Tags : Gatsibo District

Gatsibo: Bari bamaze imyaka 10 batagira aho bivuriza none bahawe

Abaturage bamaze imyaka 10 batujwe mu gace ko mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo baraye batashye ikigo cy’ubuzima (poste de santé) cya Kabeza. Bavuga ko bamaze iyi myaka yose bibagora kwivuza. Bavuga ko bakoraga urugendo rw’amasaaha atatu n’amaguru bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Ndama cyo muri Gatsibo cyangwa icya Ryamanyoni cyo mu karere ka […]Irambuye

I Kiramuruzi abana bo ku muhanda barisabira kujyanwa mu bigo

I Gatsibo mu mujyi wa Kiramuruzi, abana bo ku muhanda bavuga ko barambiwe ubuzima bugoye bamazemo iminsi, bagasaba ko bajyanwa mu bigo ngororamuco bakigishwa imyuga yazabafasha kwibeshaho no kuzamura imiryango yabo kuko bagiye bahunze imibereho mibi y’ababyeyi babo. Ni abana bagaragara nk’abari hagati y’imyaka 9 na 13, bamwe barasabiriza, abandi bikorera imizigo mu isoko, abandi […]Irambuye

Gicumbi: Bibutse abishwe batwitswe babashinja kuba Ibyitso

Kuri uyu wa 08 Mata ku rwibutso rwa Gisuna ruherereye mu Kagari ka Gisuna, mu Murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi habereye umuhango wo kuzirikana inzirakarengane z’Abatutsi zishwe kuva mu 1990 babita ko ari iby’itso by’abo bitaga ‘Inyenzi’. Izi nzirakarengane zishwe urw’agashinyaguro zagiye zitwikirwa mu byobo ku buryo muri uru rwibutso hashyinguye ivu gusa. […]Irambuye

Hon Bamporiki arifuza ko abatangiwe imitungo hadakurikijwe itegeko bose barega

*Isambu y’Umuturage w’i Gatsibo yatanzwe ari mu buhungiro agarutse abura n’aho gutura Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside basuzumaga ikibazo cy’uwitwa Ngagijimana Innocent wo mu karere ka Gatsibo wari warahunze agasanga isambu ye yaratanzwe akabura aho atura, Depite Hon Bamporiki Edouard yavuze ko abona Akarere katanze iyi sambu gakwiye […]Irambuye

en_USEnglish