyi avukamo wa Sirte, akicwa. byemejwe kandi na Conseil national de transition (CNT) , gusa bimaze kumenyekana ko atishwe n’ibikomere by’amasasu y’indege za NATO ahubwo yaje yaje kurangizwa n’ingabo za CNT

Khadaffi amaze gufatwa
Khadaffi amaze gufatwa

Mouammar Kadhafi  yakomerekejwe ku maguru yombi ku buryo bukomeye, ndetse no mu mutwe, nyuma yuko imodoka yarimo yarashweho n’indege za OTAN agerageza gusohoka muri Sirte, nyuma yo kuvumburwa mu mwobo,  nkuko byatangajwe n’uriye musirikare Abdel Madjid.

Abdel Madjid Mlegta yagize ati : « Khadaffi yafashwe, yakomerekejwe bikomeye, ariko yari agihumeka » akavuga ko yamwiboneye n’amaso ye.

Nyuma yo gufatwa abarwanyi ba CNT bamuzengurukije mu mujyi bagenda bamushinyagurira nkuko amafoto bifatiye yabyerekanye. Aha akaba ari mbere yuko bamwica bakamurangiza.

Khadaffi  yari yambaye ikoti (costume) ya Kaki (ibara) n’igitambaro mu mutwe, akaba yahise yihutishwa kwa muganga ariko ngo apfa ataragezwayo na Ambulance.

Babanje kumushinyagurira mu mihanda ya Sirte mbere yo kumurasa agapfa

Khadaffi yagezweho afite imbunda yo mu bwoko bwa Pistoret ya zahabu ariko ashyira amaboko hejuru avuga ngo ntibamurase kuko yari yakomerekejwe bikabije nkuko byemejwe n’umusirikare wamugezeho.

Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri, CNT ivuga ko yafashe umujyi wose wa Sirte, Khadaffi avukamo.

Biravugwa ko n’umuhungu Saif Al Islam nawe ngo yaba yacakiwe n’abarwanyaga se, we akaba yari yakomerekejwe ku maguru. Amakuru mashya aremeza ko nawe yishwe, ndetse na murumuna we Mutassim Khadaffi ngo yishwe.

Nyuma yo kumufata no kumushinyagurira mu muhanda, bakaba bamurashe maze yitaba Imana.

Bamaze kumushinyagurira bamurashe arapfa
Bamaze kumushinyagurira bamurashe arapfa
Umurambo we wavanywe Sirte muri Ambulance ujyanwa Misrata
Umurambo we wavanywe Sirte muri Ambulance ujyanwa Misrata

Photos: Reuters/Gettyimages

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

116 Comments

  • Nukuri kubayafashwe sigitangaza kko numuntu!arko icyonamwisabira nuko yakizwa akakira Yesu.

  • Mana fasha Kaddafi kuko ibyo akorewe ni agahomamunwa.bariya bazungu ni abantu babagome baracyadukoroniza kabisa

  • igendere sha ntako utagize kandi erega niho nabandi bazajya usibye ko bagiye kubyicyuza
    kandi ngukundiye ko ugiye kigabo apana gupfa nka saddam cyangwa ufatwe nka babo

    abamukunda twese mukoze kwihanga

  • Ibi ntibishoboka,nge sindabyemera!

  • africa yaragowe.ubu iyi migi azasanwa n’imfashanyo zizaza ziherekejwe n’amabwiriza. ibintu bitigeze biba kuri libya. ubwo petrol bivomere uko bashatse. izi nkoho zifitwe na buri umwe amabandi abe aravutse. Ubu se aba barwanyi bazasangira?? bazarwana ubwabo nyuma yo kwikiza Umwanzi wabo? umbaze nange nkubaze. abazungu weee!!

  • Nitwemere tubuze intwari peee

  • apfuye yubatse amateka kweli !!

  • oh oh oh oh

  • Ntimubura abo muririra. Iyaba byahaga isomo n’abandi bose bazi ko gutegeka igihugu ari nko gutegeka urugo uretse ko nabyo hari igihe bigorana iyo uwo mwashakanye aguhaze akajya mu rukiko rukakwigizayo. Abanyagitugu bye bye bye. Democracy Oyeeeeee

  • Nagirinama umuntu wese uzabona bamuhagurukiye,azamanike amaboko kuko nubundi aba ari hahandi.Ariko yari umugabo.Dukomeze abasigayebe,niba badashakishwa.

  • IRI NI ISOMO RIKOMEYE KU BANYAGITUGU .MUMENYE KO NIYO MWAKORA IBYAGIRIRA ABATURAGE AKAMARO MUTAZASHOBORA KUGUNDIRA UBUTEGETSI UKO MWIBONEYE! UWITEKA NI WE UREBA AHATAREBWA NI NAWE UZABAZA IMYITWARIRE YACU KW’ISI!

