Digiqole ad

Urukiko rushobora kwemeza UBUTINGANYI muri Leta zose za USA

 Urukiko rushobora kwemeza UBUTINGANYI muri Leta zose za USA

Abagabo b’abatinganyi, barasomana mu ruhame, abandi barasaba uburenganzira

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta zunze Ubumwe za America kuri uyu wa kabiri rurasuzuma niba Ubutinganyi bwakwemerwa n’amategeko mu gihugu hose.

Abagabo b'abatinganyi, barasomana mu ruhame, abandi barasaba uburenganzira
Abagabo b’abatinganyi, barasomana mu ruhame, abandi barasaba uburenganzira

Nyuma y’aho iki kibazo cyari cyasuzumwe mu 2013, Urukiko rw’Ikirenga muri America rurongera gusuzuma ingingo idasanzwe mu gihe cy’amasaha abiri n’igice.

Abaturage bahangayikishijwe n’iki kibazo gikomeye kandi giteje impaka mu muryango w’Abanyamerika, amagana y’abashyigikiye buri ruhande mu bemera n’abahakana ubutinganyi bategerejwe imbere y’urukiko.

Abaturage benshi mu mpera z’icyumweru bari mu myigaragambyo i Washington, ndetse hari bamwe bagiye imbere y’urukiko kugira ngo bazabone umwanya wo kwicaramo.

Ubutinganyi bwemewe muri Leta 37, muri Leta 50 (gusa hamwe na hamwe bari mu bujurire) ndetse na Leta rusange ya Washington ubutinganyi buremewe, bisa n’aho ibi bigiye kwemezwa mu gihugu hose.

Leta enye muri Leta zunze ubumwe za America, iya Tennessee, Kentucky, Michigan na Ohio ntizikozwa iby’ubutinganyi, bityo ababishyigikiye basaba ko na zo zibwemera.

Abatinganyi bashyigikiwe n’ubuyobozi bwa Perezida Barack Obama, ubukwe bw’abantu 16 bashaka gushyingiranwa bahuje ibitsina, cyangwa ko uko gushyingiranwa kwemerwa na Leta bakomokamo.

Leta enye zidashyigikiye gushyingiranywa kw’abahuje ibitsina, ahanini ngo zishyigikiwe n’imiryango y’abihaye Imana kandi bakomeye ku bya kera.

Izo Leta zifata ukubana kw’abashakanue, nk’ubukwe hagati y’umugore n’umugabo zikamagana abashaka gukora imibonano mpuzabitsina kandi bose babihuje.

Muri 2013, ni bwo Urukiko rw’Ikirenga muri Leta zunze Ubumwe za America rwahinduye inyito y’itegeko ryavugaga ko ubukwe ari uguhura hagati y’umugore n’umugabo, ndetse rutegeka abashakanye baba abahuje ibitsina n’abo bidahuye kujya batanga umusoro.

Gusa ibijyanye n’uko gushyingiranwa, byo byari bikiri mu maboko ya buri Leta imwe mu zigize America.

Mu bintu bimwe bishobora kugenderwaho bahakana cyangwa bemeza Ubutinganyi bukwira igihugu cyose byemewe n’amategeko, hari ukuba icyo gikorwa kitabangamira inyungu z’igihugu cyangwa bitari icyaha mu mahame ya Leta rusange.

Abantu b’inzobere mu gutanga ibitekerezo bagera ku 150 bifashishijwe, abagera kuri 78 bashyigikiye abana bahuje ibitsina ndetse n’ubuyobozi bwa Barack Obama burabashyigikiye, abandi 67 ntibabikozwa, bashyigikiye ko buri Leta yagena ibyo gushakana kw’abayituye, ndetse bashyigikiwe n’inama y’Abasenyeri (Abihaye Imana).

Niba ubutinganyi bwemewe muri America yose, birashoboka ko bwazahindura byinshi mu miyoborere y’isi kuko byakunze kugaragara ko America n’Ibihugu by’Uburayi byivanga mu mitegekere n’imigenzereze y’ibihugu bigaragaza ko bidashyigikiye ‘Abatinganyi’.

AFP

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • kel stupide action!!!!!

  • nebabyemere twebwe tujye kwishakira abakobwa babo beza

  • USA ,gihugu cyiza,abakuyobora barakwerekeza he?Ntabwo kwemera ubutinganyi ku nugaragaro bizigera bizanira kiriya gihugu imigisha..ahubwo rero,nibakenyere iminsi mibi iraje..

  • Icyo ni cyo sodomo na gomora byazize,nibitegure kurimbuka

  • Ni akumiro! Isi iroramye koko? Iwacu i Rwanda twirinde aya mahano,n’abari barayayobeyemo bateshwe bate. Birirwa babeshya ngo niko Imana yabaremye nta n’isoni. Imana si kuriya rema, hubwo benshi babishowemo ari abana abandi ngo ni ugushaka imibereho, nne bananiwe kubireka. Twe dusabye abadepite gushyiraho itegek ribikumra rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish