Digiqole ad

Nabaye umugabo wa mbere wasinye nemera HeForShe, abandi mutegereje iki? – Kagame

 Nabaye umugabo wa mbere wasinye nemera HeForShe, abandi mutegereje iki? – Kagame

Perezida Kagame asa n’usetsa yasabye abagabo gushyigikira abagore

*Uzatumeneramo ashaka guhungabanya umutekano tuzamuha umuti,
*Ubuhinzi n’ubworozi ntiburajya bukorwa uko bikwiye ngo buvane abantu mu bukene.

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Paul Kagame yatangiye mu Ntara y’Uburasirazuba, kuri uyu wa kane, mu kirere kibuditse imvura, abaturage baje bakabakaba ibihumbi bitanu baturutse mu mirenge ya Sake, Gashanda, Karembo, Kazo, Mutenderi na Mugesera bateraniye mu murenge wa Zaza mu kagali ka Ruhembe Umudugudu wa Kakiru bagera nko ku bihumbi bitanu baje kumwakira. Mu ijambo yabagejejeho yasabye by’umwihariko abagabo kugira uruhare mu guteza imbere abagore, ndetse asaba ababishoboye kwitabira gahunda ya HEforSHE, iheruka kwemezwa n’Isi, na we avuga ko yabaye uwa mbere mu bayemeje.

Perezida Kagame asa n'usetsa yasabye abagabo gushyigikira abagore
Perezida Kagame asa n’usetsa yasabye abagabo gushyigikira abagore

Perezida Kagame yabwiye imbaga y’abaturage ko yazanywe no kubaganiriza ku iterambere, abasaba kubyaza amahirwe ibyo bafite mu buhinzi n’ubworozi bakongera umusaruro kugira ngo bikure mu bukene.

Ati “Naje ngo tuganire ku rugamba rwo guhashya ubukene, si ikintu cyiza cyo kubana na cyo, abantu bagomba gushyiramo imbaraga nyinshi, mwe na Leta ni ugufatanya iyo abantu bakora ibyiza barwanya ubukene, burashira.”

Yavuze ko ubuhinzi n’ubworozi bitunze benshi mu Banyarwanda n’Abanyafurika ariko bigikorwa ku buryo budashimishije, asaba abaturage kwitabira guhinga kijyambere no gukoresha imbuto z’indobanure kandi bakorora inka zibakura mu bukene.

Ati “Turashaka ko Abanyarwanda bakira, iyo binjije amafaranga hazamo kuyakoresha ibindi. Turashaka guca agatadowa, kakajyana n’ubukene.”

Perezida Paul Kagame yemereye abatuye i Zaza kubagezaho ikoranabuhanga rya Internet binyuze muri Fibre Optique, nka kimwe mu bibazo byagaragajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambajimana Aphrodice.

 

HE for SHE, nabaye umugabo wasinye mbere, abandi musigaje iki?

Perezida Paul Kagame, yibukije abantu abari aha ko uyu munsi wahariwe umugore mu ikoranabuhanga, ndetse ababwira ko iterambere riheza umugore riba atari iterambere.

Yavuze ko Isi yose yemeje ko abagabo bashyigikira iterambere ry’umugore binyuze mu bukangurambaga bwa HeForShe, ndetse avuga ko yabaye uwa mbere mu babyemeye.

Yagize ati “Jyewe nabaye umugabo wasinye mbere y’abandi, iterambere ry’umugore ni iterambere ry’igihugu, ntabwo iterambere ryagerwaha na busa hatabaye guteza imbere umugore.”

Perezida Kagame yasabye buri wese ubishoboye gusinya, u Rwanda rukageza ku mubare w’abantu 500 000 rwiyemeje bazasinya binyuze kuri Internet.

Ati “Guhera uyu munsi ku wa kane kugeza Abadivantisi batarajya mu Isabato, bizagere mbere y’Isabato twasinye, muri miliyoni 12 tuzabe twamaze kubona abantu 500 000.”

Yongeraho ati “Mugomba kubyemera kuko turashaka amajyambere. Nta mahitamo ku iterambere ry’umugore uretse gusinyira HeForShe.”

Perezida yanyuzagamo akabaza abagabo bari imbere ye n’abicaye mu ihema ry’abayobozi ati “Mwe mutegereje iki?

