Digiqole ad

Kumenya amategeko: Ntabwo naba ntaguze umunyu ngo ngure Igazeti…

 Kumenya amategeko: Ntabwo naba ntaguze umunyu ngo ngure Igazeti…

Me Evode avuga ko ubushake bwo kumenya amategeko bujyana n’ubushobozi bw’abaturage

*36% bavuze ko amategeko y’u Rwanda ari nta makemwa, 64% bavuga ko ari mu rugero…
*Ku bushake bucye mu kuyamenya, Me Evode ati “Ntabwo naba ntaguze urwagwa ngo nge gusoma igazeti”

Hagaragazwa ibyavuye mu bushakashatsi bugaragaza uburyo abaturage babona amategeko akoreshwa mu Rwanda, umuyobozi wungirije wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko, Me Evode Uwizeyimana yavuze ko impamvu zituma abantu batamenya amategeko ari nynshi zirimo ubushobozi n’amateka baciyemo. Ati “ Ushobora kumbwira ngo jya kugura Journal officiel nkakubwira nti ndabanza urwagwa.”

Me Evode avuga ko ubushake bwo kumenya amategeko bujyana n'ubushobozi bw'abaturage
Me Evode avuga ko ubushake bwo kumenya amategeko bujyana n’ubushobozi bw’abaturage

Ni ubushakashatsi bwari bugamije gucukumbura uburyo abaturage babona amatekego yo mu Rwanda burimo uko bayagezwaho n’uko bayabona, mu gusubiza ibibazo bahura nabyo, uko amategeko akenewe n’uburyo ahangana n’ibigaragara ko byugarije igihugu.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’impuguke ngishwanama z’ikigo ADEC Associates, bugaragaza ko mu bantu 236 babajijwe, abangana na 36% bagaragaje ko amategeko akoreshwa mu Rwanda akoze neza ku gipimo kiri hejuru mu gihe abangana na 64% bavuze ko biri ku kigero kiringaniye (50%).

Izi mpuguke zaboneyeho kugaragaza ibyifuzo, zavuze ko ababishinzwe bakongera ingufu mu kumenyekanisha amategeko.

Me Evode Uwizeyimana avuga ko abantu badakwiye kwibaza uko abaturage babona akamaro k’amategeko batabanje kwibaza uko abageraho.

Ati “…Ikibazo cya mbere umuturage yabanza kukubaza, yakubwira ati ariko mbere yo kumbaza impact (ingaruka/akamaro) y’itegeko, ahubwo ndarizi, nzi ko ririho, wararinyeretse, riri he? Riri accessible (riraboneka)?.”

Me Evode wavugaga ko n’ubwo Itegeko Nshinga rivuga ko ntawe ukwiye kwitwaza ko atazi itegeko ryatangajwe ku mugaragaro mu gihe yanyuranyije naryo, avuga ko kwiha umukoro wo kwibaza uko abaturage babona akamaro k’amategeko bidakwiye gutaana n’ubushobozi bw’Abanyagihugu.

Uyu muyobozi muri Komisiyo yo kuvugurura amategeko avuga ko kugira inyota yo kumenya amategeko binajyana n’ubushobozi bw’abaturage.

Ati “ Reka turebe niba amategeko ‘journal officiel’ bayagurisha, Njye ntabwo naba ntaguze umunyu ngo nge kugura igitabo cyo gusoma hariya kwa PM (Premier Minitre/Minisitiri w’Intebe).

Ntabwo naba ntaguze urwagwa ngo nge gusoma igitabo…Biterwa n’icyo umuntu akunda kurusha ibindi’.Ushobora kumbwira ngo jya kugura Journal Officiel nkakubwira nti ndabanza urwagwa.”

Evode avuga ko iyo hatajyaho umurongo wo kutitwaza kutamenya itegeko, abantu bakosheje bari kujya bigira ibicucu
Evode avuga ko iyo hatajyaho umurongo wo kutitwaza kutamenya itegeko, abantu bakosheje bari kujya bigira ibicucu

 

Ntawitwaza ko atazi itegeko. Evode ati “Umuntu wese yari kujya yigira igicucu…”

Me Evode agaruka ku biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ko nta muntu witwaza ko atazi itegeko ryatangajwe, yavuze ko n’ubwo uyu murongo wavuye mu mategeko y’ibindi bihugu ariko wari ukenewe.

Ati “ Ntabwo twari kuvuga ngo abantu barebwa n’amategeko ni abayazi gusa, kuko umuntu wese yari kujya yigira igicucu cyangwa injiji akavuga ati ariko ntabwo nari nzi ko ririho kugira ngo abona uko ahunga icyaha.

