Umwiherero w’abayobozi usanze 30% by’imyanzuro itarashyizwe mu bikorwa
Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gashyantare 2015 nibwo abayobozi bakuru 300 bafata ibikapo byabo bakurira imodoka berekeza i Gabiro mu mwiherero wabo ku nshuro ya 12. Uyu mwiherero nk’uko byatangarijwe abanyamakuru ngo uzibanda kuri gahunda zigamije kwihutisha iterambere ry’abaturage ariko uje usanga 30% by’imyanzuro 42 yari yemejwe itarashyirwa mu bikorwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri muri Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe Inama y’Abaminisitiri Mme Stella Ford Mugabo, yavuze ko umushyikirano uzibanda ku ngingo enye zirimo; imiyoborere myiza no kunoza itangwa rya serivisi, kongera imbaraga hagati ya Leta n’abikorera hagamijwe kongera ishoramari, kuganira ku byagezweho mu buzima no guteza imbere ibikorwaremezo binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abikorera.
Muri iki kiganiro kigufi cyo kugeza ku banyamakuru ishusho y’umwiherero w’abayobozi ku nshuro ya 12, Minisitiri Mugabo yavuze ko uzatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Gashyantare, ukazasozwa tariki ya 2 Werurwe 2015, aho uzayoborwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Insanganyamatsiko y’uyu mwiherero ni “Icyerekezo kimwe twongere imbaraga”. Min F.Mugabo yavuze ko ku munsi w’ejo abayobozi bazitabira igikorwa cy’umuganda bakazafatanya n’abaturage.
Yavuze ko muri rusange imyanzuro 42 yari yemejwe kugerwaho yashyizwe mu bikorwa ku gipimo cya 70%. Imyanzuro 30% itaragezweho, ngo muriyo 28% ntiyagezweho neza, muri iyi harimo nko kuba umwiherero usanze ubwisungane mu kwivuza butarashyirwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), mu gihe umwanzuro wo kubyaza ingufu z’amashanyarazi nyiramugengeri (Peat power) wihariye 2%, ngo utigeze ugerwaho 100%.
Abanyamakuru babajije impamvu hari imyanzuro ikomeza kugaruka muri buri mwiherero, iyo ikaba irimo ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi, ndetse rimwe na rimwe hakaba hari imyanzuro ijyanye n’imishinga minini itagerwaho nk’uko byifujwe cyangwa ntinagire icyo ikorwaho, ndetse no kuba RSSB yubaka amazu ahenze cyane adahuye n’ubushobozi bwa benshi mu Banyarwanda.
Min F. Mugabo wari kumwe n’Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), ku kibazo cy’amazi n’amashanyarazi kigarukwaho buri munsi, yavuze ko ariyo mpamvu umwiherero uriho kugirango hasuzumwe ibintu by’ibanze bikwiye kwihutishwa bigashyirwamo ingufu.
Yavuze ko amazi ariyo yahawe ‘priority’ ngo kuko uko akwirakwizwa bitajyanye n’imikurire y’imijyi, akaba asanga amazi ngo n’ibindi bikorwaremezo bigomba kubanza kugezwa ahantu mbere y’uko haturwa.
Ku kijyanye n’imwe mu mishinga migari idakorwa cyangwa ntishyirwe mu bikorwa ijana ku ijana, Min Mugabo yatangaje ko hari ikibazo cy’ubushobozi buke bw’Abanyarwanda mu gucunga imishinga minini, bikaba bitwara igihe kubona inzobere zifite ubushobozi z’abanyamahanga, kandi ngo na zo ziba zihenze cyane.
Ku kibazo cy’uko hari inzu zihenze cyane zubakwa na RSSB, Mugabo yavuze ko n’ahandi ku isi abantu atagira ubushobozi bungana, ariko ngo mu Rwanda iyo hubakwa inzu zihenze bikwiye gufatwa nko mu buryo bw’ishoramari, kugira ngo abaherwe bishyure, haboneke uburyo bwo kubakira abakene n’abaciriritse mu bushobozi.