 

Umutekano ni ngombwa, nyuma yo gupfusha miliyoni, gupfusha umwe biraremereye

Perezida Kagame yibukije abantu ko ibyo avuze by’iterambere bitashoboka hatari umutekano, kandi buri wese akabigiramo uruhare.

Ati “Aho tuvuye murahazi si heza, umutekano ni ngombwa ngo tugire amajyambere, umutekano tuwusaba buri wese, buri rugo buri umwe awuhe mugenzi we, iyo binaniranye dukoresha ingufu.”

Izo ngufu n’ibihano bikaze, Perezida Kagame yabiteguje ku bantu bose bashaka kuza kwinjira mu Rwanda bagamije kubangamira umutekano.

Ati “Iyo hari utwinjiranye akatumeneramo atwicira umutekano, ni ikosa ryacu turikosora, ariko uwo tukamuha umuti. Twapfushije abantu miliyoni ntabwo bizongera, no gupfusha umuntu umwe ni ikintu kiremereye.”

Perezida Kagame yavuze ko mu by’umutekano hari raporo iherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Africa aho abantu bidegembya uko bashaka ku manywa na nijoro kubera amahoro, ndetse rukaba n’urwa gatanu ku Isi, avuga ko nta we ugomba guhungabanya Abanyarwanda.

Yagize ati “Nta we dushaka ukoma ku Muryarwanda wibereye ku mirimo ye arimo akora, cyangwa Umunyarwanda ukoma kuri mugenzi we, nta we dushaka. Muzabanze mubikemure nibinanirana natwe tuzabafasha.”

Nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, aka karere ngo kari mutweza cyane, ariko kakaba kacyugarijwe n’izuba ricyica imyaka itarera, ndetse Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko hari imwe mu mirenge y’Intara y’Uburasirazuba, aho Leta ifasha abaturage kubona ibyo kurya.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambajimana Aphrodice yavuze ko hakeneye miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda ngo babashe kuhira Ha 1 200 zihingwamo imyaka. Yavuze ko mu myaka iri imbere akarere kazaba gafite umuturage winjiza amadolari nibura 1 240$ ku mwaka.

Muri ka karere uretse kuba Perezida Kagame yatanze umurongo wo gukemuramo bimwe mu bibazo by’abaturage, yanabemereye ko vuba aha umuhanda wa Ngoma – Nyanza uciye Rwabusoro uzaba urimo kaburimbo.

Abantu b'ingeri zinyuranye baje kwakira Perezida Kagame i Zaza
Abantu b’ingeri zinyuranye baje kwakira Perezida Kagame i Zaza
Abasore, abagabo, abana n'abakecuru bari benshi aha mu mudugudu wa Kacyiru
Abasore, abagabo, abana n’abakecuru bari benshi aha mu mudugudu wa Kacyiru
Koperative y'abarobera muri Mugesera baje kwerekana ibyo bakora mu rugendo rwa Perezida
Koperative y’abarobera muri Mugesera baje kwerekana ibyo bakora mu rugendo rwa Perezida
Abanyeshuri b'i Zaza bari kumwe n'abandi baturage baje mu rugendo rwa Perezida
Abanyeshuri b’i Zaza bari kumwe n’abandi baturage baje kwakira Perezida
Intaramanaguhiga za Ngoma zari zaje kureba Intore izirusha intambwe
Intaramanaguhiga za Ngoma  bari baje ari benshi bavuga ko baje kwakira Intore izirusha intambwe
Perezida Kagame asuhuza abaturage
Perezida Kagame asuhuza abaturage baje kumwakira
Urubyiruko rwinshi rwifuzaga kumukoraho bamusuhuza
Perezida Kagame yabanyuzemo agenda abaramutsa mu byishimo ku mpande zombi
Abaturage bari benshi kandi bishimiye kubona Perezida Paul Kagame
Abaturage bari benshi kandi bishimiye kubona Perezida Paul Kagame
Hari n'abanyamahanag bari mu baturage baje kwakira Perezida Kagame
Hari n’abanyamahanag bari mu baturage baje kwakira Perezida Kagame
Umukecuru n'Umusaza bari baje kureba Perezida
Umukecuru n’Umusaza bari baje kureba Perezida bahawe aho bicara imbere ngo baze kuba bamwiteegeye

