Yanga Africans igeze i Kigali, ije guhangana na APR FC (AMAFOTO)
Yanga Africans bita Wana-Jangwani igeze i Kigali ahagana saa yine n’igice kuri uyu wa kane, ije mu Rwanda gukina na APR FC umukino ubanza mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa, izanye abasore bayo bazwi mu Rwnada nka Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite. Umukino uzaba kuwa gatandatu kuri Stade Amahoro.
Yanga ije mu Rwanda igizwe n’abantu 33 barimo abatoza, abaganga, n’abakinnyi.
Umutoza wa Yanga African, Hans Van Pluijm yabwiye abanyamakuru ko yubaha APR FC nk’ikipe nkuru kandi izaba ikinira murugo, ariko ngo ntibizababuza gushaka intsinzi i Kigali.
“APR FC ni ikipe twubaha. Niyo mpamvu tumaze icyumweru tureba imikino yayo, twarayize cyane. Tuzi ko ari ikipe y’abakinnyi bato kandi baremera umukino wabo hagati. Niyo mpamvu tuzaza muri uyu mukino nta kujenjeka. Intsinzi turayishaka kandi muzabibonera ku kibuga.”- Hans Van Pluijm
Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima we yavuze ko yishimiye kugaruka mu rugo, ariko ko aje mu akazi bityo ngo APR FC ntabwo azayorohera.
Haruna Niyonzima yagize ati “abakinnyi ba APR FC benshi ni inshuti zanjye, ni barumuna banjye murabizi. Ariko mu kazi ntabwo baba bakiri abana. Ubu tugomba guhangana icyo nakwisabira abanyaRwanda ni uko bazaza ku kibuga kuko bazabona umukino mwiza uzahuza amakipe meza mu karere.”
Yanga Africans igendera kuri ba rutahizamu bayo bameze neza muri iyi minsi; Saimon Msuva, Donald Ngoma n’umurundi Amissi Tambwe bakora icyo bita ‘MTN’ (Msuva, Tambwe na Ngoma).
APR FC igizwe n’abasore bakiri bato muri iyi minsi bakomeye cyane hagati n’inyuma, gusa mu busatirizi harajegajega kuko Issa Bigirimana umurundi bakinisha yagiye iwabo kuko yapfushije umubyeyi, rutahizamu wundi bita Bugesera (Michel Ndahinduka) ari mu mvune, ubu bakaba bafite Barnabe Mubumbyi n’abamukinira ku ruhande.
Uyu uzaba ari umukino wa mbere ku mutoza mushya wa APR Nizar Khanfir waturutse muri Tunisia.
Muri iyi mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwabo APR FC yahuye rimwe na Yanga mu 1996. Umukino ubanza muri Tanzania Yanga yatsinze igitego 1-0, muwo kwishyura i Kigali APR itsinda Yanga 3 – 0.
Kuwa gatandatu tariki 12 Werurwe Yanga Africans izaba igerageza kwivuna naho APR ishaka gukomeza ayo mateka meza imbere ya Yanga Africans.
Photos/R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
9 Comments
Mworohe Yanga ize imfurire igikona!!!!
Oroha ahubwo abana ba APR banyukanyuke aba basaza wirebera
aba basaza turabanywesha ubushera byihorere.
Yanga iri smart kabisa!!
Urabona ko Baje Mukazi Rwose
ESE BURYA BIGIRIMANA ISSA NI UMURUNDI!! KANDI BAVUGA KO POLITIKI YI ABANYAMAHANGA BAYISEZEREYE, G– USENYA POLICE FC na AS KIGALI BYABAMARIYE IKI!! BATINYE UBURYO POLICE FC YARI IMEZE MURI SECAFA NI UKO ABATO BUBAHA AMABWIRIZA YA BAKURU BABO RUHAGO IBA IRAGIYE NYINE
Issa siwe murundi wenyine kuko na Yannick Mukunzi biravugwa da! Tutavuze na ba Faruku!ikibazo si ugukinisha abanyamahanga ahubwo ni ukubaha ibyangombwa by’Abanyarwanda bakaba bishe amategeko kandi bakaryamira andi makipe! Ni akumiro nyine…
Uransekeje!muri aba contre-succès kweli!ni iki wita umunyarwanda? umurundi?umugande? inkomoko y’umuntu itandukanye n’ubwenegihugu uzabisobsnukirwe neza
Ampayinka! Nta muntu muremure ukinira yanga se wa ? Abasore bose ko mbona bafite taille economique ra
Ese cya Mbuyu ko mbona cyashaje? nimibereho mibi yo muri TZ?
Comments are closed.