Digiqole ad

Yanga Africans izahangana na APR FC iragera mu Rwanda kuri uyu wa kane

 Yanga Africans izahangana na APR FC iragera mu Rwanda kuri uyu wa kane

Yanga Africans ya Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite iragera mu Rwanda kuri uyu wa kane

Biteganyijwe ko ikipe ya Yanga Africans muri Tanzania bita Wana-Jangwani igera mu Rwanda kuri uyu wakane, ije kwitegura APR FC bazakina kuwa gatandatu mu mikino nyafrica y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ategurwa na CAF.

Yanga Africans ya Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite iragera mu Rwanda kuri uyu wa kane
Yanga Africans ya Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite (begeranye hagati imbere uvuye iburyo) iragera mu Rwanda kuri uyu wa kane

Yanga Africans ya kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima na Mbyu Twite bombi baciye muri APR FCizahangana na APR FC kuwa gatandatu kuri stade Amahoro.

Kuwa gatandatu ushize muri Tanzania Yanga yanganyije na Azam FC ibitego 2-2 byatsinzwe na Juma Abdul na Donald Ngoma mu gihe ibya Azam FC ikinamo Mugiraneza Jean Baptiste wabanje mu kibuga byinjijwe na John Bocco na Juma Abdul witsinze. Nyuma y’uyu mukino Yanga yagumye mu mwiherero yitegura APR FC.

Niyonzima Haruna na Nadir Haroub bita Cannavaro (kapiteni wa Yanga) batakinnye umukino wa AZAM, barashidikanywaho ku mukino wa APR FC kubera ibibazo by’imvune.

APR FC izaba ikina umukino wa mbere itozwa n’umutoza wayo mushya Nizar Kanfir ukomoka muri Tunisia.

Uyu yamaze kugera mu Rwanda ndetse yarebye umukino ikipe ye yaraye itsinzemo Musanze 3-0, yatangiye akazi ke kuri uyu wa mbere.

Muri iyi mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwabo APR FC yahuye rimwe na Yanga mu 1996. Umukino ubanza muri Tanzania Yanga yatsinze igitego 1-0, muwo kwishyura i Kigali APR itsinda Yanga 3 – 0.

Kuwa gatandatu Yanga Africans izaba igerageza kwivuna naho APR ishaka gukomeza ayo mateka meza imbere ya Yanga Africans.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nibyo nimuze murwi miso I000 wana wa tzd

Comments are closed.

en_USEnglish