Yagize ati “Ntihirengagizwa ko Abanyarwanda benshi bafite ubushobozi bwo hasi, ahubwo ni ukugira ngo ayo mazu agurwe noneho haboneke uburyo bwo kubakira abafite ubushobozi buke.”
Yavuze ko iki kibazo cy’imyubakire y’amazu aciriritse n’ubundi kizaganirwaho mu mwiherero, kuko ngo Leta ifite gahunda yo gukorana n’abikorera ikubaka inzu za make mu mijyi itandatu yatoranyijwe yunganira Kigali, no muri Kigali ubwaho n’ahandi mu gihugu.
Abanyamakuru bagaragaje impungenge ry’imibare itavugwaho rumwe mu bijyanye n’iterambere ry’Abanyarwanda, itangwa ry’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
14 Comments
hazaherwe kuri iyi myanzuro itaragezweho maze ikomerezweho uyu mwaka maze nindi izakomerezweho kandi hazirindwe ko kudindira byaranze iya mbere bitazongera
umwiherero w’abayobozi bakuru ni ngenzi kandi utuma igihugu cyacu gikomeza gutera imbere muri gahunda nyinshi zitandukanye ni byo gushimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu. nyuma y’umwiherero birakwiye ko mu karere, umurenge, akagali n’abaturage muri rusange bajya bagezwaho imyanzuro yafatiwemo maze buri wese agatanga umusanzu we mu kwiyubakira igihugu cyacu cyiza.
Abayobozi bajye bavugisha ukuri imbere ya Perezida wa Repubulika, dore ko bafite akamenyero ko igihe bari imbere ye batamubwiza ukuri, ahubwo ugasanga bamubwira ko byose bigenda neza nyamara hari ibyananiranye, ndetse hari n’ibyazambye. Niba ari ubwoba baba bafite, niba ari ukwirarira kw’abanyarwanda, niba ari ingeso yo kutavugisha ukuri, niba baba batinya kurebwa nabi cyangwa guhanwa, sinzi ibyo aribyo.
Abayobozi rero bari bakwiye kujya bavugisha ukuri ku bibazo abanyarwanda dufite, ninaho haherwa hashakishwa ingamba nyazo zo kubibonera ibisubizo. Umwiherero wa buri mwaka w’Abayobozi bakuru wakagombye kuba umwanya wo kurebera hamwe ibyo twagezeho mu rugamba rw’iterambere bigashimwa, ariko hakarebwa n’ibyananiranye kugerwaho noneho hakarebwa impamvu zibitera n’ingamba zo kubikemura. Hakagombye no kurebwa imikorere n’imikoranire y’inzego ndetse n’imikorere y’abayobozi mu gushyira mu bikorwa ingamba n’imishinga Leta iba yiyemeje. Abo basanze bakora nabi bagasezererwa. Abakora neza bagashimwa.
Abanyereza umutungo wa Leta (umutungo wa Rubanda) bo bari bakwiye kwirukanwa burundu mu kazi kandi bakanishyura ibyo banyereje, byaba ari ngombwa bagahabwa n’ibindi bihano byiyongera ku kwishyura ibyanyerejwe, nko kubashyira mu bagororwa.
Ariko se koko ubu uyu mudamu yagiye asobanura ibintu azi. Kubaka amazu ahenze bitera icyo bita housing inflation bigatuma amazu mato azamura agaciro kuko ubutaka bwubakwaho buba buri intact.
