Month: <span>May 2011</span>

Yishwe n’inzara nyuma yo kuyoba

Bareine igifi cya rutura (Whale) ngo cyasanzwe ku nkombe z’ubwongereza kitabye imana kubera kubura ibyo kirya. Bagisanze ku mucanga kimerewe nabi, cyari cyayobye Ubusanzwe ngo izi nkombe z’inyanja ya ruguru mu bwongereza (North Sea)  haba bene ibi bifi bya kamongo (Nkuko abanyarwanda bazita) ariko bitangana n’iki cya nyakwigendera. Iki gifi cyapimaga metero 13 na Toni […]Irambuye

Sean Kingston yarukaga amaraso

Sean Kingston  ubundi witwa  Kisean Anderson, yaba yatoye ka mitende nyuma y’impanuka y’akato gato (Jet Ski)yagize ku cyumweru, umugabo witwa Jonathan Rivera wamutoraguye mu mazi nyuma y’impanuka yavuzeko yasanze Kingston ari kuruka amaraso. Sean Kingston yiteguraga kuza mu Rwanda mu kwezi gutaha Nubwo yorohewe ariko ntiyakize kuko akiri mmu bitaro i Miami muri leta ya […]Irambuye

Ubuzima bwa Moubarak bwatumye adafungwa

Mu itangazo urukiko rw’i Cairo rwashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Gicurasi 2011, riravuga ko nyuma yo kubona impapuro zo kwa muganga za Hosni Moubarak no kongera guzisuzuma bundi bushya, urukiko rwafashe icyemezo cyo kudakura uyu murwayi, wahoze ayobora Misiri, mu bitaro mpuzamahanga by’i Charm el-Cheikh. Moubarak ubarizwa mu bitaro by’i Charm […]Irambuye

FDLR aho yifatiye isoresha rubanda

Shabunda-Mu gihe mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hakomeje kuvugwa umutekano muke, aho abaturage bakomeje kuva mu byabo, bahunga udutsiko tw’abarwanyi bitwaje intwaro, ubu ngo abarwanyi ba FDLR bigaruriye uduce dutatu dutuwe n’abaturage mu karere ka Shabunda. FDLR irasoresha mu gaace yikebeye kuri Congo Nkuko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri leta, ugaharanira uburenganzira […]Irambuye

Turashaka gutaha iwacu muri Congo.

Impunzi z’abakongomani zituye mu nkambi ya gihembe, zirasaba imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu birebwa n’icyo kibazo, kuba zataha mu gihe cya vuba. Mu nkambi ya  Gihembe barasaba gutaha Izi mpunzi zaje mu Rwanda, zihunze ubwicanyi zakorewe n’interahamwe zifatanyije n’udutsiko tw’ingabo zitwaje intwaro nka mai mai, ibarizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Impanvu ituma aba baturage […]Irambuye

Human rights watch yanenze gacaca

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, mu cyegeranyo wasohoye kuri uyu Wakabiri, uranenga  Gacaca, nka bumwe mu buryo bwifashishijwe mu gucira imanza abagize uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994. uyu muryanga uvuga ko ubutabera bwakoreshejwe muri gacaca bwari burimo amakosa mu byerekeranye n’ubucamanza. Uyu muryango ukomeza ugaragaza ko  gacaca hari aho yananiwe kugena […]Irambuye

Simbi : inkomoko y’umutekano muke

Abaturage n’abayobozi ku nzego z’ibanze mu murenge wa Simbi ho mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo barashinjwa kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke bimaze iminsi bivugwa muri uyu murenge mu gihe aba bayobozi bo bavuga ko n’inzego zibakuriye zibigiramo uruhare. Kayiranga Muzuka Eugene umuyobozi wakarere ka Huye mu nama y’umutekano Hamwe n’abashinzwe umutekano n’ubuyobozi […]Irambuye

Dream Boys i Bujumbura barakora video nshya

Nyuma yo kwegukana umwanya wa Best Group muri Salax Award ndetse n’indirimbo yabo Bella igahabwa igihembo na MTN,aba basore bahise bajye mu gihugu cy’Uburundi bagiye gufata amashusho y’indirimbo yabo ISANO. Shanella-na-Dream-Boyz Bakaba barajyanye na Producer CEDRU gufata ayo mashusho kuko ari we uzayikora. Twabajije Manager wa Dream Boys impamvu batarebye umuproducer w’i Burundi ngo abe […]Irambuye

Mbuyu ashobora kuba abeshya Amavubi?

Hashize iminsi havugwa amakuru y’uko umukinnyi Mbuyu Twite ufata izina rya Gasana Eric iyo ageze mu ikipe y’igihugu Amavubi amaze iminsi afite imvune imubuza gukora imyitozo muri iyi kipe y’igihugu yitegura umukino uzayihuza n’Intamba mu rugamba ku itariki ya 5 kamena i bujumbura mu Burundi. Mbyu Twite ari nawe Gasana Eric/Photo Ferwafa.com Hashize iminsi havugwa […]Irambuye

KAREKEZI Fils Olivier agarutse mu MAVUBI

Uwahoze ari kapiteni mu ikipe y’igihugu AMAVUBI arasesekara i Kigali kuri uyu wa kabiri aho aje kwifatanya n’abandi mu kwitegura umukino w’u Burundi uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru. Olivier ni umukinnyi wo hagati mwiza ubusanzwe KAREKEZI Olivier n’umwe mu bakinnyi batavuze rumwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku bibazo bitandukanye, ndetse benshi bakaba barabyururiyeho bagaragaza ko ukudahamagarwa kwa KAREKEZI […]Irambuye

en_USEnglish