Digiqole ad

Abanyeshuri baca mu zindi nzira mu gihe cy'itangira ry'amashuri babonewe umuti

Kuri uyu wa 6 Kanama 2014, mu nama yahuzaga Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC n’abafatanyabikorwa biga ku itangira ry’amashuri mu gihembwe cya gatatu batangaje ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 n’iya 10 Kanama ariho abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bazasubira ku ishuri bitarenze saa 17:00.

Rwabuhihi Olivier Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye
Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Uburezi mu gutangiza abanyeshuri harimo Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, amasosiyeti atwara abagenzi, Ikigo gishinzwe igenzura, RURA bose basabye ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kuzafasha abana babo mu itangira ry’amashuri.

Nkuko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya , itangira ry’amashuri muri iyi week end rizakorwa gutya:

Kuwa gatandatu tariki ya 09 Kanama 2014 hazatangira ibigo biri mu turere tw’Intara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Iburasirazuba.

Mu ntara y’amajyepfo hatangire Gisagara, Ruhango, Nyamagabe, Muhanga ndetse n’uturere twose tugize umujyi wa Kigali (Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge).

Ku cyumweru tariki ya 10 Kanama 2014 hazasubira ku ishuri abanyeshuri biga mu turere tune two mu ntara y’amajyepfo aritwo Nyanza, Kamonyi, Huye na Nyaruguru.

Rwamukwaya ati “Gutangiza abana benshi kuwa gatandatu ni uko byagaragaye ko ku munsi wa mbere abanyeshuri badakunda kuwitabira bityo hagiye benshi bizadufasha abagize utubazo dutandukanye bakahagera ku cyumweru ku buryo kuwa mbere amasomo azakomeza uko bisanzwe.”

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe na bamwe mu bitabiriye iyi nama harimo kuba hari abayobozi b’ibigo bataba bashaka ko abana bagera ku ishuri mbere kubera kubatekera n’ibindi. Ibigo by’abadiventisiti na byo byatunzwe agatoki kutareka abana ngo batangire ku isabato.

Zimwe mu ngamba zafashwe muri uyu mwaka harimo ko umwana wese ucumbikiwe ku ishuri yakorewe ifishi yatahanye izandikwaho n’ababyeyi cyangwa abamurera igihe boherereje umwana ndetse n’abayobozi b’ibigo bakandikaho igihe bamwakiriye. Ibi ngo bizagabanya umubare w’abana banyura mu zindi ngeso mbi mu gihe cy’itangira ry’amashuri.

Abashinzwe umutekano ngo uyumunsi barawiteguye
Abashinzwe umutekano ngo uyumunsi barawiteguye
Bamwe mu bashinzwe uburezi nabo bariteguye
Bamwe mu bashinzwe uburezi bari muri iki kiganiro

 

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • birakwiye rwose hari abana usanga bari igize incakura kandi wagera mu ishuri ugasanga ntakirmo rwose nibafatirwe imyanzuro, ariko kandi ababyeyi babyara barabgiza bakarererwa abo babyaye rwose nabo nabo kugawa

Comments are closed.

en_USEnglish