So dore rero scenario iri mu rwanda, RSSB yubaka amazu ahenze, bigatwara igihe kinini kuyagurisha, noneho return ikaba nto kubera ko taux d’ interet mu rwanda iri hejuru bivuze ngo iyo inzu ya miliyoni 100 imaze umwaka itaragurishwa uba uhombye byibura miliyoni eshatu, uzayigura nawe kubera ko aba ashaka ko agaciro kayo kazamuka, cyangwa se economy en general ikoze ku buryo agaciro k’ inzu kazamuka, iyo nzu iba igomba kuzamukaho byibura miliyoni eshatu buri mwaka, iyo bitabaye ibyo bitera icyo bita negative equity ariyo iza ikabyara kugwa k’ ubukungu kubera ko umuntu ufite umwenda w’ inzu nta kindi gikorwa giteza imbere ubukungu akora atarabanza kwishyura, noneho muri circulation amafr akabura secteur prive zigahomba, zikirukana abakozi na bakozi nabo bakabura uko bishyura amazu bank zigashaka kuyateza cyamunara noneho bake bafite amafr bakanga kugura kuko baba bakeka ko ibiciro bizagwa nuko bigakomeza mukaguma muri spiral cycle. icyo bibeshyaho ni uko umukire aba afite capacite zo kubaka inzu ye bwite, bityo rero kumwubakira ni igihombo.
ariko rero kubera ko economy mondial ari capitaliste, icyo bivuze ni uko mu bukungu bakora uko bashoboye bagakenesha umukene kugirango umukire yigarurire iby’ umukene kuri make bityo akomeze gukira umukene nawe akomeze gukena nuko tugahora muri ibyo batubeshya natwe twibeshya
Thanks Kibatis. These should hire you…
Ndabaramutsa cyane,
“Icyerekezo kimwe twongere imbaraga”. Uko mbona uyu mutwe w’amagambo ubumbye byose ngo twubake ejo harushijeho kuba heza. Mu gihe umukuru w’igihugu aba yatekereje byinshi biteza imbere u Rwanda, ari nako hirya no hino hamutunze ijisho, abamwegereye bashinzwe ku mufasha bagasesenguye bakabona ko n’ibitekerezo bya RUBANDA biba bikenewe. Mbere y’uyu mwihererero, hari hakwiye kuba icyo nakwita dropbox cyangwa umuntu runaka ushinzwe kwanira ibitekerezo- urugero nk’iki cyan Kibatis n’ibindi byabatagira umwanya wo kwandika aha bita gupfusha ubusa, bityo hagatoranwyamo iby’ingira-kamaro bikifashishwa. Erega burya umukorera bushake abigaragaza uko abyumva adakangwa n’agahato cyangwa ibiguzi! Reka byibura abumva, mu nzego zose turimo dushyigikire iyi ntego: ““Icyerekezo kimwe twongere imbaraga”.:.
Tugire amahoro twiyubakire ejo heza.
@Kubatis. Thank you kubintu usobanuye kandi mumagambo yumvikana, icyi kibazo nakwita ko giterwa na ba economist kiradukomereye. None se koko ubu twemeze ko Urwanda rwagombye kugendera kuri capitalism? Kuri njyewe it is No.
nabajije umucuruzi ukomeye aho I kigali the meanings yumusoro wa hundred percent ku voiture de luxe ansubiza exactly kuriya ministre yashubije. Ngo utunga Benz ayo mafaranga ntago aba ayabuze. Ikibazo ejo najya kuyigurisha izaba iri kuri high price nubwo bwose izaba igurwa nutari umuherwe! Nkuko wabivuze structure zikeneye gusubirwamo harimo na Tax code.Ese ubundi biriya biciro byamazu bijyaho hakurikijwe iki? Ko man power iba itahenze cyane? Byaba ari ibikoresho bizubatse se?
Ese ni gute umu invester uvuye NYC aho yishuraga apartment ya $1000 azaza kwishyura iya $2000 ikigali? Azumva ko hahenze kurusha
NYC bimuce intege. Ibyo nabyo bazabyigeho
thanks
MBAGANIRIZE KU BYERECYEYE KWUBAKA INZU ZICIRIRITSE MU MIJYI NKA KIGALI !!!!
