Digiqole ad

Yishwe n’inzara nyuma yo kuyoba

Bareine igifi cya rutura (Whale) ngo cyasanzwe ku nkombe z’ubwongereza kitabye imana kubera kubura ibyo kirya.

Bareine yishwe ninzara

Bagisanze ku mucanga kimerewe nabi, cyari cyayobye

Ubusanzwe ngo izi nkombe z’inyanja ya ruguru mu bwongereza (North Sea)  haba bene ibi bifi bya kamongo (Nkuko abanyarwanda bazita) ariko bitangana n’iki cya nyakwigendera.

Iki gifi cyapimaga metero 13 na Toni 20, ngo bakeka ko cyari cyaturutse mu nyanja ya Atlantica kiza gishakisha ibyo kirya, abatabazi ngo bagisanze ku mucanga kitarapfa, bagerageza kukiramira ariko biba ibyubusa.

Aba batabazi bo mu mazi ngo basanzwe batabara bene izi bareine zagize ibibazo, ariko bari batarahura nipima toni 20 ngo bikaba byabagoye kuba bakitaho kuko bashakaga kukivana aho cyari kiri ari naho cyapfiriye.

Iyi kamongo abahanga mu buzima bwo mu mazi(Sea Life experts) bakaba memeje ko kibeshye inzira bigenzi byacyo bicamo, kikerekeza muri North Sea mu bwongereza kihashaka amaramuko kigira ibyago kihasiga ubuzima.

Jean Paul Gashumba

umuseke.com

8 Comments

  • Bakaba bataratora ibyuma ngo bapyasagureho birire, bampe umurwi gusa!!!!

  • Naragenze ndabona iyi se kandi yo iribwa ite? ahaaaa!ariko disi giteye imbabazi!

  • iki kintu kingana gutya se ubu cyabuze ibyo kirya koko kizize ubusa peeeee iyo gishaka abantu kirenza se niba kirya ku kumuhore wumuntu !!!!!! ariko ndabona gisa nicyaryoha kuki batarazana imipanga ubuse kizaba icyande icya polisi gouvernement izi nyama ninde wemerewe kuzirya !!!!!!!!!!

  • Ibyo se birababaje gupfa kwakiriya kiginga uwampa umurambo wacyo ngo nywambarireho ishati

  • Birababaje rwose kuba ikinyabuzima nka kiriya gicaho kuriya. ababishinzwe bajya babiramira kuko inzara yica nabi.

  • buriya se abaturiye hariya hantu ntibasakiwe?kuko akaboga karabageraho gatubutse.

  • usanzwe bene ziriya zirya ibiki? kuko sinumva ukuntu yayobye, none se north sea ntibamo ibyo zarya? please uwashobora yamfasha akampa igisubizo
    ikindi ifi ntiyitaba Imana kuko si umuntu nubwo ari ikiremwa, keretse uwanditse iyi nkuru aduhaye ibisobanuro.

  • Ibyo muvuga byose jye ururimi ndenda kuruca amerwe ngo pa!!

Comments are closed.

en_USEnglish