Ngo iyo uyu murongo udashyirwa mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda umuntu yari kujya yitwaza kutamenya itegeko akarihonyora kandi bikagira agaciro.

Ati “Umuntu wese wakwipfuka mu maso akakubwira ko atakureba wabigenza ute se?”

Me Evode uvuga ko komosiyo abereye umuyobozi wungirije ifite itsinda rizagerageza gufasha abaturage kumenya iby’ibanze bikubiye mu mategeko, ndetse unasanga abakora ibyaha atari abatazi amategeko gusa.

Dennis Bikesha wari uyoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi avuga ko n'abanenga amategeko y'u Rwanda babonetse
Dennis Bikesha wari uyoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi avuga ko n’abanenga amategeko y’u Rwanda babonetse
Abanyamategeko barimo abasanzwe bakora umwuga wo kunganira abandi mu nkiko bari baje kwirebera ibyavuye muri ubu bushakashatsi
Abanyamategeko barimo abasanzwe bakora umwuga wo kunganira abandi mu nkiko bari baje kwirebera ibyavuye muri ubu bushakashatsi
Abasanzwe bakora mu bijyanye n'amategeko n'abo mu bigo bikoresha amategeko bari baje kureba iby'ubu bushakashatsi
Abasanzwe bakora mu bijyanye n’amategeko n’abo mu bigo bikoresha amategeko bari baje kureba iby’ubu bushakashatsi
Police nk'urwego rushyira mu bikorwa amategeko rwarebye uko abarebwa n'amategeko bayabona
Police nk’urwego rushyira mu bikorwa amategeko rwarebye uko abarebwa n’amategeko bayabona
Umugenzuzi w'Ubushinjacyaha Bukuru, Angélique Habyarimana nawe yaje kureba uko Abanyarwanda bakira amategeko
Umugenzuzi w’Ubushinjacyaha Bukuru, Angélique Habyarimana nawe yaje kureba uko Abanyarwanda bakira amategeko

Photos © M.NIYONKURU/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ariko basabye guhindura itegekonshinga ejobundi mutubwirakwarubusabe bwabo kandi kobose bazibikubiye muriyo ngingo y’i 101.Nonese uyumugabo arigusobanuriki ubu? Ese babandi baje gukwanya Serandumu nabo abashyiramo? Mukomeje kwivamo nkinopfu.Abo baturage bandikaga bagashyira mubbiseke bageze kuri miliyoni 5 wemeyeko badasoma igazeti yewe batazi niyo ngingo ngo bahinduye ari 93% barenga.

  • @ Musoni, abo baturage uvuga ntibazi, ntibari banazi iyo ngingo ya 101 uvuga. uretse nabo nabitwa ko bajijutse abari bayizi bari mbarwa.

    Kuba rero barasbye ko iyo ngingo ihinduka s’icyaha cg ikosa, kuko abaturage bo basabye ko HE yakomeza akabayobora kuko bumva bamwishimiye, ntibigeze bavuga ibijyanye n’ingingo ya 101, ahubwo ubusabe bwabo bwahujwe nicyo amategeko ateganya ariho iby’iyi ngingo byaziye, havugwa ko ingingo ya 101 itemera ubusabe bw’abaturage, abaturage nabo bati niba ari ingingo ya 101 iyo bishobotse yahindurwa ariko ubusabe bwacu bukubahirizwa. ngayo nguko.

    Ibyo Evode rero avuga nibyo, kuko amategeko amenywa by’umwihariko nabayakoresha cg bakeneye kuyakoresha kuko umuturage ntiwamubwira iby’itegeko mugihe ntakibazo afitanye naryo cg mugihe afite ibindi ashyize imbere. gusa bizagenda biza kuko ubuhemu buriho burimo gutuma abantu bakanguka bakifuza kumenya icyo amategeko ateganya n’uburenganzira bwabo hisunzwe amategeko

    • Oyanawe utangiye kwiyandikira ibyushaka hano, abavugagako iyo ngingo yi 101 basabyeko ihinduka bababaza niba bazi gusoma nokwandika bati oya urabyibagiwe kandi byarabaye ejobundi koko?