Kugira ngo LETA ishishikarize ba investissseurs mu kubaka ayo mazu ntibizoroha kuko :
1. Investisseyr wo kwubaka ayo mazu aba ateganya kuzahita abona abaguzi akirangiza cg se mbere yo kuyuzuza, kandi bakayamugurira ku buryo abonamo inyungu ze ! Bitabaye ibyo ntashora mari yakora : or mu Rwanda abaguzi bafite ubushobozi (pouvoir d’ achat) bwo kugura ayo mazu ni bacye cyane , ndetse navuga ko ari mbarwa, kuko abafite ubwo bushobozi deja bafite amazu yabo babamo. Ntibakeneye kuba bagura kuko akenshi nizo babamo abenshi baracyishyura umwenda bafashe kugira ngo bayigereho !!!
REKA NTANGE URUGERO : umukozi wa Leta cg se ukora mu kigo kigenga runaka uhembwa menshi hagati ya 300.000 FRW na 500.000 FRW buli kwezi ntabwo ashobora kwigondera iyo nzo ifite agaciro nibuze ka 20.000.000 FRW, azavanwamo ayo kwishyura umwenda w’inzu buli kwezi hanyuma ngo abone n’amutunga we n’ umuryango we, amafranga y’ amashuli y’ abana, etc…….. Yazarinda asaza atararangiza kwishyura uriya mwenda ndetse hatabariwemo n’ inyungu zawo !!!!!!
2. Nta banki izaguliza uriya mukozi uhembwa 200.000 FRW ku kwezi ariya mafranga yose 20.000.000 atadatanzeho ingwate ikindi kintu kindi kitari umushahara wa buli kwezi, kandi n’ uwo mushahara nta garantie aba afite ko azaguma kuli ako kazi kugera agiye muli pension!!!!!!!!
3 None se izo nzu zizubakwa , uwakagombye kwisumbukuruza kuyigura ariwe fonctionnaire udafite ubwo bushobozi bwo kubona ubwishyu , murumva arinde investisseur w’ umusazi wa kwishora muli iryo yubaka ??????
Muli macye : Vente-location ntishoboka, banki nazo ntizishobora kumuha iyo “hypotheque” kuko nta banki yafata izo risques zo kutazishyurwa!!!!!!
Igihe cyose rero mu Rwanda hacyili “inflation” ikataje, abantu akaba nta “pouvoir d’ achat ” bafite ahubwo barwana no kubona ifunguro rya buli munsi , njye simbona ko izo nzu ziciritse aho zizava !!! Keretse LETA Y’U RWANDA ariyo yakubaka amazu, ikayatanga kuli vente-location ku bakozi bayo kuko ari nayo izajya iyakura ku mishahara yabo !!! Icyo gihe n’ ibigo byigenga cg bigengwa na Leta byakorera gutyo abakozi babo !!!!!!
@ VINCE : uribeshya ariko wibeshya abandi.
New york uvuze…, waba se uzi ubukode bwaho nibuze ???
Appart. ikideshwayo 1.000$ uzi uko ingana ???
Iyo wayibona kuri 500$ hano Kigali.
Ndakubwira ibyo nzi kuko aho ndahagenda kenshi nanaturiye hafi yaho na Kigali nayivukiyemo nubu ndahatuye nakoze mu bwubatsi aho hafi muri Canada naha Kigali ndemeza ibyo nzi, wibeshya abantu.
@ UKURI : theorie urimo kuvuga niko iteye.
Waza wagera aho ibintu bikorerwa ibyo uvuga siko bihagaze.
Abanyarwanda bavuye hasi nta wugitungwa na salaire gusa usanga afite business ku ruhande imwinjiriza, Ex: ubworozi, ubuhinzi, Ubucuruzi,….
Ibyo byose abyongeraho salaire ugasanga inzu ntanakeneye kuyikopesha igihe kirekire agahita yishyura bwangu.