  • Igihe kirageze ngo abantu bubahe Imana kuko umuntu ni ubusa,Kadafi arapfuye kweri

  • kaddafi kuba apfuye yari abikwiriye. yanavuze ko atazava ku butegetsi kereka apfuye. niko byagenze rero. personaly, ndishimye kuba yapfuye. nta mutegetsi wakagombye kumara imyaka 42 ategeka. ntitwikome abanyaburayi kandi kuko atari bo batangije revolution muri libya, tunisia n`ahandi

    • Ariko ubwo wowe uzi ibyuvuga? ngo apfuy abikwiriye? ngo ntitwikome abanyaburayi? ubwo se nigute tutabikoma kandi aribo bamwishe? ngo sibo batangije revolution muri Tunisia Egypt n’ahandi? none nibsnde niba atari bo? Sha nta politique uzi icecekere. gutegeka imyaka42 ni ikibazo?ubwose ni ibihe bihugu bya Africa bibayeho neza nka Libya, gusimburana se ni byo bisobanura iterambere ry’abaturage? uribeshya cyane!Gusa sinemeranya nawe nagato!!!

    • tu as un ton plein de mechanceté uziko urupfu ari dernier chatiment nawe uri umuntu ejo ni wowe kandi ntuzi uko uzapfa il faut tourner ta langue 7fois avant de parler kwishimira urupfu rwundi kweli?nkawe yagutwaye iki?corriges toi,revolution Arabe yateguwe n’abazungu ziriya mbaraga abaturage bari kuzikura he?tu ne sais rien a propos de la politique.

    • @paul: urucira mukaso rugatwara nyoko mbe musore!!!!

    • IMANA IKUBABARIRE KUKO UTAZI IBYO UVUGA;NINDE MUPEREZIDA KWISI YAKOREYE ABATURAGE BE NEZA NKA WE?

      • bibujije abaturage be kumukuraho nabi se? naho ubundi ntimugashake kugereka ibibazo byose by`africa ku bazungu. africa yarinaniwe.

        • ntitukagereke ibibazo bya africa ku bazungu? icecekere sha ntabyo uzi! ubu se ibisasu otani yasutse ku banya libiya hari umunyafurika numwe wigeze abahamagara

      • u guys r so pathetically, desperately used to being oppressed! gosh!
        no matter what good Gadhafi did for his population, it dont mean s*** if people are oppressed. freedom of speech is a fundamental right, if u dont make sure that right is respected, people will come after u and i`ll get really bad for u. and that`s what happened to Gadhafi.
        and stop blaming europeans, cos they seem to be cleaning up ur mess. something u dont seem capable of.

  • IMANA IMWAKIRE

  • kadafi innoubliable de l’Afrique muramuvuga nabi ariko muzamwifuza undi wageze kubyo yagezeho ninde?

  • Iyaba mwari muzi itwari african ibuze mwari kwicecekera koko mwemere abazungu bakomeze badukineho.imana ukunda indengane ndabizi ubu yamaze kwirukira ari mumaboko y’imana

  • Ndizerako bibera abandi banyagitugu urugero, gusa khadafi urebye ntacyo atakoze, barugigana ntitukabizere ni babi. Imana imwakire

  • Ni ntsinzi ku bakoroni.naho abanyalibya bo bikoze munda byumwihariko abanyafrica tubuze intwari kandi tuzahora twibuka iteka

  • Time will tell………………

  • aah ndababaye cyane!mbega kubura umuntu w’intwari ibikorwa yakozwe ninde wabikoze
    niyigendere yiruhukire kandi Imana imwakire. nihahandi aho yagiye nabo bazajyayo niyo maherezo

  • ariko Mana we ibi niki koko?ubuse twifashe gute?ndababaye kandi ndanishimye

  • nyuma ya buriya bugome ntacyo narenzaho” kuber iki nta president wa afrika ushobora kurekura ubutegetsi adapfuye ?

