Tags : RLRC

Itegeko: Abashyingiranywe, ubu bemerewe gutandukana igihe gito

Ingingo ya 248 y’itegeko rigenga Abantu n’Umuryango ivuga ku ‘Gutana by’agateganyo n’uburyo bisabwa’. Umunyamategeko Maurice Munyentwali avuga ko iyi ngingo igamije “kugabanya amakimbirane mu muryango”. Iyi ngingo iteganya gutandukana by’agateganyo mu gihe k’imyaka ibiri uhereye igihe urubanza rwo kubatandukanya by’agateganyo rwabereye. Iyo iyi myaka ibiri irangiye abashyingiranywe batabashije kumvikana, umwe cyangwa bombi bongera gutanga ikirego […]Irambuye

Guhuza amakuru mu nzego z’ubutabera bizafasha gutanga ubutabera bunoze

Musanze: Abakozi bashinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu nzego 10 zigize urwego rw’ubutabera, bamaze icyumweru mu mwiherero wo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’itangazamakuru n’itumanaho y’imyaka itatu irangiye. Muri uyu mwiherero banashyizeho indi gahunda ndende y’imyaka irindwi izafasha mu kubaka abakozi bashinzwe iyo myaya, kubaka inzego n’ubufatanye hagati y’izi nzego. Uyu mwiherero ngo ni inzira nziza […]Irambuye

Hatangijwe uburyo buzafasha kugaragaza icyahindurwa mu mategeko yo muri EAC

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa ‘EAC Legislative Compliance Tool’ buzafasha abanyamategeko bo mu bigo bitandukanye n’abandi bantu bose gutanga ibitekerezo ku mategeko yo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba. John Gara uyobora iyi Komisiyo avuga ko imiryango ifunguye kuri buri wese waba ashaka kugaragaza ikimubangamiye mu mategeko yo mu bihugu bya […]Irambuye

Kumenya amategeko: Ntabwo naba ntaguze umunyu ngo ngure Igazeti…

*36% bavuze ko amategeko y’u Rwanda ari nta makemwa, 64% bavuga ko ari mu rugero… *Ku bushake bucye mu kuyamenya, Me Evode ati “Ntabwo naba ntaguze urwagwa ngo nge gusoma igazeti” Hagaragazwa ibyavuye mu bushakashatsi bugaragaza uburyo abaturage babona amategeko akoreshwa mu Rwanda, umuyobozi wungirije wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko, Me Evode Uwizeyimana yavuze ko […]Irambuye

en_USEnglish