Month: <span>August 2011</span>

Uwahoze ari umudepite ASHINZWUWERA Alexandre ararega leta

KIGALI – Kuri uyuwambere, Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije urubanza Leta iregwamo n’uwahoze ari umudepite mu Nteko ishingamategeko y’u Rwanda, Ashinzwuwera Alexandre. Ashinzwuwera yirukanywe mu ntekoshingamategeko ukwezi gushize. Ashinjwa imyitwarire mibi. Uyu wahoze ari intumwa ya rubanda, avuga ko inteko ishingamategeko yamwirukanye muburyo bunyuranye n’amategeko cyane cyane itegekoshinga ndetse n’amategeko mpuzamahanga, ku bijyanye n’uko ntawagombye kumusohora mu Nteko […]Irambuye

Samuel Eto’o ubu niwe mukinnyi wa ruhago uzahembwa menshi ku

Miliyoni 20 z’amaeuro ku mwaka umwe. Niwo mushahara Samuel Eto’o umunya Cameroun azinjiza buri mwaka mu masezzerano y’imyaka 3 yasinye mu ikipe ya l’Anzhi Makhachkala. Cristiano Ronaldo, Wayne Rooney na Lionel Messi bageza kuri miliyoni 12 z’amaeuro, itandukaniro n’uyu munya Cameroun ni rinini. Umushahara ugera ku 300,000 by’amapound ku cyumweru azajya afata bizatuma aba umukinnyi […]Irambuye

Basket: u Rwanda rwatsinze Togo, rubona ticket ya 1/16

Ikipe y’igihugu ya Basketball yatsinze Togo ku manota 87 – 67 ya Togo, mu mukino warangiye ahagana saa sita zo kuri uyu wambere muri Madagascar.  Abasore b’u Rwanda bazakina na Cote d’Ivoire muri 1/16 kuwa kane. Nyuma yo gutsindwa na Centre Afrique mu ntangiriro z’amarushanwa y’Africa ya Basket ari kubera Antananarivo muri Madagascar, umukino wakurikiyeho Tunisia […]Irambuye

U Rwanda na Uganda bahagaritse amasezerano yo kubaka umuyoboro wa

Leta y’u Rwanda na Uganda zahagaritse amasezerano yo kubaka umuyoboro (Pipeline) wa peteroli wavaga Eldoret (Kenya), ugaca Uganda ukagera i Kigali. Mu 2006, Tamoil East Africa Ltd (Teal), ikorera muri Uganda ariko ifitwe muntoki na African Investment Portfolio y’abanya Libya, niyo yari yatsindiye isoko ryo kubaka uyu muyoboro, wagombaga kuva Eldoret (Kenya) ukagera Kampala, iyi […]Irambuye

Saif Al Islam, Umuhungu wa Khadafi ntabwo yafashwe

– Umuhungu wa Khadafi Saif Al Islam ntabwo yafashwe nkuko abarwanya se babyemezaga kuko yagaragaye i Tripoli mu masaha ya kare kuri uyu wa kabiri. – Avuga ko ngo bavunnye umugongo (broke backbone) abarwanya ubutegetsi bwa se – Yemeje ko we na se bisubije uduce twinshi twa Tripoli, kandi ko ise Khadafi ari muzima. – […]Irambuye

Mwarimu akenera gukoresha 90,000Frw nyamara ahagembwa 22,454

Mubushakatsi urugaga rw,abakozi numurimo mu Rwanda cotraf bwatangiye mu mwaka wi 2009 buragaragaza ko ngo kuba mwarimu ari umwe mubakozi ba leta bagihembwa amafaranga make ugereranije n’abandi ngo ari kimwe mubishobora gutuma ireme ry,uburezi mu Rwanda risubira inyuma. 73% mu barimu babajijwe bavuga ko umushara babona ubatunga gusa mubyumweru bibiri. Aho ngo Umwarimu ugitangira kwigisha […]Irambuye

U Rwanda na Uganda bapfushije intwari Mzee Gashegu

U Rwanda na Uganda biri mu cyunamo cy’urupfu rwa Mzee Manasseh Haajje-Gashegu, wagize uruhare mu ibohozwa ry’ibi bihugu byombi. Gashegu, 88, Umugande wavukiye mu Rwanda, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki cyumweru mu bitaro bya Nakasero muri Uganda. Tharcisse Karugarama Ministre w’ubutabera mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda rubuze umugabo uri mu bantu bake […]Irambuye

Twagiramungu Faustin yateguye ikiganiro kuri Politiki y’aka karere n’u Rwanda

Uyu  mugabo wahoze atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana, yateguye ikiganiro nyunguranabitekerezo kizaba 3/9/2011,  kuri Politiki y’u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari. Muri iki kiganiro kizabera i Rouen mu bufaransa, kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “hambere, ubu, n’imbere ha politiki y’u Rwanda n’ibiyaga bigari” ‘le passe, le present et l’avenir politique du rwanda et de la […]Irambuye

Kigali Marriot Hotel na Rezidor Hotel Group izindi hotel z’inyenyeri

Kegeza ubu mu Rwanda hari Hotel imwe yonyine y’inyenyeri 5, ariyo Kigali Serena Hotel.  Marriot Group Hotels na Rezidor Hotel Group zifitwe na Radisson brand ziteguye kuzamura business y’amahoteli mu Rwanda kuva mu mwaka utaha. U Rwanda mu gihe ruri kwakira ba Mukerarugendo benshi, rugiye no kubona izindi hoteli 2 zo mu bwoko bw’inyenyeri 5 […]Irambuye

Rihanna mu yindi myambaro idasanzwe mu bwongereza

Mu kwezi gushize ari iwabo mu birwa bya Barbados, yambaye hafi ubusa ndetse akorayo udushya twinshi, biravugwa cyane mu bitangazamakuru. Ubu noneho, Rihanna, ubwo yari ari mu Bwongereza ku mugoroba w’uyu wa gatandatu, yongeye gutuma benshi bibaza ku myambarire ye kurusha kuri Album ye ari kugenda amenyekanisha ku isi. Yambaye ikabutura idasanzwe, hejuru yarengejeho ako […]Irambuye

en_USEnglish