Tags : Charles Bandora

Charles Bandora yakatiwe gufungwa imyaka 30

Urukiko rukuru ruhamije Charles Bandora icyaha cy’ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, icyaha cyo kuba ikitso cy’abakoze Jenoside n’icyaha cyo kuba icyitso cyo kurimbura imbaga no kwica nk’icyaha kibasiye inyoko muntu. Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 30. Uregwa yahise ajuririra uyu mwanzuro. Abantu bagera nko kuri 60 bari mu cyumba cy’urukiko baje kumva urubanza rw’uyu mugabo woherejwe n’igihugu […]Irambuye

Uwa mbere uregwa Jenoside mu boherejwe n’amahanga agiye gukatirwa

Kuwa 15 Gicurasi Urukiko rukuru ruzasoma imyanzuro y’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Bandora Charles kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byaha bimuhamye yakatirwa gufungwa burundu nk’uko yabisabiwe n’Ubushinjacyaha. Uyu niwe wa mbere mu boherejwe bavuye hanze uzaba ukatiwe ku byaha bya Jenoside. Mu ntangiro z’umwaka wa 2013 nibwo Charles Bandora […]Irambuye

Umutangabuhamya avuga ko yiyumviye Bandora asaba Abahutu guhiga Abatutsi

Mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Charles Bandora ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, kuri uyu wa 20 Ukwakira Umutangabuhamya urindiwe umutekano wahawe izina rya PBB yavuze ko Bandora ari mu bari bayoboye inama yise iy’ihumure ariko akaba ariyo abwiriramo Abahutu gukaza umurego mu kwica Abatutsi aho bari hose. Ubushinjacyaha burega Charles Bandora kugira uruhare mu […]Irambuye

Undi mutangabuhamya w’Ubushinjacyaha yashinjuye Bandora

Mu rubanza Urukiko rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Charles Bandora ku byaha uyu akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu akurikiranyweho, kuri uyu wa 13 Ukwakira undi mutangabuhamya w’Ubushinjacyaha yashinjuye uregwa anasaba urukiko gutesha agaciro inyandiko mvugo zose yakoreshejwe n’ubugenzacyaha n’Ubushinjacya ngo  kuko yazikoreshejwe ku gahato akanizezwa ibihembo byo kuzafungurwa. Nyuma yo kumva ubuhamya bw’undi mutangabuhamya […]Irambuye

en_USEnglish