  • Ni igihombo kuri Africa, ni igihombo ku banyafrica, ni igihombo kuri Libya. Birababaje kubona hari bamwe mu banyafrica bishimiye urupfu rwa Kaddafi,birababaje kubona hari bamwe mu ba President ba Africa bishimiye ko apfa, ariko reka mbabwire nta President n’umwemuri Africa ufite ubwenge, ibitekerezo, gukunda Africa nka Kaddafi.Kuko buri wese arireba akareba n’inyungu ze wenyi naho kaddafi yarebaga inyungu za Afrika n’abanyafrica bose muri rusange. Ni we wenyine washoboraga gukanga no guhangana n’ibihugu bikomeye by’iburayi ndetse na America, yaratewe azira ubusa Africa iramwihakana, ingirwa za Presidents za afrika zose zirarebera ntizagira icyo zikora ngo zititeranya na America n’ibindi bihugu by’i Burayi (NATO) bityo ngo bakomeze babone umugati wabo. Kaddafi azize ubutwari bwe, ibitekerezo bye byiza, urukundo yakundaga Africa ndetse n’ubugwari bwa’abandi ba President bose basigaye ba Africa. Ibi birabaye ariko yose izabyicuza kandi bazamwifuza batakimubona!Yavuze ko azarwana kugeza ku munota wanyuma arabikoze, yavuzeko azagwa muri Libya arabikoze.Ibi ni ikimenyetso cy’ubutwari no gukunda igihugu cye.Baramwishe ariko nabo bazamukurikira kandi nabi. Niyigendere azize isi itagira ukuri.Imana imwakire mu bayo kandi tuzahora tumwibuka!!!!

    • NDAGUSHIMYE CYANEE KU BYO WANDITSE BYIBURA ABERA BARI BATANGIYE KWIGA GUHA AGACIRO AFRIKA NONE BAGIYE KUYIGIRA AGATOBERA. NUBWO YABA MUBI NTAWAMERA NKA ABAZUNGU. ARIKO ABAZUNGU BADUSHAKAHO IKI KUVA KERA BACURUZA BAKICA BYAGASHINYAGURO ABASOKURUZA BACU!!! INTWARI ZA AFRIKA ZOSE ZIHURIYE KUBA ZARISHWE CYANGWA ZARAGAMBANIWE NABO. BADUHAYE AMAHORO KOKO!!

  • Mbabajwe numuntu witwa j paul wishimira uruphu niba azi 1994 atubwiye u uwo ariwe nibintu bitagakwiye

  • Keep silence please! uko Khadaffi yapfuye ni ko buri munyafrica wese ashobora gupfa igihe abazungu badukuyeho amaboko.Igendere ntwari y’Africa tuzahora tukwibuka. Ruhukira mu mahoro.

  • SHA NYINE NTAKUNDI NIYIGENDERE NATWE TWSE NIHO TUJYA GUSA BIRABABAJE GUSHINYAGURIRA UMUNTU UWARIWESE NTABO NTIBAZI UKO BIZARANGIRA NTANSHUTI YA POLITIKE IBAHO AHUBWO HABAHO KUBESHYANA

  • LA LYBIE SOUS KADDAFFI

    1-L’électricité à usage domestique est gratuite !

    2 – L’eau à usage domestique est gratuite !

    3- Le prix d’un litre d’essence est de 0,08 EUROS !

    4- Les banques libyennes accordent des prêts sans intérêts !

    5- Les citoyens n’ont pas d’impôts à payer, et la TVA n’existe pas !

    6- La Libye est le dernier pays dans la liste des pays endetté ! La dette publique est à 3,3% du PIB ! En France, elle est à 84,5% ! Aux US, 88,9% ! Aux Japon à 225,8% !

    7- Le prix pour l’achat d’une voiture (Chevrolet, Toyota, Nissan, Mitsubishi, Peugeot, Renault…) est au prix d’usine (voitures importées du Japon, Corée du sud, Chine, Etats-Unis…) !

    8- Pour chaque étudiant voulant faire ses études à l’étranger, le « gouvernement » attribue une bourse de 1 627,11 Euros par mois !

    9- Tout étudiant diplômé reçoit le salaire moyen de la profession du cursus choisi s’il ne trouve pas d’emploi !

    10- Lorsqu’un couple se marie, l’ »Etat » paie le premier appartement ou maison (150 mètres carrés) !

    11- Chaque famille libyenne, sur présentation du livret de famille, reçoit une aide de 300 EUROS par mois !

    12- Pour tout employé dans la fonction publique, en cas de mobilité nécessaire à travers la Libye, l’Etat fournit une voiture et une maison gratuitement. Et quelque temps après, ces biens sont à lui.

    Ma question est celle-ci qu’est ce que la “Communauté Internationale” appelle DICTATURE si la reine d’Angleterre, le roi de Belgique, l’empereur du Japon… doivent mourir au pouvoir avant d’être remplacé? Celui qui peut jeter un comprimé EFFERALGAN dans la mer et le retrouver après dix minutes, pourra me convaincre que KADHAFI est un dictateur. Vous pouvez toujours essayer. On ne tue pas une idée en coupant la tête de celui qui la porte. KADHAFI est un révolutionnaire

    • Hab, Vraiment ton analyse est correcte et intellectuelle!je suis d’accord avec toi.Que son ame se repose en paix!!!