    • @Masoni,
      uzabaze abahungiye muri USA,cg abigayo, uzabaze abiga iburayi(ho bamenyereye kugura ibinyamakuri buri gitondo),ubaze niba bazi ingingo ku ngingo zamategeko ukwo ahinduka. Ubuse wabaza umuturage adatunze imodoka igiciro cya essance cg mazout akakikubwira nonese kutakimenya ni icyaha?Oya, nkuko niba ari Mugisha yagusubije, hari abaturage bakwiye kumenya abmategeko nihindurwa ryayo erega nicyo gituma haba abashingamateka batorwa na baturage, nta ngingo isohoka mu gazeti ya leta batayizi, turabyemeranya,kandi baserukira abaturage mu mategeko. Kugura igazeti rero sibya buri muturage, nubwo bayibona ku buntu si bose bayisoma kuko si bose bayikeneye.Mbona Evode yarakwuye kubanza kureba ahandi mubihugu byo mukarere bimeze gute,muri afrika bimeze gute?ndizera kadi ndahamya ko tutari kure yabambere mu kwigisha abaturage nibijyanye nibyo leta ikora. Ko hari abababajwe nuko yatowe 93% kandi muri ambasades zabo yatowe 99/100% kuki batabaza muri abo babana bamutoye???mukababwira ko ari ukubeshyera umuturage erega nabo mu bana ni abaturage bu rwanda(niba utavuga ko umunyarwanda ari uwutazi gusoma gusa;umuturage).

      • Karusho we, uri kwibeshya, muribyo bihugu amategeko uyabona buri munsi kandi muribyo bihigu uvuze uri injiji ntiwabishobora, bigaragara ko utabizi neza.

  • Évode rwose urandangije.abantu 236 muri miliyoni zirenga! Ukabyita Ubushakashatsi?
    Cg wabajije bamanyobwa.

  • Hahahahah,uyu mugabo bita Migambi aransekeje bitavugwa!

  • Ndatekereza ko 236 mu by’ukuri bahagararaira abanyarwanda bose. Ahubwo uwakoze buriya “bushakashatsi” nagerageza yongere ashake uko yagera kuri benshi ni bwo bazamuha ishusho nyayo.

  • Eza Zaïrois Évode…! Uri umukongomani kabisa mu mutwe

  • Echantillonage yari nke rwose !

  • Hari ibintu bitatu bihangana kuburyo kubitandukanya bigoye kandi byakagombye kuzuzanya !
    Ibyo ni ITEGEKO;ITEKA n’IBWIRIZA. Hasigaye hasohoka itegeko noneho inyuma yaryo hakihisha ibwiriza naryo ritanditse ndetse nuwaritanze ntamenyekane akaba ariryo rishyirwa mu bikorwa.None se ni gute Imishahara y’abakozi isohoka mu igazeti ariko ibigo bimwe na bimwe ntibiyitange kugeza ubwo bivamo imanza ! Ni gute kugeza ubu ababyeyi badahabwa amezi yabo atatu y’ikiruhuko cyo kubyara kandi itegeko ryarasohotse mu igazeti. Evode ndamwibuka mu kiganiro” IMVO N’IMVANO” uburyo atacaga ibintu kuruhande iyo yabaga yahuye na F.GAKWAYA. Ninacyo cyatumye abenshi tumumenya .None rero nashyireho n’itsinda rishinzwe kureba niba ayo mategeko yubahirizwa hageho n’ibihano by’abatayubahiriza sinon baba baruhira ubusa kutubwira byinshi kandi benshi tugirwaho n’ingaruka zo kutubahiriza amategeko tukaryumaho ngo tutikura n’aho twari dusigaye ! Azabaze imanza zigendanye n’ibyasohotse mu igazeti ntbyubahirizwe(nk’imishahara) kandi muri Leta azumirwa kandi ngo hariho za komisiyo zibishinzwe zinabihemberwa !

  • Evode aba he ra? haaaaaaaaaaaaa!!!

  • Ariko uyu Evode wize amategeko ufatwa nkigitangaza mu rwagasabo harya nimuntu ki ? kuberiki akoresha imvugo irimo agasuzuguro no kwishongora ku Banyarwanda ibyo aribyo byose uburerebwe bugerwa kumashyi ugomba kugira discipline muri langage svp!!

    • Njye ndibariza: umuturage ni iki? Ni nde? Ese umunyarwanda wese utuye uRwanda ni umuturage cg hari abaturage hakaba n’abandi?

  • Murakoze mwese ku bitekerezo byanyu. Ariko nagirango mbaze, uyu Evode utagira ikinyabupfura ni uwahe? Muziko asuzugura abanyarwanda birenze!!! Ikindi gitangaje ngo ni abantu 236 babajijwe muri ubu bushakashatsi akihandagaza akavuga ibyabuvuyemo.Umva ubwo si ubushajashatsi ni umukoro wa mwarimu wasubizaga.Ntugakomwze kutubeshya.B’umuntu utazi icyitwa research methodology yaguha urwamenyo yumvise wita iki ubushakashatsi.

Comments are closed.

en_USEnglish