Digiqole ad

U Rwanda rwamuritse igikombe cya zahabu rwabonye mu Butabera

 U Rwanda rwamuritse igikombe cya zahabu rwabonye mu Butabera

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Sam Rugege yerekana igikombe

Kuri uyu wa gatanu tariki 4 Werurwe, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Umurimo n’uw’Ubutabera n’abandi bayobozi bakuru mu butabera, bamuritse igikombe u Rwanda rwegukanye mu bijyanye no kwakira no kubika ibirego binyuze mu Ikoranabuhanga (Rwanda Integrated Electronic Case Management System, IE CMS), iki gikombe cyatanzwe n’umuryango AAPAM.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Sam Rugege afite igikombe, na Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye n'Umurimo Judith Uwizeye n'Umushinjacyaha Mukuru Richard Muhumuza n'abandi bayobozi bakuru mu Butabera
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Sam Rugege afite igikombe, na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye n’Umurimo Judith Uwizeye n’Umushinjacyaha Mukuru Richard Muhumuza n’abandi bayobozi bakuru mu Butabera

Iki gihembo cyatanzwe mu nama iheruka kubera i Lusaka y’uyu muryango, AAPAM (African Association for Public Administration and Management) yabaye muri Gashyantare 2016.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege yavuze ko iki gikombe ari ishema ry’Urwego rw’Ubutabera n’igihugu, n’Abanyarwanda.

Ati “Tugomba kwishima kuko twatsinze ibihugu by’ibihanganjye, ni ibimaze kumenyerwa, dukomereze aho. Iki gikombe ni ikindi kimenyetso ko turi ku isonga mu gukoresha ikoranabuhanga no gutanga serivise nziza ku Banyarwanda.”

Sam Rugege yavuze ko ikoranabuhanga rya IE CMS riszoroshya akazi mu bucamanza bitewe n’uko umwanya wo kwakira no gutanga ibirego uzagabanuka kuko umuntu ashobora kubitangira aho ari biciye muri Internet, icyo gihe ngo kikazakoreshwa ibindi.

Yavuze ko iryo koranabuhanga rizongera ‘transparency’ (umucyo) mu butabera, kuko mbere wasangaga ngo ibyo mu nkiko birimo ubwiru, ariko ngo ubu umucamanza azajya aba afite akazi ko gufata umwanya agaca urubanza, ariko yabanje kubona ibivugwa n’impande zombi ziburana.

Ati “Bigiye koroshya akazi mu butabera kandi butangwe vuba, umuntu ajye akurikirana impamvu imanza zasubitswe cyangwa zatinze.”

Yasabye ko kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho ya kure (Video conference) bigomba gushyirwamo imbaraga bigakoreshwa kugira ngo bigabanye ikiguzi cyo gutwara imfungwa binagabanye ingendo z’abacamanza n’Abavoka.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith yavuze ko iki gikombe gikomeye cyane kuko ngo ni cyo gikuru gitangwa n’uyu muryango wa AAPAM.

Yavuze ko ubu u Rwanda rugiye imbere y’ibihugu bisanzwe ari intangarugero mu bijyanye n’imikorere y’Ubutabera, nka Africa y’Epfo, Misiri, Ghana na Kenya.

Ati “Nta we usaruro icyo atabibye, iki gikombe n’ibindi tuzabona ni umusaruro w’imbuto y’imiyoborere myiza.”

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Businge yavuze ko uretse iki gikombe n’ibindi byose bizaza u Rwanda rugomba kubitwara, akaba yasabye abashinzwe ikoranabuhanga kurigeza mu nkiko zose z’igihugu.

Yavuze ko kuva mu 2004 urwego rw’Ubutabera rutangira kwiyubaka, hagiye hashyirwamo ikoranabuhanga buhoro buhoro, none ngo bigeze aho bagaba amashami bitanga umusaruro wo gutwara igikombe.

Inzobere mu ikoranabuhanga, Niceson KARUNGI wagize uruhare muri iri koranabuhanga ryiswe Rwanda Integrated Electronic Case Management System, (IE CMS) yavuze ko umuturage azajya abasha kurikoresha akurikirana ikirego cye. Iyo ufunguye www.iecms.gov.rw, bagusaba kugiramo izina n’ijambo ry’ibanga, noneho ukaba wabasha kumenya ibivugwa mu kirego urimo.

Yavuze ko iri koranabuhanga rizajya rifasha umuntu gutanga amagarama y’urubanza akoreshe telefoni, ariko yabanje kwakira ubutumwa bugufi. Ikindi rizamarira abarikoresha n’ubutabera ni uko buri kirego kiba gifite nomero kugikurikirana bikoroha, kandi na ‘signation’ (urupapuro rutangwa mu rukiko) ngo ruzajya rutangwa binyuze kuri Internet.

Umuryango AAPAM watanze iki gihembo, watangiye mu 1971, ariko utangira gutanga ibihembo nyuma y’imyaka irindwi, ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya.Ugizwe n’inzego nkuru za Leta muri Africa no ku Isi hose ariko si ibihugu, ukagira inama yitwa ‘Round Table’ ihuza abanyamuryango ibera mu gihugu cyatoranyijwe, ikayoborwa n’Umukuru w’igihugu yabereyemo, ndetse mu banyamurayango n’inzego z’abikorera ziremewe.

