Digiqole ad

Sean Kingston yarukaga amaraso

Sean Kingston  ubundi witwa  Kisean Anderson, yaba yatoye ka mitende nyuma y’impanuka y’akato gato (Jet Ski)yagize ku cyumweru, umugabo witwa Jonathan Rivera wamutoraguye mu mazi nyuma y’impanuka yavuzeko yasanze Kingston ari kuruka amaraso.

Sean Kingston yiteguraga kuza mu Rwanda mu kwezi gutaha

Nubwo yorohewe ariko ntiyakize kuko akiri mmu bitaro i Miami muri leta ya Florida. yateye intambwe yo kuva ahari indembe ziri hafi ya Coma (Trauma Unit) ashyirwa aho yitabwaho birushijeho (Intensive Care Unit).

Umwanditsi we Joseph Carozza yanditse ati:”Sean yorohewe yavuye aho yari atari amerewe neza ajyanwa muri Unit yitabwaho areba, ari kumera neza

Jonathan yavuzeko Kingston yagizwe n’uko hari abandi baciyeho bari kuri Jet Ski nabo bakaba aribo bamutabariza kuri Jonathan ubundi urinda inkombe (Coast Guard). Akaba yarasanze uyu musore ameze nabi mu mazi ndetse n’umukobwa bari kumwe kuri kariya kamoto bishimisha.

Uyu mukobwa nawe akaba atarava mu bitaro ariko ngo we ntameze nabi nka Kingston witegura kuza mu Rwanda muri Primus Guma Guma ukwezi gutaha.

Uyu mukobwa  ngo yaba yari yanyweye ku bisindisha mbere y’uko bakora iyi mpanuka nkuko the sun ibitangaza.

Abahanzi bandi bibyamamare bakomeje kwifatanya na Sean Kingston mu burwayi bwe, kuri twitter ye RIHANNA yanditse ati:”Sean turi kugusengera baby

Naho JUSTIN BIEBER we yanditse ati:”nashyize inshuti yange Kingston mu masengesho yange ya nimugoroba

Inshuti nyayo kandi mukuru wanjya namwe mujye mumusengera nijoro

Plaisir Muzogeye

Umuseke.com

 

10 Comments

  • kingston,Imana imufashe amererwe neza azaboneke hano iwacu Rwanda.
    ubwose atabonetse,primus yatuzanira ndewundi?

    • Ashobora kuba yarimo kwitoza kunywa kuri Primus, kugirango nagera ino atazatungurwa…

  • Atabonetse yatuzanira the ben na meddy from USA

    • hahahaha ibyo ndumva byaba bibaye kabisa. souditurabyumva kimwe . ariko byaba bisekejekuba tom close ari gukorera kuririmbana na the ben bikamubiza icyuya kuriya. kandi yaramuzamuye hahahahavery fan

  • Nataboneka bazatuzanira Mapepe (KNGUNDU family)

  • ibaze pe,ibyo muvuga murumva bishoboka kweli??????ibaze tours zose bari gukora ngo meddy na ben,simbanze ariko non!

  • Bazatuzanire mr nice from dar.

  • umva byaba bibaje tudasangiye na king ston ziriya byeri weeeeeeeeee

  • Njye ndumva batuzanira Kidumu Kibido Kibuganizo w’iBurundi kuko ninawe wakumvikana nabose kururimi.

  • so the way how i understand things,
    i will not be available i would like pggss to bling you michael tyson or gasumuni gasuzuguro,
    thank you!
    i love you Rwandan’s but i was around to say bye to befor i drink on Primus!
    hahahahah

Comments are closed.

en_USEnglish