    • HAB vrmnt ce k tu dis, s8 a 1000% d’accord! ninde wayoboye Igihugu cye kikaba Prospere nka Khadaffi muri Africa. Abazungu ni babi, ishyari ryo kubima Petrol ritumye bamugambanira baciye mu basirikare yashyingiye, akarera base na banyina.
      IMANA IMWAKIRE, kandi niba yaracumuye nintungane bwira zibikoze inshuro nyinshi ntibuka.
      Nubwo bagutobatobye ariko Ibitekerezo byawe biracyari mumitwe yacu. RIP Col Khadaffi. Merci HAB pour l’analyse.

      Peace to Rwanda

    • les lybiens le regretteront toutes leurs vie,les blancs ont crée une haine eternelle entre le peuple lbyiens,Kaddafi we will always remember you,si l’afrique avait 10 président comme toi ca sera le paradis,in hell Americ & Europ tout ca c vous je vous deteste.may God bless Africa

    • ibi uvuze nukuri?

    • none se urumva ibi ari byo … yari yarabagize ibyana by’inyoni byasama agashyiramo ibiryo …ubu rero bagomba kumenya ko umuntu arya icyo aruhiye, ushaka umuce acika ijoro ushaka umubira abira akuya niko abarundi bavuga…kuvuga ngo nzabaha ibintu byose mwicare ariko namwe mundeke mbategeke ubuzima bwose uzamuye umutwe nywumene ntabwo ari ibyo ugomba kureka competition igakorwa ubishoboye akayobora nta guhuma abantu amaso ngo kubera ubagaburira bagomba kukureka abagaburira se ibyo akuye mw’isambu ya se? s’umutungo wa Lybia reka badecide rero uko bumva bashaka ko ukoreshwa

  • Ntabwo bari bakwiye kugira Kadafi kuriya, n’ubwenge bucye. Bariya s’abasirikare no military deonthology. Baramwihe reka biremere iyindi Somalia, abazungu bavome peteroli.

  • intwali iratashye!, abishimiye urupfu rwe, bazamwifuza bamubure, kandi kuzabona undi uzayobora Libye nkawe bizagorana, muzi akamaro yari afitiye afrika?

  • Ibi si igitangaza kuko abazungu baradufite, ariko ikibabaje ni nkuriya mwarabu wishimye kuri iriya foto mbona, nyuma niwe utahiwe kuko uko uriya yishimye hejuru wamaze kwigendera nawe niko bazaba bamwishima hejuru mu minsi iza.

  • Ariko niba kaddafi yarimubi ,bivuzeko bamwica urubozo?bamushinyagurira ,bakamwambika ubusa imbere yisiyose.oya biriya ntibikwiye nagato.nta kinyabupfura kirimo,nibakora amafuti nkariya ntibakayashyire ahagaragara kuko bitwicira abana bikabigisha ubugizibwanabi.kdi bariya ababikora bamenyeko inkota wicishije mugenziwawe iriyo uzicishwa.

  • oya ntibakice umuntu ngobamwambike ubusa kuko ntacyobimaze.

  • Sarkozy uteye ibuye rimwe wica inyoni ebyiri ngaho urabyaye none uhise wica na kadafi ni amateka nawe wanditse

  • Ariko aba bantu bashungera umurambo we bazi ko nabo bava amaraso? Intwari iratabarutse.

    • Bariya nabatazi igihugu kirwana nikindi bihorere

  • KADDAFI arapfuye, yatereranywe na bagenzi be boo muri Africa kubera ummugati. reka dutegereze amaherezo yabo. Nta mwiza wabuze inenge,Yakundaga Africa ariko igitugu cye cyari kirambiranye. iyo yemerea democratie, akanakunda Africa yari kuba intwari nka THOMAS SANKARA. Aba president ba Africa nibamwigiriho, bakosore ibyo yakoze nabi ariko babe intwari bemera guhangana n’abakoloni. tuzahora mubukoloni kugeza ryari? yesu agarutse? nimwisubireho ba nyakubahwa.

  • igendere Kaddafi burimuntu azabazwa icyo yakoze arikose abana bawe baraziriki?

  • They who live by the sword shall die by the sword. the end is better than the beginning that’s why we should care much for our end instead of wasting our time on useless and worldly things.Believe in Jesus, He is the way, the truth and life.There is a good end for all believers in Jesus Christ.

    • You are right y Dear Be Blessed those Who trust in Him, Humble ourselves because we are Dust, only God shall rule till to the end HE IS ETERNITY LORD,

  • b’Anyafrica twese bitubere urugero biriya bintu bakoreye kaddafi bazabibazwe bamwishe urwagashinyaguro kumugaragaro ubwa YEZU .

