Tags : Dr Leon Mugesera

Urukiko rwanzuye ko Me Rudakemwa akomeza kunganira Mugesera

Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Dr Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya; kuri uyu wa 6 Ukwakira Urukiko rwanzuye ko Mugesera n’Umwunganizi we mu mategeko nta mishyikirano bafitanye na Minisiteri y’Ubutabera nk’uko babitangaje, rwahise runategeka ko Urubanza rugomba gukomeza kuburanishwa kandi Me Rudakemwa agakomeza kunganira […]Irambuye

Mugesera arashinja MINIJUST kwimana umugati, nayo ikamubwira ko yanze gukaraba

-Minisitiri ni we ufite umugati; -Mu Bwongereza, yatanze Miliyari ku rubanza rutaratangira; -Sinshaka iyo Miliyari, nampe n’utuvungukira tugwa munsi y’ameza; -Me Rudakemwa niwe wahanyanyaje , ariko nawe inda yafatanye n’Umugongo; -Ntaho babicikira; nibemere bayazane (amafaranga). Nk’uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa mbere tariki 05 Ukwakira, Minisiteri y’Ubutabera yitabye mu rubanza rwa Dr Mugesera Leon Ubushinjacyaha […]Irambuye

Mugesera yasaraye. Avoka we ngo ntazagaruka mu rubanza atumviswe

*Kuwa 26 Nzeri, Mugesera yandikiye Urukiko arumenyesha ko yarwaye; *Kuwa 28 Nzeri, Umwunganizi we yandika ko atazagaruka mu rubanza hatanzuwe ku mishyikirano; *Mugesera we yitabye abwira Urukiko ko akirwaye, ndetse n’ijwi rye ntiryasohokaga kubera gusarara. Leon Mugesera ukurikiranyweho n’Ubshinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha bya Jenoside, kuri uyu wa 29 Nzeri yitabye Urukiko gusa arubwira ko arwaye, […]Irambuye

Uwunganira Mugesera yaciwe 500,000 Frw kubwo gutinze urubanza

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri, urubanza Ubushinjacyaha buregamo Leon Mugesera icyaha cya Jenoside rwongeye gusubikwa kuko Me Jean Felix Rudakemwa wunganira uregwa yanze kuburana avuga ko akiri mu kiruhuko cya muganga, byanatumye Urukiko rumuhanisha ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 500 kubwo gutinza urubanza nkana. Mu ntango z’urubanza, Perezida w’Inteko y’abacamanza baburanisha uru rubanza […]Irambuye

en_USEnglish