Tags : Claver Berinkindi

Sweden: Urukiko rwakatiye Claver Berinkindi gufungwa burundu kubera Jenoside

Claver Berinkindi urukiko rw’i Stockholm muri Suede rwamukatiye gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 61 yari afite ubwenegihugu bwa Suede yahamijwe ibyaha bijyanye n’ubwicanyi no gufata bugwate abagombaga kwicwa. Abantu 15 uru rukiko rwanzuye ko bagomba guhabwa imbozamarira, ni nabwo bwa mbere urukiko muri Suede rugennye […]Irambuye

Umwe ari i Kigali undi Stockholm ariko barebana; umutangabuhamya yashinje

*Umutangabuhamya yashinje Berinkindi barebana hifashishijwe Video Conference *Berinkindi ari muri Sweden umushinja ari ku Kimihurura ya Kigali *Yavuze ko agereraranyije Abatutsi baguye ku gasozi ka Nyamure bagera mu 10,000 *Mu bicaga abantu; yavuze ko yiboneye Berinkindi Claver atema umwana w’umuhungu Ni mu rubanza ruri kubera mu gihugu cya Sweden; kuri uyu wa 28 Nzeri; Urukiko […]Irambuye

Sweden: Claver Berinkindi yatangiye kuburanishwa ku cyaha cya Jenoside

Kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri, i Stockholm muri Sweden hatangiye urubanza rw’Umunyarwanda Claver Berinkindi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Claver Berinkindi w’imyaka 60 y’amavuko akurikiranywe ibyaha ngo yakoreye mucyahoze ari Butare, mu Ntara y’Amajyepfo, aho ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi benshi, ndetse akanayobora ibitero byo kubahiga hagati y’ukwezi kwa Mata […]Irambuye

en_USEnglish