  • Afurika warababaye Afurika warakubititse baje bambaye amakanzu…….. Kadafi abagushinyaguriye bazajya bigaya n’ ubwo batazabikubwira bizabahindukana bibuke ko wari umugabo

  • Sha iyaba mwai muzi ukuntu AFRICA IHOMBYE!! Kdafi tuzamwifiza tutakimubonye!! Ubu se abamushinyaguriye sibo yari yaragize abanyagihugu bameze neza…!! YEWE ABB’UMWAMI YAHAYE AMATA NIBO BAMWIMYE AMATWI KOKO!

  • kadafiiiii uzize ba genzi ba we ba baperezida bo muri afurika bacecetse bakaryumaho namba na museveni na jacob zuma baragerageje bo nabo babona ntawubitayeho .amahoro kuri HUGO SHAVEZ NA AHMEDINEJAD BO BASIGARANYE URUGAMBA RWO KWIGOBOTORA ABANYAMERIKA NUMUKAMBWE MUGABE ROBERTHHHHHHHHH

  • abo bitarageraho musengere mu mutima nka marenza musabe Nyagasani abibarinde kd amaraso yintwari ni nkurubuto utera rukabora nyuma rugatanga inzindi nyinshi igendere tuzahoran tukwibuka umuhati wawe si uwubusa ntwari!

  • Uwiteka niwe uzi uko birangira byose urugendo twatangiye tuva munda z` ababyeyi tururangize neza erega intwali zahozeho kdi zasize amateka Mahtma,Lumumba,Nyerere,… Mugire ibitekerezo byiza murangize neza, Turi ubwatsi,umukungungu,ubusa ese ababiba inzangano bo ntibazapfa ra ko byose bizarangira hasigare URUKUNDO, wanga mwene so umuziza ibyo afite,uko ateye ariko nupfa icyo waharaniraga kiba ubusa kko wavuye munda y`umubyeyi wambaye ubusa kdi uzasubirayo ntacyo wambaye. Sobanura“GUPFA NK`ITWALI“ bazakwita intwali wakoze iki? wishe,wambuye,wikunze, etc…

  • Imbwa nya mbwa yarivugiye iti: “Uko biri kose turuta abagabo b’imbwa”
    Navutse muri 1980, ariko ndashaka kubaza abanduta cg abandusha amateka; ko mwabayeho mbere yanjye, ko mwize mwasomye, ikosa rikuru kadhaffi yakoze ni irihe ngo natwe abato tumenye niba dukize umuntu mubi koko?
    Ese mu ibintu byose yakoze mu bihugu bya Africa (ubushakashatsi bugaragaza ko nibura mu bihugu 35 bya Africa, usangamo ahantu hitwa kwa Kadhaffi kubera ikintu runaka yahoze nko kubaka amashuri, imihanda, amavuriro, ….) inyungu yabaga afitemo ku byuryo twamwima agaciro nene aka kageni ni izihe?
    Ndasabye ubizi ansubize kandi atabogamye.
    Ndabashimiye

  • Arikose Afurika we ibi nibiki ibyo ukora hari ahandi ubibona?naho yaba yarakoze ibyaha nkibyamirenge ntabwo wakamukoreye biriya yakagombye gushyikirizwa ubutabera bukamukatura igihano kimukwiriye.Afurica urababaje cyane ariko Imana izajye ikwirindira gusa ntakindi umuntu yavuga.

    • Ngukosore,uwo Mirenge uvuze ibyaha yakoze ni ibihe?ese waba warigeze usoma amateka? Mirenge yari umukire cyane(umuherwe)ntago yari umunyabyaha.

    • mirenge ntabwo yari umunyabyaha kabisa.
      go and read.

  • Duhombye intwari ihiga izindi muri Africa. IMANA imuhe iruhuko ridashira.

  • KHADAFI arapfuye. Afurika ikwiye guharanira ubwisanzure bw’imikorere yayo.

  • kadafi tuzahora tumwibuka nki ntwari nkrhumah; lumumba cabral rwagasore sankara rwigema baharaniye ukuri bakemera no kuba ibitambo no kurwanya imperialisme

  • GHADAFFI IGENDERE NTA NGOMA YICA IRAMBA KANDI ABAMWISHE IMANA IZABAHANE IKURIKIJE.

  • kadafi apfuye nki ntwari.yaharaniye ukuri anarwanirako africa yakwiyunga ikaba imwe tuzahora tumwibuka nka samora machel lumumba sankara cabral rwigema rwagasore wanarwanije imperialisme

  • ububisha.com
    ubugome.com
    ubunyamaswa.com

  • Niyo yaba yarakoze neza bingana iki agomba kumenya ko democrasi ari democrasi abaturage bagomba kwihitiramo .reka bikorwe kuko nibyo abenshi bifuzaga.