Ex: uzabaze abubaka inzu zigurishwa ntizirara kabiri.
Ibyo wavuze niko bimera iburayi na america kuko umukozi nyuma ya salaire nta kindi agira kimwinjiriza cash !!!!
Nkubu nguhe ex. y’umukozi wantangaje kubera ukuntu azi kwirwanaho, akora muri PNUD numu chauffeur muri salaire ahembwa yizigamye mo 2.000.000Frw ahuriza bagenzi be bakorana bakamwishtura buri kwezi kuko bahemberwa rimwe ntibamuvika usanga abungukamo 300.000Frw buri kwezi ibi byamuviriyemo kuzuza inzu ye kuko buri kwezi yinjiza 300.000Frw + 340.000Frw
Donc muve muri theorie ahubwo mutekereze mupange muhereye kuri ducye mufite mwiteze imbere…, kandi birashoboka.
@Munyarwanda,urabeshya iby’umaze kuvuga: Mu RWANDA anakene ni besnhi ntibashobora gukora ibyo wavuze. Umenya utai ibibera mu CYARO! Mbese ko numva usa naho wakize,wibera KIGALI waba uzi ibibera mu CYARO?
@Munyarwanda,
Urabeshya cyane iyo uvuga ngo abakorera imishahara muli KIGALI baba bafite n’ indi mishinga k’ uruhande ibazanira inyungu !!!! Ngo nk’ ubuhinzi n’ ubworozi !!! None se “fonctionnaire” utuye mu Nyakabanda, Nyamirambo, Muhima, Gitega, Kimicanga, etc… yororera inkoko, inka cg se ingurube aho atuye ????? Ahakorera se imirimo y’ ubuhinzi ate , ryari ???? Sigaho kumushinyagurira kuko n’ay’ ubukode nka 80.000 Frw buli kwezi ayabona yiyushye akuya !!!!! Simvuze ko uwo fonctionnaire/umukozi wa Leta cg se mu bigo byigenga iyo afite abana n’ umufasha bwo ibyo kurya bibonwa n’ umugabo bigasiba undi !!!!!! None se abarya rimwe gusa k’ umunsi cg se abasimburana kuburara baba bigiza nkana !!!! Rekeraho guteta mwana wa mama wowe niba zaraguhiriye ukabona uli ku ibere ufite izindi sources de revenu , siko bimeze kuli benshi !!!! Ibyo babyita gushinyagura !!!!
None se niba wemrza ko abanyarwanda benshi bafite ubushobozi bwo kugura ariya mazu aciriritse ya za 20 millions de FRW kujyana hejuru, wowe utegereje iki ngo ube investisseur mul kubaka ayo mazu ?????? Nkwifurije gukora iyo business maze abo banyarwanda uvuga ko bafite ubwo bushobozi bwo kuzakugulira ayo mazu cg se bakayakodesha bazagukize kandi ko uzabyungukiramo cyaneeeeeee!!!!! Ntuzampeho !!! Bonne chance kbs!!!!
