Digiqole ad

Impanga za Mariah Carey, Monroe na Moroccan bwambere ku mugaragaro

Kuva zavuka mu kwezi kwa kane tariki 30, nta muntu wari wabasha kubona aba bana ku mugaragaro, mu binyamakuru cyangwa mu bantu benshi.

Mariah Carey n’umugabo we Nick Cannon muri week end ishize nibwo bagaragaje izi mpanga zabo bise Monroe na Moroccan mu kiganiro kitwa ‘20/20’ kuri ABC TV muri Amerika.

Mu kiganiro na ABC TV, Carey na Nick bateruye impanga zabo
Mu kiganiro na ABC TV, Carey na Nick bateruye impanga zabo

Aba bana bamaze kugeza ku mezi atandatu, nabwo Mariah Carey ntiyigeze atuma hari camera ibafotora ngo bagaragare mu maso yabo.

Muri iki kiganiro baganiraga n’ugitegura, Barbara Walters, bamubwiye ko aba bana babo b’impanga, umuhugu n’umukobwa,  bamaze guhabwa amazina y’utubyiniriro ya ‘Roc na Roe.’

Mariah Carey, 41, yatangaje ko gutwita inda y’impanga bitoroshye, ariko ari ubwitange kubo uba utwite. Yatangaje ko yizera cyane umugabo we Nick Cannon, arusha imyaka 10, dore we afite imyaka 31.

Uyu muryango ukaba ukomeje kurinda amafoto aba bana babo, kugeza ubu abafana b’iyi couple y’umuririmbyikazi Mariah Carey n’umukinnyi wa cinema Nick Cannon, baribaza niba basa na se cyangwa na nyina.

Aba bana ababyeyi babo ntibifuza ko hari ubabona mu maso
Aba bana ababyeyi babo ntibifuza ko hari ubabona mu maso

Photos: Reuters, source: dailymail

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • ko batinze gusubirayo se?haba hari yo amahwa?

  • Basubireyo ntamahwa

  • Ariko abazungu mwaratwifatiye kweli murahisha amasura y’abana banyu, mugashyira ku mugaragaro amashusho ya KADAFI yamwambika ubusa kweli ku mugaragara. Isi we!!! nta nyiturano

  • hanyuma se iriya style y,urukweto rumwe kuri uyu mwana uteruwe na se ni bwoko ki?

  • mwiriwe banyamakuru bumuseke muzambarize umuhanzi wambere kwisi uzi kubyina cyane muzaba mukoze cyane

  • ubu ni ubwirasi bakekako se aba bana ari gold bateruye nabacu ni kimwe naba nibashake baberekane kuko bitinde bizashyira cyera wenda nabo biyandarike kugeza aho berekana amarara yabo ndavuga…

    gusa Imana ibandindire

Comments are closed.

en_USEnglish