    • None se muvandimwe Bobobola demukarasi yawe ni iriya ra? aho umuntu yicwa amaze gushinyagurirwa ntanurubanza aciriwe? Njye sinyizi dore ko ari n’inyaburayi nkaba umunyarwanda ariko demokarasi niba ari iriya ntayo nshaka. Cyangwa ni ndamukaraze????? Erega byose ni munyungu z’abazungu ibyo muvuga bindi ngo demokarasi,… nabo ntayo bagira.

    • bobo nibazako kuba uvugako kadafi yagombaga gupfa kuriya ngo niyo democrasi.ukwiye kubanza gusobanukirwa igituma abazungu bivanga mumiyoborere nyafurika.kandi unibuke natwe icyo badukoreye (bigisha abasokuru bacu uburyo batandukanye)gusa nkumunyarwanda sinifuzako bakongera kutumenyera ubryo tutisanzuye muri democrasi

  • Kadhi Imana iguhe iruhuko lidashira
    Umubyeyi Bikilamaliya ugusohoze kumwanawe
    Yezu kristu Aliwe mwami wacu.
    Naho ibindi byose nu ubusa

  • IMANA IMWAKIRE MU BIGANZA BYAYO KBSA TUBUZE INTWARI NYAMARA ABA BABIKOZEEBA NTIBABANJE KUREBA KURE BAZAVOMA BISUBIRIREYO BASIGARE MUGIHIRAHIRO.

  • l,afrique est vraiment malade je regrette?

  • igendere sha icyo nzi nuko abakwishe nabo bitinde bitebuke bapfa nabo bagusangeyo. njye ntangazwa numuntu wica undi icyo aba agamije. kadafi we njye ndi umuchristo ariko umutima wanjye urababaye kubwo kukwica abo wagiriye neza barebera.

  • Imana imworohereze,ntamuntu wica undi uretse ko igihe kiba kigeze,abibeshye ko bamwishe babaye impamvu yogupfa kwe gusa.

  • Amaraso ya Ghadaffi azabazwe abategetsi bose b’AFRICA,kuko ntakintu nakimwe kigaragara cyakozwe kugirango ibibyose ntibibe,kuva intambara ya tangira,kugeza ahapfiriye,barikuba barahagurukiye kimwe bakamagana ingabo za OTAN kuza muri libya,ubu koko Africa izagendera kubyo ABAZUNGU bashaka kugeza ryari?

  • Aba bazungu twiriranwa baradukoraho pee, ibi bibere ba presidents b’Afrika isomo rikomeye.

  • HOYA UBWAMI BUTANDUKANYE NA REPUBULIKA AZIZE KUTAMENYA GUTANDUKANYA IBYO 2!!!

    Hari nabandi bataramenya kubitandukanya!! Ruriye Kadafi rutabibagiwe!!!

  • kaddafi we nubwo upfuye ugiye urintwari muzindi ,ariko buriya kuki african itagomba kujya yikemurira ibibazo ba preside ba africa bagira ubwoba nibareke rero obama na salkoz babategeke uzajya agira petrol ntatayiha abazungu azajya avaho nabi
    imana iguhe iruhuko ridashira uri intwari ya africa

  • umva rero basomyi niba abo uyobora bakubwiye barakwanze wihatiriza ahubwo hindura governement.Bibe ngobwa wegure.
    Iherezo ry’ibyiza ni uruphu rubi kuko nubwo yaphuye ejo yari yaraphuye kera.

  • Nyine twihngane tubuze umuntu w’intwari ariko birababaje.umuntu wari Perezida agashinyagurirwa kuriya amahanga arebera nabo bibatere isoni ninde se ahubwo muribo uzakora nibura akayingayinga ibyo yakoze none!!My God receive u as hero.

  • ndababaye pe; urebye ibyo uriya mugabo yakoze kwisi ibyiza n’ibibi ntabwo yakagobye kugira iherezo nkari riya. hakagabye kubaho mui Africa yose umunsi wo ku mwibuka. ikindi, abana be babajije iki koko? mana urebe umuryago asinze.

  • Abammwishe bamaze kumushinyagurira bagomba gukurikiranwa n’ubutabera.

  • Ese koko birakwiye ko umuntu yicwa urubozo, bakabifata ku materefoni, abantu bashungera?
    Ya miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, irihe?
    Burya Perezida w’igihugu, aba ari umubyeyi.
    Nubwo yahemuka, ntibikwiye ko yambikwa ubusa mu nzira. Akwiye kubahwa, kuko aba afite ibyiza yakoze. Abakoze biriya rero bakwiye gushyikirizwa inkiko.

