Digiqole ad

Sweden: Urukiko rwakatiye Claver Berinkindi gufungwa burundu kubera Jenoside

 Sweden: Urukiko rwakatiye Claver Berinkindi gufungwa burundu kubera Jenoside

Claver Berinkindi yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoreye i Butare

Claver Berinkindi urukiko rw’i Stockholm muri Suede rwamukatiye gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 61 yari afite ubwenegihugu bwa Suede yahamijwe ibyaha bijyanye n’ubwicanyi no gufata bugwate abagombaga kwicwa. Abantu 15 uru rukiko rwanzuye ko bagomba guhabwa imbozamarira, ni nabwo bwa mbere urukiko muri Suede rugennye impozamarira ku barokotse mu Rwanda.

Claver Berinkindi yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoreye i Butare
Claver Berinkindi yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoreye i Butare

Claver Berinkindi yahamijwe kugira uruhare nk’umuyobozi mu cyari Perefegitura ya Butare, ngo muri Jenoside yafatanyije n’abandi mu bitero bitanu nko ku musozi wa Nyamure ku Amayaga aho ibihumbi by’Abatutsi biciwe nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Stockholmstingsratt.

Urukiko rw’umujyi wa Stockholm rwanzuye ko ibi bitero nta kindi byari bigamije uretse kurimbura Abatutsi, kigize icyaha cya Jenoside.

Urukiko ngo rwafashe iki cyemezo rushingiye ku buhamya bw’abarokotse ibi bitero by’ubwicanyi, bose ngo bahurizaga ku byababayeho n’uruhare uyu mugabo yabigizemo.

Abatanze ubuhamya babutangiye i Kigali hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko Umuseke wabitangaje mbere.

Umucamanza Tomas Zander w’uru rukiko yatangaje ko bakoze igenzura ku byatangajwe n’abatangabuhamya b’impande zombi bagasanga abashinja uregwa bari bamuzi neza kandi bibuka neza ibyabakorewe mu myaka irenga 20 ishize.

Uru rukiko rugendeye ku itegeko ryo mu Rwanda, rwanzuye ko hatangwa impozamarira ku miryango 15 y’abarokotse. Umwanzuro ufashwe bwa mbere n’urukiko rwo muri Suede ku bijyanye n’urubanza rw’abanyarwanda.

Izi mpozamarira ngo ziri hagati ya miliyoni eshatu na icumi y’amanyarwanda kuri buri umwe.

Uyu ni umuntu wa kabiri ukatiwe n’urukiko muri Suede ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akurikiye Stanislas Mbanenande nawe wahamijwe ibi byaha n’Urukiko muri Sueden.

Claver Berinkindi yatawe muri yombi mu 2014, urubanza rwe rutangira muri Nzeri 2015

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Wow Kino n’ikintu cyiza cyane turagishyigikiye rwose

  • Ubufaransa bwari bukwiye kurebera kuri uru rugero, aho kwirirwa bakina ikinamico! Bravo kuri Suède!

Comments are closed.

en_USEnglish