Amafoto/Evode MUGUNGA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Nibyo rwose uwo muhanda wari ukenewe

    • VERY NICE!
      (umuseke.rw umaze kuba website ifite ingufu mu gutara amakuru! Courage)

  • Rwose turashima uko Birashimishije rwose kuba Nyakubahwa Prezida w’igihugu cyacu ashishikajwe n’ubuzima bwacu abanyarwanda. Nkaba rero nifuzaga ibisobanuro birambuye kuri HE for SHE, nanjye nkabisinyira kuko nkunda umugore wanjye n’abamama batubyara muri rusange. amahoro n’iterambere bigwire i Rwanda.

  • Uyu Gashaka buhake simushinjije ariko, ejo uzumva yasohoye igitabo kivuga ngo ihohoterwa ryikiremwamuntu iyo H.E wacu yasuye abaturage. ntimukabizere, ntimukabahe umwanya nibagashaka buhake, nabanzi bibyiza nabanzi b’Africa nubwo atari bose. But majority of them.

    • Untold story II yatangiye kwandikwa.Dutegereze gato.

  • Dore sha uko CIA ikora. Bohereje umu agent wabo kureba niba koko abaturage bakunda Prezida Kagame cyangwa se baba baje kugahato. Baribeshya tu, tuzagwa inyuma yawe afande kuko watugejeje kuri byinshi.

    • Hahah

  • Abikomye uyu muzungu muramurenganya rwose ! None se ko ahantu hose bahari n’iyo mu biturage ndetse no mu Rugwiro bariyo. Nta nama n’imwe (nongereho nta n’imwe) wabona ikorwa ngo haburemo umuzungu. Nimubareke baba baduhaye frw yabo bakaza no kutwereka uko tuyakoresha…ikibabaje ni abana bacu barimo guhinduka abatinganyi ku rugero rwihuse gusa.

  • Abanyarwanda bamwe dukwiye kwirinda “Xenophobia”. Umuzungu ni umuntu nkatwe nawe ashobora gukora neza cyangwa nabi nkatwe twese. Ariko icya ngombwa ni uko tubana nabo mu mahoro no mu rukundo rw’Imana.

    Ko mbona abo banyapolitiki bacu bo muri Afurika batubwira ko abazungu ari babi, ariko iyo mu bihugu byacu muri Afurika iyo abo banyepolitiki basubiranyemo bamwe bagahunga, ko mbona bahungira iyo za Burayi mu bihugu by’abo bazungu kandi bikabakira.

    Ntabwo uruhu rw’umuntu rumugira mubi cyangwa mwiza, umutima w’umuntu niwo umusaba gukora ikibi cyangwa icyiza. Umuzungu rero ashobora gukora icyiza cyangwa kibi nk’uko umwirabura nawe ashobora gukora icyiza cyangwa kibi.

    Iyo byageze mu bya Politiki ho ni umwaku, ntuzambeshye ngo abirabura nibo badakora amarorerwa kandi bakayakorera benewabo, ndetse rimwe na rimwe ahubwo ugasanga umuzungu niwe urimo kuza kuvugira (kugirira impuhwe) abirabura bamwe bicwa na benewabo.

  • Umuzungu taribi ryr icyangomwa nuko dukora ibyacu neza tutabeshya babene ko bavuga ibyo babona haruwo bari babeshyera kd hari nabazungu bitwa inshuti zu Rwanda wasanga arumwe muri bariya

  • Ariko ntimukabe abanyamoko ngo mukabye uyu muzungu ahari nkuko abandi bahari kandi aramutse ananditse ni nkuko n undi wese yakwandika byaba byiza cyangwa bibi, ntaho bihuriye n uko ari umuzungu cg umwirabura! Kandi nimujya kuvuga ububi mujye mwiheraho ;nkuko mwiheraho muvuga ubwiza; mbere yo kuvuga ngo uriya nimubi ujye ubanza wibaze niba wowe uri mwiza!

    Ngaho rero murekeraho gutukana

  • Ibigarasha biri kuvugako iri koti perezida yambaye aririmurinda amasasu ya haduyi. Ibigarasha byataye umutwe kweli.

Comments are closed.

en_USEnglish