  • aha njye mbona burigihe ikibazo c’est la troisieme personne afrika ihorana ikibazo kimwe gusa ntagushyira hamwe byaratunaniye kd igihe gishize ni kirekire kuburyo twaba ubu dufite umbwenge birababaje gutokorwa rimwe kd ugahora gutyo forever ikibazo nitwe naho abazungu ibyaribyo byose bafite aho binjirira njye ngize ubwoba kuko ejo ni danger pee ntaho turi ni together is not as one ariko we umenya nyamara the satan is around the world ahubwo ntitwabimenye mbega umwijima turimo afrika we na rumuri ufite pee

  • tuzahora tukwibuka kaddaf urumugabo cyane erega buriya nimba yari numunyabyaha nabwo bakagobye gukora kuriya azize gukunda africa imana iguhe iruhuko ridashira urumugabo cyane

  • Inda n’ibiyijyamo bizajyana!Mzee Kadafi Uwiteka azi ibyo wakoze,ntazaguhuguza!Ariko nk’abantu ntitwabura kuvuga ko bagenzi bawe banze ko imbehe yabo yubama maze bakaruca bakarumira!Nibakomeza batyo…ngo “ruriye abandi rutabibagiwe” Imyobo y’isi izuzurana n’UMUNSI WIMPERUKA.mWA BANYAFRIKA MWE MWAPFUYE KIGABO ko bitabaye ibyo amaraso yanyu azarigatwa n’imbwa! mushyire hamwe ,impamvu mwigaya ni uko mudashyira hamwe nk’abanyafrika bafite ukuri ahubwo mubashyira imbere inyungu zanyu bwite !Nimumara kubona umutungo Kadafi yari afite ,mukabona urwo apfuye ntan’uwo awuraze ,mumenye ko ntacyo muramira ,mukoreshe ukuri n’ubwo mwakuzira muzasige inkuru “nziza”imusozi.
    Uwitwka abayobore.

  • mbibuba, kadafhi yanze guhunga none baramunyase.

    • niryo herezo rya bantu nka bariya bose aho bava bakagera.

  • ariko Mana utabara utabare isi yacu nabayirimo genda kadafi bakwishe nabi pe ariko uraruhutse kandi uri intwali rwose uzahora wibukwa

  • Abazungu ntarukundo badufiye.Imana imwakire mubayo AMENA

  • birababaje aho africa ubwayo yihekura!ntanarimwe tuzatera imbere mugihe tugendera mukwaha kwa ba rugigana badushuka ngo tumarane niho tuzatera imbere .gusa inkoni ikubise mukaso uyirenza urugoo murabe maso .

  • YEWE IRIYA SI POLITIKI NIBA ABATURAGE WAGIRAGA IMYAKA18 UKUBAKIRWA INZU,UGACANA UMURIRO WUBUNTU,WAGERA MUZABUKURU UGAHEMBWA.ABOBENDA KUJYAHO HARICYO BAZARENZA KWIBYO! ABAZUNGU BARABASHUTSE.ICYIBAZO NUKO MUNAMWISHE NABI GUSA!

  • Urwishigishiye ararugotomera….! “kora ineza kuko igusanga imbere”, sinumva imbabazi mufitiye umuntu nka Kaddhafi pe…! Ese kuki muvuga abazungu…nta muzungu mbona kuri aya mafoto mubamushinyagurira njye! tuzira kuvuga ngo ni abazungu…ese twe nta bwonko tugira???!

  • Africa nitudasenga ngo Imana itubere umutabazi,ngo tuyisunge nk’uko Abisiraheli bayisunze ikababera Ubuhungiro ,mbabwije ukuri tuzarinda dushira nta bwenge tugira,abatuye Africa bazabaho nabi kurenza mbere,tuzaba abagaragu iteka ryose ntituzigera tugira abatwita ba shebuja.Imana yo mw’ijuru itwibuke.

  • Nshuti zanjye,mbere yuko ubabazwa na kadhafi uko apfuye,irebe mbese wibaze uti ndamutse ntunguwe nagenda nte?kandi mwibuke ko hari urubanza kubantu bose,kandi Imana iyo ibona ko kadhafi adakwiye gupfa yari kubikora ntapfe,ko byabaye nigihe cye.na Yesu kristo yapfuye rubi ndetse aranashinyagurirwa aravumwa,kugira ngo jye namwe tubeho nuwo kadhafi,ariko twihane.mureke dusabe Imana idufashe.

