Tags : Kwibuka23

Gitwe:  Kaminuza ya Gitwe yibutse abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Kaminuza ya Gitwe yifatanije n’ibitaro bya Gitwe n’ishuri ryisumbuye rya ESAPAG mu kwibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994, iyi Kaminuza yaboneyeho umwanya wo kuremera imiryango itatu iyiha inka zo kubunganira. Iki gikorwa cyo kwibuka cyatangiye kuwa 12 Kamena 2017, aho hateguwe ijoro ryo kwibuka, ryitabiriwe n’abakozi, abanyeshuri n’abayobozi b’ibigo bitatu […]Irambuye

I Remera bibutse abihaye Imana bishwe mbere y’abandi muri aka

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi 17 bari abihaye Imana bashyinguye mu Rwibutso ruri muri Centre Christus i Remera, Tom Ndahiro umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka kuri yo yanenze bamwe mubahoze ari abanditsi mu kinyamakuru Kinyamateka, barimo n’Abihayimana nka Padiri André Sibomana bigishaga urwango ku batutsi. Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu witabirwa n’abantu […]Irambuye

Nyakabanda: Basanze imibiri muri Salon iwe, yerekanywe n’umwana

Nyarugenge – Mu mudugudu wa Gapfuku mu kagari ka Nyakabanda ya 1, mu murenge wa Nyakabanda mu rugo rw’uwitwa Boniface mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu hacukuwe imibiri ya nyuma y’abishwe muri Jenoside yari iri hagati mu ruganiriro rwa bene urugo. ‘Umwana’ waho niwe watangaje aho iyi mibiri yari iri. Paulin Rugero ushinzwe imibereho […]Irambuye

Ikinyoma {ku Rwanda} cyumvikana nk’ingunguru irimo ubusa – Eng Gatabazi

Rulindo – Abanyeshuri, abayobozi, abakozi n’abaturanyi ba Tumba College of Technology (TCT) iri mu murenge wa Tumba mu ijoro ryakeye bakoze umugoroba wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango watangiwemo ubutumwa busaba urubyiruko gukoresha ubumenyi n’ubushobozi rufite mu kurwanya abavuga nabi u Rwanda barusebya kandi bavuga ibinyoma. Batangiye bakora urugendo rwa 8Km bava ku ishuri rya TCT […]Irambuye

en_USEnglish