Digiqole ad

U Rwanda ni urugero rwiza Africa izigiraho kwiteza imbere nta mitungo kamere- WEF

 U Rwanda ni urugero rwiza Africa izigiraho kwiteza imbere nta mitungo kamere- WEF

Kuva kuwa gatatu tariki 11-13 Gicurasi, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ya 26 ku bukungu bwa Afurika “World Economic Forum on Africa (WEF)”; Abateguye iyi nama batangaje ko impamvu bahisemo u Rwanda ari uko rufite byinshi rwakwigisha ibindi bihugu n’Ibigo bikomeye ku buryo bwo gutera imbere ndetse ukarwanya ubukene nta mitungo kamere ufite.

Elsie Kanza, Umuyobozi wa WEF muri Afurika (Head of Africa and Member of the Executive Committee) asanga u Rwanda ari urugero rwiza ku bindi bihugu bya Afurika n'Isi nzima.
Elsie Kanza, Umuyobozi wa WEF muri Afurika (Head of Africa and Member of the Executive Committee) asanga u Rwanda ari urugero rwiza ku bindi bihugu bya Afurika n’Isi nzima.

WEF 2016 izitabirwa n’abantu 1,200 barimo abayobozi muri za Guverinoma, abayobozi mu bigo bikora ubushabitsi (business) n’inganda, Sosiyete Sivile nko mu burezi, amadini, itangazamakuru n’abandi.

Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Connecting Africa’s Resources through Digital Transformation” tugenekereje mu Kinyarwanda ni “Uguhuza umutungo wa Afurika binyuze mu Guteza imbere ikoranabuhanga”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Elsie Kanza, Umuyobozi wa WEF muri Afurika (Head of Africa and Member of the Executive Committee) yavuze ko bahisemo iriya nsanganyamatsiko kugira ngo Afurika nayo ijyane n’umuvuduko w’iterambere n’ikoranabuhanga ryihuta Isi irimo.

Elsie Kanza yavuze ko uyu ari umwanya mwiza ku Rwanda wo kugaragariza Isi yose uburyo rwakira neza abarugana, ndetse no gusangiza Isi iterambere rumaze kugeraho, cyane cyane abazaba barugezemo bwa mbere.

Ati “Twizera ko guhuriza hamwe abayobozi muri Guverinoma, business na Civil Society byafasha kubonera ibisubizo ibibazo biba byugarije Sosiyete, ubukungu n’inganda, mu buryo uruhande rumwe rutakwishoboza.”

Kanza yavuze ko impamvu batoranyije u Rwanda, ari ukugira ngo ibindi bihugu ndetse n’ibigo byigire ku Rwanda.

Ati “Muri iki gihe ibihugu n’Ibigo bishingiye ku mutungo kamere (commodities) biri mu bibazo, ni ikibazo kitari ku mugabane wa Afurika gusa ahubwo ni Isi yose,…za Guverinoma ziziga uko zakomeza guhangana n’ibibazo bihari nk’ubukene, kandi bagakomeze gutera imbere. U Rwanda ni urugero rwiza rw’ukuntu wateza imbere ubukungu udashingiye ku mutungo kamere.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu bukungu Amb. Claver Gatete we yavuze ko abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta, iz’abikorera na Sosiyete Sivile bazitabira iyi nama baziga ku buryo ubukungu bwakomeza kuzamuka, uko iterambere ryakomeza, uko bakomeza guhanga ibishya no gutera imbere muri rusange ntawusigaye inyuma.

Ati “Iyi nama irabera ku mugabane wa Afurika ibereyeho Afurika, uyu mwaka iri mu Rwanda, iziga cyane ku bibazo bya Afurika, uko itera imbere, imbogamizi ihura nazo ndetse basangire ibitekerezo ku buryo byakemuka.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu bukungu Claver Gatete ngo u Rwanda ruzungukira byinshi kuri iyi nama.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Claver Gatete ngo u Rwanda ruzungukira byinshi kuri iyi nama.

Minisitiri Claver Gatete we yavuze ko u Rwanda rugeze kure ruteza imbere ikoranabuhanga mu nzego zose, nk’uko rwari rwabyiyemeje mu cyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye, aho rugomba gushingira ubukungu bwarwo ku bumenyi na Serivise.

Yagize ati “Ubu ikoranabuhanga riratanga 3% by’umusaruro rusange w’igihugu, ariko riranafasha izindi nzego z’ubukungu bw’igihugu.”

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira uru rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga, muri iki cyumweru u Rwanda ruzatangiza ikiswe “Kigali Innovation City”, ahantu hazaba hahuriza hamwe ibikorwaremezo n’ibyangombwa byose bishyigikira iterambere binyuze muri Siyanse na Technology.

Aha niho hazaba habarizwa ibigo nka Carnegie Melon University, Next Einstein Forum, African Institute of Mathematics & Science, ibigo by’inshi by’ikitegererezo, ibigo by’ikoranabuhanga, Ikigega gishyigikira imishinga y’udushya (innovation fund), n’ibindi…

Min.Gatete yavuze ko iyi nama kandi by’umwihariko igiye gusigira u Rwanda amafaranga, cyane cyane abikorera bafite za Hoteli, Resitora, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ibindi.

Ati “Ariko igikuru kuri Afurika twiteze ni ibitekerezo, na deals (ubwumvikane) zizakorwa cyane cyane mu nzego nk’Amashanyarazi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, n’imari,…n’uko byagira uruhare mu gukomeza guteza imbere uyu mugabane.”

Inama ya mbere ya WEF Africa yabereye muri Afurika y’Epfo mu 1990, igamije gufungurira amarembo Afurika y’Epfo ari naho inama nyinshi zabereye, nyuma intego zayo ziza guhinduka gufungurira amarembo umugabane wa Afurika, byatumye noneho iza kubera no mu bindi bihugu nka Zimbambwe (1997), Namibia 1998, Mozambique 2004, Tanzania 2010, Ethiopia 2012, Nigeria 2014.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu bukungu Claver Gatete na Elsie Kanza bagirana ikiganiro n'abanyamakuru biganjemo abaturutse mu mahanga.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu bukungu Claver Gatete na Elsie Kanza bagirana ikiganiro n’abanyamakuru biganjemo abaturutse mu mahanga.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Salute to my country steps development,
    Salute to all the contributors,
    Salute to Rwandan people who have come from far in the dark,
    Salute to President Kagame

    Keep moving foward my little beautiful Rwanda

  • Abo bayobozi bazasura isoko rya Nyabugogo?

  • Cyakora nta mutunga kamere dufite nk’ibindi bihugu bya afurika usanga ntacyo bidafite mu mutungo kamere ariko gahunda z’iterambere ari ntazo pe!

  • […] WEF ati “U Rwanda ni urugero rwiza Africa izigiraho kwiteza imbere nta mitungo kamere” […]

  • Ngo u Rwanda nta mutungo kamere rufite? Aka ni akumiro. Ubutaka ni iki se? Ibiyaga n’imigezi n’inzuzi ni iki se? Amashyamba, ibumba n’amabuye, imicanga, ahantu nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo, ibi byose niba atari umutungo kamere ni iki? Ubukene bwa mbere buba mu mutwe. Muzabaze Abayapani bazabibabwira.

Comments are closed.

en_USEnglish