  • Igendere uzize ko wangaga agasuzuguro kabarugigana,ugiye waumugabo w’intwali pe.Genda Africa warakubititse?

  • LIBYA UNDER KADDAFFI

    1-Electricity in every household is free!

    2 – Running water is free! …

    3 – The price of a liter of gasoline is 0.08 EUROS! …

    4 – The Libyan banks make loans without interest!

    5 – Citizens do not have to pay taxes, and VAT does not exist!

    6 – Libya is the last country in the list of countries in debt! Government debt is 3.3% of GDP! In France it is 84.5%! To US, 88.9%! In Japan at 225.8%!

    7 – The price for the purchase of a car (Chevrolet, Toyota, Nissan, Mitsubishi, Peugeot, Renault …) is at factory prices (cars imported from Japan, South Korea, China, U.S. …)!

    8 – For each student wishing to study abroad, the “government” grants a scholarship for 627.11 Euros a month!

    9 – Any graduate student receive the average wage of the occupation of the curriculum acquired if unemployed!

    10 – When a couple marries, the “State” pays the first apartment or house (150 square meters)!

    11 – Each family Jamahiriya, on presentation of a family book, receives support from EURO 300 per month!

    12 – For any employee in the public service, if requires mobility across Libya, the State provides a free car and a house. And some time after the goods are theirs to keep. Gaddafi was a revolutionary, Africa how many more will you let them kill??how many more of your children are gonna perish before we Over-stand??

  • Iyi si nta mpuhwe igira. Gusa dukore neza nk’abazataha ijuru ejo.Imana ibahe umugisha

  • ndababaye cyane, nta nyamaswa mbi nk’umuntu.

  • Igishimishije cyane kurusha ibindi nuko abagize uruhare bose murupfu rwa kadafi nabo ejo cyangwa ejobundi bazapfa bakamusangayo.
    Imana imuhe iruhuko ridashira!

  • sindabona bantu binyamanswa nkabariya, umuntu yicwa nkimbwa koko????? uyu mugabo apfuye nabi kweli. Gupfa birasanzwe, ariko gushinyagurira Intumbi bivuze iki? today is me tomorrow is you. anyway, that’s is the end of him and hope some african leaders should learn from this.

  • Umuheto woshya umwambi bitajyana.
    Abanya Libia ibyo bagiye kubona bazabiteruza amaboko yombi, Rugigana yibereye West abareba kuri TV yifingizamo Akayeri n’umuvinyo.

  • IYO UGIYE HEJURU BARASIMBIZA, WAJYA HASI BAGETSINDAGIRA.

  • This is a war on Islam, muslims now are going to kill each other. The USA/NATO will gain Oil and Lybians will cry. Ask iraqis and Afghan Muslims under Judeo-Christian rule.

  • Kadaffi azize Islam na petroli. Uzarebe Mugabe cg North Korea ko hari ubakoma.
    JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD JIHAD

  • Ni ukuri birababaje cyane kuba abazungu badufata uko bashatse tukabyemera kandi tutirengagije ko ari twe tungomba kuzahangana n’ingaruka zabyo buretse mwirebere mu gihe gito ibiba bihindutse muri kiriya gihugu gusa bidusigire isomo mu Gihugu cyacu ntihazagire umuzungu uzatuvangira. Imana imwakire mu bwami bwayo.

  • sha G.D nkeka ko ntabwo ugira. ubugira wareba akamaro uriya mugabo yari afitiye not only abanyalibiya but abanyafurika bose. ngo umugabo mbwa aseka imbohe.

  • Dufite umucamanza wintabera abibwira ko Imana iidahari abo ntituri mu nzira imwe

  • muri muza sabwe,
    le plus fort mange le faible!

  • amina

  • KABISA IBYO NIBYO BYARI BIMUKWIYE KUKO YARI ASIGAYE AFITE UBWIBONE NK’UBWA RUSUFERI.UBWO N’BANDI BIBABERE ISOMO.IGIHUGU SI AKALIMA K’UMURYANGO UMWE.ABANYAGIHUGU BAGOMBA GUSANGIRA UBUTEGETSI.NTAMUHANGA KURI ISI.

  • KABISA IBYO NIBYO BYARI BIMUKWIYE KUKO YARI ASIGAYE AFITE UBWIBONE NK’UBWA RUSUFERI.

  • Imana ihora ihoze.mwibuke ibyabaye muli Irak,Afganistan,Pakistan nyabyo bagezeho uretse kwanjyiza nibyagezweho nibabisenye ubndi bazalira nka president Kalizayi aliko ntacyo bizatanga.

  • Aba bantu bamwishe nabagome gusa Imana izabibishyura!

Comments are closed.

en_USEnglish