Uretse iki cyatanzwe ku Rwanda muri uyu mwaka wa 2016, kuri iyi gahunda y’ikoranabuhanga ya IE CMS, Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwabonye iki gihembo mu 2009 rugiherewe kuba abantu baka Visa binyuze mu ikoranabuhanga.

Zimwe mu mpamvu zigenderwaho batanga iki gihembo, hari ukuba umushinga (icyakozwe gisabirwa igihembo), gifitanye isano no gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi ku baturage, kuba ari umwimerere, kuba kitazabura amafaranga ngo gihagarare, no kuba gifitiye akamaro abantu benshi. Mu mishinga 51 yaturutse mu bihugu 13, igera kuri 20% yari iy’Abanyarwanda.

Regis Rukundakuvuga Umugenzuzi Mukuru w'Ubutabera ni we wagiye kuzana iki gihembo, yavugaga amacumu y'uko byagenze
Regis Rukundakuvuga Umugenzuzi Mukuru w’Ubutabera ni we wagiye kuzana iki gihembo, yavugaga amacumu y’uko byagenze
Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye n'abantu bo muri Minisiteri y'Urubyiruko no mu kigo cy'Imiyoborere RGB bumva inzira byanyuzemo ngo igikombe gitahe mu Rwanda
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye n’abantu bo muri Minisiteri y’Urubyiruko no mu kigo cy’Imiyoborere RGB bumva inzira byanyuzemo ngo igikombe gitahe mu Rwanda
Bakurikiranaga uko byagenze i Lusaka igihembo gitangwa ku Rwanda
Bakurikiranaga uko byagenze i Lusaka igihembo gitangwa ku Rwanda
Umushinjacyaha Mukuru, Richard Muhumuza na we yari muri iyi nama
Umushinjacyaha Mukuru, Richard Muhumuza na we yari muri iyi nama
Uyu ni we wasohakanye igikombe hagiye gufatwa amafoto
Uyu ni we wasohakanye igikombe hagiye gufatwa amafoto
Ifoto rusange y'abari muri iyi nama
Ifoto rusange y’abari muri iyi nama

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Uwakibahaye wasanga agira amarinette y’impumyi kabisa.

    • Impumyi ni wowe urakaaaaaaaaaaaa!!!!!!!
      Ubu urabona rero ari wowe ureba neza kurusha abatanze igihembo.
      Ihorere mwana wa mama! Nutemera urukwavu ararureba ati uzi kwiruka

      • Uramuziza ubusa! Nanjye ndacyemanga zahabu y’icyo gikombe! Muri raporo nyinshi ndetse n’ubushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’umuvunyi kimwe na Transperancy internationale Rwanda zose ntizicira akari urutega inzego z’ubutabera z’u Rwanda! Aho bibera akaga noneho na Leta(Minijust)yatinye kujya guhagarara kigabo mu rukiko rw’Africa rw’uburenganzira bwa muntu mu bujurire/urubanza yarezwemo n’umugore ufungiwe mu Rwanda! Iki gikombe rero ubanza gisize zahabu ya Pirate nubwo wisararangira ubusa! kireka niba utajya wumva imanza Zisigaye zakirwa zirimo numvise bavuga, yavuze ko, bambwiye ko….!Amatiku!

  • Iki gikombe bakiboneya mu kwakira no kubika ibirego bakoresheje ikoranabuhanga nkuko byanditswe, bityo rero ntabwo bagihawe kuberako ubutatabera bukora neza.Niba bahunika kuri mudasobwa cyangwa kuri telefoni zigendanwa ibyo bazifashisha mugushinja abantu nkibyo twabonye ejobundi murubanza rwa Byabagamba murubwire.Ikindi umuntu yavuga nukugira umuntu umaze imyaka irenga 20 muburoko nta dossier agira.

    • ubivuze neza cyane, kubika no kwakira ibirego bitandukanye n’ubutabera abo bireba babona!

  • Uwo wasohokanye igikombe bagiye gufata amafoto ntazina agira? Arazira iki?

  • SI MPUMYI MUMENYE GUSOMA NEZA TWARAGIKOREYE NTA MAGAMBO ARIMO NI IKORANABUHANGA MUJYE MWEMERA. MUREKE AMARANGA MUTIAMA. NIBYO REBA CG KANDA AHA http://iecms.gov.rw/en

    MUJYE MUGIRA CRITIQUE ZUBAKA;

  • batunonyemo abantu bakunda uduhendabana ubwo ikaba ibaye topic erega?

  • Iki gikosi cari caratinze mwa! Si icy’ububwa nk’uko abaryamanza b’u Rwanda bashobora kubyibwira kuko burya abarenganurwa nibo batanga amanota. Ni mwakire rwose iri shimwe ni iryanyu.

    Turabisinyiye rwose twe abana bafite ababyeyi bari imbere y’ubucamanza bw’u Rwanda.

    • @jjm ubivuze ukuri nyine ni abaryamanza b’urwanda

  • NGAHO MUKOME AMASHI BANYARWANDA,BANYARWANDA KASI!!!!!!!

  • Ikibazo ntago kiri ku uwakiriye igikombe,ahubwo kiri k’uwa gitanze,kuko nawe uwakiguha wakemera,kandi koko cyatangiwe kubika amadosiye neza,dore ko ntarubanza narumwe rwari rwacibwa kubirego byatanzwe hifashishijwe ubu buryo bugoye,usibye ibirego byihutirwa.

Comments are closed.

en_USEnglish