Uwahoze ari umudepite ASHINZWUWERA Alexandre ararega leta
KIGALI – Kuri uyuwambere, Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije urubanza Leta iregwamo n’uwahoze ari umudepite mu Nteko ishingamategeko y’u Rwanda, Ashinzwuwera Alexandre. Ashinzwuwera yirukanywe mu ntekoshingamategeko ukwezi gushize. Ashinjwa imyitwarire mibi.
Uyu wahoze ari intumwa ya rubanda, avuga ko inteko ishingamategeko yamwirukanye muburyo bunyuranye n’amategeko cyane cyane itegekoshinga ndetse n’amategeko mpuzamahanga, ku bijyanye n’uko ntawagombye kumusohora mu Nteko igihe cyose atarahamwa n’icyaha binyuze mu nkiko.
Intekoshingamategeko nyuma yo gukora iperereza ryayo, ngo yasanze Alexandre yarabangamiye Police y’igihugu ije gufata mushiki we (Yaba ngo yararumye umupolisi) ndetse ngo akaba yarasebeje Intekoshingamategeko nawe ubwe, ibi byose ngo ntibibereye umunyapolitike.
ASHINZWUWERA we arabihakana ahubwo avuga ibyabaye yagerageje kwirwanaho kuko yaje gufatwa n’abantu biyoberanyije kandi baterekanye ibyangombwa by’akazi.
Abamwunganira ari bo Me Sebaziga Zephania na Mbera Ferdinand bavuga ko umukiriya wabo yari yakuweho ubudahangarwa n’inteko kugira ngo akurikiranwe n’inkiko bityo ko Intekoshingamategeko yagombaga gutegereza ibyemezo by’inkiko.
Intumwa ya Leta muri uru urubanza Sebazungu Alphonse, we yashimangiye ko Intekoshingamategeko yigenga n’ubwo yuzuzanya n’izindi nzego nk’ubucamanza, ikaba itaragombaga gutegereza ibyemezo by’urukiko.
Tubabwire ko kuri uyu wa kabiri aribwo urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge aribwo ruburanisha Alexandre Ashinzwuwera kubyaha bigizwe no kubangamira abarinzi b’amahoro mukazi kabo ndetse no gukomeretsa umupolisi.
Amakuru dukesha abanyamategeko avuga ko mu gihe Alexandre yaba atsinze uru rubanza urukiko rw’ikirenga rwategeka ko asubirana umwanya we nk’umudepite nubwo yamaze gusimburwa cyangwa akagenerwa indishyi z’akababaro.
Icyemezo kizatangazwa kuri uyu wa gatanu.
Claire U
Umuseke.com
7 Comments
intumwa ziragwira iyi yo irahimbye!niyo yatsinda yaba afite ubusembwa butamwemerera kuba inyumwa ya rubanda,dore yagize gukubita bunyamaswa murumuna we,ubwo bibaye undi muturage byagenda gute?
Nagirango munsobanurire,ko kuri Radio Rwanda bavuze ko Ashinzwuwera ARIWE WAREZE LETA,NONE MUKABA MUTUBWIYE KO LETA ARIYO YAMUREZE,UKURI KURI HE?
UYU MUGABO (USHINZWE UMUCELI)KO NUNVA HARI NIBINDI BYAHA NUMVA YABA ASHINJWA DA !!!
MUZABIKURIKIRANE NEZA CYANGWA NI UNDI BITIRANWA.
KUKO NDUNVA HARI UMUNTU WITWA USHINZWE UWARE (UMUCERI)WABA WARASHIJWAGA GUFATA UMUGORE WUNDI MUGABO
UBU SE NIBA ABO DUTORA ARI IBI BAJYA GUKORA NJYE NDUNVA INTEKO YOSE YAVAHO
GUTORA NJYE SINZONGERA NO GUTORA
MBIFUYEMO
KANDI NIBA NDI IMBWA NDAMAZE
Ariko mwagiye mureka guha umwanzi icyuho, biriya niba ariko byagenze inteko ishinga amategeko ishobora kuba ifite uburwayi yihariye! Ikindi n’ibikabyo by’abapolisi, bagiye gufata umuntu kuki batambara uniform bakitwaza n’urupapuro rwo kumufata? Nuko turi muri Afrika aho buri wese afata ibyemezo uko ashaka, muri Europe ho mwahangana! Reka turebe aho ubutabera bubyerekeza, ariko abadepite bakoreshejwe nabi!
Ahubwo n,abandi badepite bose bazabirukane kuko ntacyo bamariye rubanda.niba hari uzi icyo abadepite bamaze yakimbwira.
inteko nibyo koko irigenge kandi iba igomba kwisuzuma igafata ibyemezo bya ngombwa nko gusezerera umumwe mu ntumwa za rubanda zibahesha isura mbi.
Reka nsubize uwiyise IMBWA Alexandre ni umuntu ku giti cye ariko Inteko yakoze ikintu cyiza kuko yavanyemo uwari uri gusiga isura mbi Inteko.Icyo twasaba abasigaye bikosore kuko ibyo bikorwa ntabwo bikwiye.
-ikijyanye no gufata umwanzuro ngo ntuzongera gutora waba uvuze yuko ntamuyobozi ukeneye;ese uzareka bigende bite? ibyo ntabwo byaba aribyo garuka ku murongo
–
Comments are closed.