Reka nsubize uwiyise @MUNYARWANDA. Mu byukuli uyu MUNYARWANDA arabeshya cyane kandi arashinyagura. Iyo wisomeye neza ibyo yanditse,uhita ubona ari mu category ya ba bantu bakize bibera mu gihugu bita “KIGALI CITY”.Avuga yibagirwa ko mu Rwanda hari abandi bantu bibera mu CYARO bapfuye urupfu. IKIBABAJE NUKO ,avuga asa nuwibwira ko ABANYARWANDA batazi ibibazo byabo. Usanga yerekana ko mu RWANDA bose bakize,ko byoe bishoboka. NYAMARA se MWALIMU ahembwa angahe?imishahra se mu RWANDA imeze ite? ibiciro se? ntabwo ashaka kwemera ko UBUKUNGU MU RWANDA BUGEZE AHARINDIMUKA ngo batavaho babaseka KUBERA GUTEKINIKA KWABO. Arashinyagura cyane kugeza naho avuga ngo imishahara ni mitoya ngo ariko umuntu ashobora guhinga,korora cg se gukora ibindi bimwinjiriza. Niko umuntu uhembwa 180000frw,aba I KIGALI,afite abana biga,harya uwo muntu ninde wamuha inguzanyo yo kubaho? ubwo se yakora iyo milimo ate no kubona icyo arya byaramunaniye.Abenshi saa sita tujya kwihisha mu masengesho. YONGEYE ARAVUGA ngo appartement igura $1000 muli USA,ngo wabona appartement 2 mu gihugu bita KIGALI CITY!! Aha mbona uyu muntu agomba kuba abeshya cyane yibwira ko arimo kubeshya abahinde ahari. Niko iyo appartement ikodeshwa $1000 muli USA,iba yujuje ibyangombwa byose. None se mu RWANDA bimeze bite? electricity igura angahe? none se ushaka kuvuga ko uwo muntu azaza gufata iyo nzu yarangiza agakoresha amakara mu guteka? azamesa ate? ntabwo ubona ko ahubwo ashobora gutanga arenga $2000 mu kwezi kandi QUALITY ntayo? Njyewe nakodesheje inzu muli MOZAMBIQUE mu mugi waho,apartement natangaga $720 mu kwezi,ariko kubera electricity ihenze cyane,nigeze kugeza kuli $1960 mu kwezi. Mpitamo kubireka kuko QUALITE DE LAVIE ntayo. Uyu nawe ubeshya cyane,azubakisha ayo mazi MAZE YOSE AHOMBE KUKO NTA MUNYARWANDA WAYAKODESHA.AREGA abanyarwanda nta bushobozi bafite kuko abesnhi bakennye.ubukungu buli mu maboko y’abantubakeya cyane.TUGOMBA RERO kureka CAPITALISM MU RWANDA kuko iatajyanye n’igihe.UBUKUNGU BUMEZE NABI. Conclusion:TUREKE KWIBESHYA NO KUBESHYA,twemere ko mu RWANDA DUKENNYE twese. Tureke GEUTEKINIKA!!
Ariko ubundi u RWANDA ni igihugu gikennye cyane.SI NGOMBWA ko kibeshya ngo gite igihe kuli CAPITALISM. Usanga abantu Birwa bafata COPY y’ibibkorwa hanze KANDI NYAMARA ARI ABAKENE. RWANDA menya uko ureshya: UBAKA AMAZU ADAHENZE,abaturage bayabemo.Naho yayandi ahenze azatuma haba INFLATION,maze bitume UBUKENE BURUSHAHO
As the CEO of Rwanda, President Paul Kagame, begins his lecture to a fearful gathering at the annual retreat 2015, he should not overlook the Revised Budget tabled by the Minister of Finance in Parliament on February 25, 2015.
The budget is bad news: 1) Revenue collection has fallen short of 2014 estimates, 2) donors are less generous, and so the regime 3) is turning to more and more debt.
Here are a few highlights from the revised budget.
• Overall the 2014/2015 budget has increased from RwF 1753.3 billion to RWF 1759.6 billion – equivalent to US$2.5 billion.
• Tax revenue estimates have fallen short by RwF 12.2 billion from RwF 906.8 billion to RwF 894.6 billion – equivalent to US$1.3 billion.
• Donor grants have shrunk from the original estimate of RWF 544.8 billion (US$788 million) to RWF 414.4 billion – equivalent of US$600 million. Donors in other words are giving the regime less than originally anticipated by US$188 million.
• Total loans have been raised from RWF 122.8 billion to RwF 212.6 billion – equivalent to US$ 307 million.
Let us hope the retreat is not the usual posturing and phraseology, and instead addresses substantive matters by first acknowledging the difficulty situation facing Rwanda.
Dr David Himbara
Comments are closed.